Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yijeje ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’ubuhinzi kugira ngo Abanyarwanda bazakomeze kubona ibiribwa bihagije mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027, nubwo ku rwego mpuzamahanga hakomeje kugaragara ibibazo bishobora kugira ingaruka ku bukungu.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kamena 2026, ubwo yagezaga ku Badepite n’Abasenateri Umushinga w’Itegeko rigenga ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027, wamaze kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.
Ingengo y’imari yateganyijwe muri uwo mwaka izaba ingana na miliyari 7 796,3 Frw, yiyongereyeho miliyari 844 Frw ugereranyije n’iy’umwaka wa 2025/2026.
Minisitiri Murangwa yagaragaje ko amafaranga ateganyijwe gukusanywa imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 5.273,8 Frw, mu gihe inkunga z’amahanga zizaba zingana na miliyari 548,3 Frw, naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 974,1 Frw.
Yavuze kandi ko amafaranga azava imbere mu gihugu yiyongeraho inguzanyo z’amahanga azaba agize hafi 93% by’ingengo y’imari yose, agaragaza ko igihugu gikomeje kugabanya kwishingikiriza ku nkunga z’amahanga.
Mu biganiro byabaye nyuma yo kugaragaza uwo mushinga, Senateri Dr Frank Habineza yagaragaje impungenge ku ngaruka z’intambara iri hagati ya Amerika, Israel na Iran, avuga ko ishobora gukomeza guteza ihungabana ku masoko mpuzamahanga, cyane cyane ku biciro bya lisansi na mazutu.
Yavuze ko hari impinduka zagaragaye mu bipimo by’ubukungu nyuma y’itangazwa ry’imbanzirizamushinga w’ingengo y’imari muri Gicurasi 2026, zirimo icyemezo cya Banki Nkuru y’u Rwanda cyo kuzamura inyungu fatizo.
Ati: “Mu gihe Minisitiri yatugezaho imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ibipimo by’ubukungu byari bishingiye ku makuru yari ahari icyo gihe, nyamara nyuma yaho BNR yazamuye ibipimo ngenderwaho by’inguzanyo ku kigero cya 1%.”
Yunzemo ati: “Mazutu yavuye ku 2 205, ubu ikaba igeze ku 2 927 byazamutse ku mafaranga 722 kuri Litiro.”
Habineza yavuze ko iri zamuka ry’ibiciro rifite ingaruka ku ngendo, ku biribwa, ku bikoresho by’ubwubatsi no ku zindi serivisi zifashishwa n’abaturage buri munsi. Yanagaragaje kandi ko izamuka ry’inyungu fatizo rituma inguzanyo zihenze, ibintu bishobora kubangamira cyane cyane urubyiruko rwifuza gutangiza imishinga mishya no guhanga udushya.
Minisitiri Murangwa yasubije ko Guverinoma yamaze gutegura ingamba zigamije kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko binyuze mu kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Yagize ati: “Ibyo twagabanyije muri uyu mushinga Leta izibanda ku musaruro w’ibikomoka ku buhinzi, kugira ngo nubwo haba ibibazo ntituzabure ibiryo mu gihugu.”
Yasobanuye ko Leta yashyize amafaranga menshi mu rwego rw’ubuhinzi, cyane cyane mu nkunga y’ifumbire, mu rwego rwo gukomeza kongera umusaruro.
Yunzemo ati: “Nimureba neza Leta mu buhinzi yashyizemo amafaranga menshi. Mu mwaka ushize mu gutunga ifumbire twari twashyizemo amafaranga miliyari 39 Frw, muri uyu mushinga twashyizemo miliyari zigera kuri 64 ni ukuvuga ko habuzeho gato ngo yikube kabiri.”
Minisitiri Murangwa yavuze ko ayo mafaranga yiyongereye bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ifumbire ku isoko mpuzamahanga, ahanini rishingiye ku makimbirane n’intambara biri kubera mu Burasirazuba bwo Hagati.
Yanagaragaje kandi ko Guverinoma ikomeje gutanga nkunganire mu rwego rw’ingufu kugira ngo igabanye ingaruka z’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku baturage, by’umwihariko abakoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, mu rwego rwo gukomeza kurinda abaturage izamuka rikabije ry’ibiciro by’ingendo n’ibindi bicuruzwa.
Biteganyijwe ko nyuma yo kwemeza uwo mushinga w’itegeko rigenga ingengo y’imari, uzasuzumwa na komiso y’Abadepite bafite mu nshingano ingengo y’imari n’umutungo bya Leta ndetse kandi ukazatangwaho ibitekerezo n’Abasenateri.



