Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Paul Kagame yavuze ko nubwo hari ubumenyi bwo kuyobora abasirikare bakuru bo ku rwego rwa Ofisiye atangwa mu mashuri, hari imico y’ingenzi itatu bagomba kwihatira kwitoza kuko ntawuyiga mu ishuri.
Iyo mico cyangwa imyitwarire Abofisiye basabwa kwitoza mu gihe inshingano z’ubuyobozi bakora zirushaho kwiyongera, irimo (1) Kugira ubutwari, (2) Gufata ibyemezo no (4) Kugira umuhamagaro ushingiye ku kumenya icyo barwanirira.
Mu gikorwa cyo gusoza amasomo y‘Abofisiye Bakuru 108 basoje amasomo y’ubuyobozi bwa gisirikare mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12, Perezida Kagame yavuze ko ayo masomo yabateguriye kurushaho kongera ubushobozi bwo kuyobora no mu bihe bikomeye rimwe na rimwe bigaragara nk’aho bidashoboka kubisohokamo.
Gusa yavuze ko nubwo hari ubumenyi bahawe bw’ingenzi cyane, iyo mico yindi yo bagomba guhora bayitoza, ati: “Umuco wa mbere ni “UBUTWARI”: Igihe cyose ntimuzahora mufite icyizere ndetse kuri bamwe ibyo bibaviramo kugwa ikinya, kandi ubutwari ni bwo bufasha umuyobozi kwiyemeza gukora atitaye ku rujijo cyangwa igitutu cy’ibyo ahanganye na byo.”
Yavuze kandi ko umuco wa kabiri bagomba kwihingamo ari uwo ‘GUFATA IBYEMEZO’. Ati: “Uko inshingano zanyu ziyongera, ni na ko ingaruka z’ibyemezo byanyu ziyongera. Gufata ibyemezo bizima kongera n’ubunararibonye, ubufatanye n’ubushake bwo kwigira ku makosa ugahindura icyerekezo bibaye ngombwa.”
Umuco wa gatatu yakomojeho ni uwo ‘KUGIRA UMUHAMAGARO’ ari na wo utanga icyerekezo cy’ubuzima bw’umuntu ku giti cye ariko uharanira inyungu zimurenze kure cyane. Ati: “Icya gatatu ni umuhamagaro uva gusa mu kumenya icyo urwanirira. Ku Rwanda, uwo muhamagaro ushingiye ku kurinda abaturage bacu n’ubusugire bw’Igihugu cyacu, bikajyana no gukomeza kwihutisha iterambere ryacyo. Ikibazo kiri imbere yanyu ubu si icyo kwibaza niba mushobora kuyobora, ahubwo kiri ku kwibaza ku buryo muyobora.”
Yasabye ba Ofisiye basoje amasomo kujya bagaragaza iyo mico uko bukeye n’uko bwije kandi bagahora bayivugurura buri musi.
Perezida Kagame kandi yagarutse ku mikorere y’Ingabo z’u Rwanda yubatswe mu myaka myinshi ishize, ashimangira ko iyo mikorere ishimwa n’amahanga itabayeho ku bw’impanuka, ahubwo yabayeho binyuze mu mirimo y’ubwitange, ikinyabupfura n’ubunyamwuga.
Yakomeje agira ati: “Ibi ni byo byubatse icyizere cy’abaturage bacu, abafatanyabikorwa ndetse n’abandi ingabo zacu zikorera. Iyo nshingano yagukira mu buryo butaziguye kuri mwe. Ikirere mukoreramo ntikizahwema guhinduka haza ikoranabuhanga rigezweho, n’ibibazo by’umutekano bisaba guhora mwihugura. Amahitamo mufata uhereye uyu munsi ntazagira ingaruka ku bikorwa byanyu gusa ahubwo azagera no ku muco, amahame n’ubudakemwa bw’inzego mwashinzwe. Mukwiye kuyoborana ubudakemwa kandi ntimugahweme kwiga no kunoza ibyo mukora.”
Perezida Kagame yaboneyeho gushimira abasoje amasomo baturutse mu bihugu bya Afurika na Aziya, abibutsa ko bageze mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama bafite ubunararibonye bwarushijeho gutyazwa n’ubumenyi ndetse n’ubuhanga bwisumbuye mu kuyobora Ingabo bahawe.
Yabamenyesheje ko inshingano zibari imbere zirushaho kuremera, aboneraho gushimira imiryango n’inshuti z’abarangije amasomo idahwema gusangira na bo umutwaro w’imirimo ya gisirikare baha agaciro ubwitange bwabo.
Yashimiye ubuyobozi bw’iryo shuri rikuru ndetse n’ubuyobozi bwa RDF buharanira ko ribona ibikoresho nkenerwa byose ngo ribashe gusigasira ubuziranenge buhanitse mu kuba intangarugero.
Ati: “Iri shuri rihuriza hamwe ba Ofisiye baturutse muri RDF no mu bihugu by’inshuti n’abafatanyabikorwa mu Karere kose, no hakurya yako. Ndashimira kuba abafatanyabikorwa n’inshuti nziza bifatanyije natwe mu gukora no gusoza aya masomo. Agaciro k’abantu bashya mwungutse hano ntikagereranywa. Iyo ba Ofisiye batorejwe hamwe bahuriye mu bikorwa, mu bufatanye bw’Akarere cyangwa mu ntambara, baba bafite ubwumvikane bwongerera imbaraga imikoranire yabo.”
Muri ibyo birori, Umukuru w’Igihugu yari aherekejwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.









