Ibigo by’amashuri birenga 110 mu Rwanda byahawe ibikoresho bya siporo
Uburezi

Ibigo by’amashuri birenga 110 mu Rwanda byahawe ibikoresho bya siporo

KAMALIZA AGNES

June 12, 2026

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ku bufatanye na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda binyuze mu muryango w’u Bushinwa ushinzwe guteza imbere abatuye mu byaro, (China Foundation for Rural Development – CFRD) na Alibaba Group, bahaye ibigo by’amashuri 114 ibikoresho bya siporo birimo imipira yo gukina, amafirimbi, imyambaro n’ibindi bitandukanye hagamijwe guteza imbere siporo mu burezi.

Ibyo bikoresho byatanzwe kuri uyu wa 12 Kamena 2026; ku ikubitiro bikaba byahawe Urwunge rw’Amashuri rwa Camp Kanombe ariko ibigo biri mu Turere icyenda hirya no hino mu Gihugu turimo; Nyarugenge, Bugesera, Rwamagana, Kayonza n’utundi bikaba byose bigomba guhabwa ibikoresho 850 bibumbiye hamwe.

Ibyo bikoresho birimo imipira y’amaguru 3 400, iy’amaboko 3 400, amakona 8 500, amapompo 1 700, imyambaro y’abakinnyi izwi nka ‘training vest’ 13 600 n’ibindi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yatangaje ko ubwo bufatanye bugamije guteza imbere siporo mu burezi binyuze mu bigo by’amashuri, bigahabwa ibikoresho byunganira ibyo bari basanganwe hagamijwe gufasha abana gukora siporo no kwiga neza.

Irere ashimangira ko siporo ari umuyoboro mwiza wigishirizwamo n’izindi ndangagaciro kandi mu gihe umwana yazikoze neza n’amasomo ayumva nta nkomyi.

Yagize ati: “Dushyize imbere siporo kandi nta hantu heza ho kuyitangira atari mu mashuri, umwana agatangira kuyimenya no kuyikunda kuko siporo yigisha n’izindi ndangagaciro zitandukanye kandi ntizabangamira indi myigire.”

Agaragaza ko u Bushinwa busanzwe ari umufatanyabikorwa mwiza w’uburezi bw’u Rwanda aho abanyeshuri barenga 30 buri mwaka bahabwa buruse zo kujya kwiga muri icyo Gihugu, bagafatanya mu buryo bwo guhanga imirimo no kuyinoza n’ibindi.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi agaragaza ko ibikorwa nk’ibyo bigamije gushimangira umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze imyaka irenga 50 aho ibihugu byombi bifatanya mu nzego nyinshi z’iterambere, ubucuruzi, uburezi, ubuzima n’ibikorwaremezo.

Amb. Gao yemeza ko bizafasha imyigire bidasigana no kuzamura impano z’abanyeshuri. Yagize ati: ”Byahoze ari inzozi gufasha Abanyarwanda mu bya siporo hagamijwe kubaka ahazaza, ni byiza ko dufasha abanyeshuri kuko tubifuriza ahazaza heza.”

Ubuyobozi bw’Ishuri rya G.S Camp Kanombe bugaragaza ko ibikoresho bahawe byunganira ibyari bisanzwe bihari kandi siporo ari inzira nziza yo gutorezamo abana ikinyabupfura no gufasha mu myigire.

Umuyobozi waryo Umurerwa Jacqueline, yagize ati: ”Ni ubundi buryo bwo kwigisha abana kwitwara neza, kwigiria icyizere dutekereza ko bizafasha kandi umuntu ufite umubiri muzima, imitekerereze mizima no kwiga agatsinda birajyana bizafasha mu myigire natwe bidufashe kwigisha ngo bikunde.”

Umurerwa avuga ko bari bafite umupira umwe w’amaboko n’itatu y’amaguru yose igasaranganywa abanyeshuri 1 711 ariko iyo bongerewe igiye gusaranganywa bose abana bakine bisanzuye.

U Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika bikorana bya hafi n’u Bushinwa haba mu bucuruzi, uburezi, ishoramari n’imigenderanire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, iherutse gutangaza ko Abanyarwanda barenga ibihumbi 30 bavuga Igishinwa ndetse umubare w’Abanyarwanda bajya mu Bushinwa wikubye kabiri mu myaka ibiri bitewe n’ibyemezo byo koroshya kubona visa, kwagura imikoranire y’ibihugu byombi.

Mu 2023, Abanyarwanda barenga 3 500 basuye u Bushinwa, uyu mubare mu 2025 ukaba wariyongereye barenga 7 000.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa Gao Wenqi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA