Kwibuka 32: Hanenzwe abaganga muri CHUK bijanditse muri Jenoside aho kurokora ababahungiyeho

Warning: Undefined array key 1 in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Warning: Attempt to read property "cat_name" on null in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Kwibuka 32: Hanenzwe abaganga muri CHUK bijanditse muri Jenoside aho kurokora ababahungiyeho

ZIGAMA THEONESTE

June 12, 2026

Inzego z’ubuyobozi mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda zanenze bikomeye bamwe mu baganga n’abakozi bakoraga mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakica abarwayi n’abandi bari bahungiye muri ibyo bitaro bizeye ko ari ahantu h’umutekano n’ubuhungiro.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2026, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabereye muri CHUK.

Muri uwo muhango hibutswe abarwayi, abarwaza, abakozi ndetse n’abandi bantu bari bahungiye muri ibyo bitaro, ariko bakicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi Mukuru wa CHUK, Dr. Mpunga Tharcisse, yavuze ko ibi bitaro byubakiye ibikorwa byabyo ku ndangagaciro zo kurengera ubuzima bw’abantu bose nta vangura, ashimangira ko ibyo bitandukanye kure n’imyitwarire y’abahoze ari abakozi babyo bagize uruhare muri Jenoside.

Yavuze ko buri munsi abaganga n’abakozi bo muri CHUK baharanira kurokora ubuzima bw’abarwayi no kurwanya urupfu, bityo kwibuka Jenoside bikaba ari umwanya wo kuzirikana amateka mabi igihugu cyanyuzemo no gukomeza kubaka urwego rw’ubuzima rushingiye ku bumuntu.

Yagize ati: “Twibuka abari baje bahungiye hano muri CHUK ariko bahasanga urupfu. Hano buri munsi turwanya urupfu, twita ku buzima bw’abantu nta vangura iryo ari ryo ryose. Kwibuka ni intambwe ikomeye yo guha agaciro buri muntu no kumwitaho tutamurobanura.”

Yakomeje avuga ko kuba CHUK ikomeje kwibuka abazize Jenoside ari ikimenyetso cy’uko abayirokotse n’abahakorera batsinze umugambi w’urwango washakaga kubarimbura.

Ati: “Kwibuka si inshingano gusa, ahubwo ni umwanya wo guhagarara hamwe nk’umuryango umwe, tukibuka abatakiri kumwe natwe ndetse tukigira ku mateka mabi ya Jenoside kugira ngo bitazongera ukundi.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu rwego rw’Ubuzima muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Dr Nkeshimana Menelas,, yavuze ko bibabaje kuba hari abaganga n’abandi bakozi bo mu rwego rw’ubuzima batatiye indahiro y’umwuga wabo bakifatanya n’abicanyi, bakica abarwayi n’abandi bantu bari baje gushaka ubuvuzi n’ubuhungiro muri CHUK.

Yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaje uburyo urwango rushobora gusenya indangagaciro z’umwuga, asaba abakora mu rwego rw’ubuzima gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga, ubumuntu no kurengera ubuzima bw’umuntu wese nta kurobanura.

Yagize ati: “Ibitaro bya CHUK byabayemo amahano ndengakamere kuko Abatutsi bishwe bari bazi ko hari amakiriro. Mu gihe cya Jenoside yakorewe turagaye cyane abaganga babaye ibigwari, bishe bagenzi babo bakoranaga umunsi ku munsi.”

Yakomeje avuga ko ayo mateka azakomeza yibukwa kugira ngo Jenoside itazasura n’ahandi ku Isi.

Nkeshimana yakomeje avuga ko nubwo urwego rw’ubuzima rwasigaranye abarukoramo bake kuko abenshi Jenoside yari yabahitanye, Leta y’u Rwanda ishyize imbaraga mu kongera umubare w’abaganga ku buryo nibura mu gihe cya vuba abarwayi 1000 bazaba bitabwaho n’abaganga bane, mu gihe kuri ubu bitabwaho n’umuganga umwe gusa.

Yagize ati: “Ubu Leta yacu y’Ubumwe yafasha intego yo kongera umwuga wo kuvura no kwita ku barwayi bashoboye kandi bashobotse byose bikazakorwa mu gihe cy’imyaka ine.”

Umuhango wo kwibuka wabaye umwanya wo guha icyubahiro abazize Jenoside bari muri CHUK, no kongera gushimangira umuhigo wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka urwego rw’ubuzima rushyira imbere ubuzima n’agaciro ka muntu.

Dr Nkeshimana Menelas umuyobozi Mukuru ushinzwe abakozi bo mu rwego rw’ubuzima yavuze ko u Rwanda rwimakaje gusigasira ubuzima

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA