Itsinda ry’abaririmbyi bibanda ku njyana ya Reggae ryitwa Holly Jah Dove ryateguye igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube ufatwa nk’umwami wo guharanira amahoro binyuze mu ndirimbo yaririmbaga. Ni igitaramo biteganyijwe ko kizaba tariki 18 Ukwakira 2026, aho abagize iryo tsinda bazataramira abakunzi b’injyana ya Reggae by’umwihariko abakunda uwo muhanzi muri rusange.
Aganira na Imvaho Nshya umuyobozi wa Holly Jah Dove ltd irimo no gutegura icyo gitaramo Mugirima Jean uzwi nka Ras Kimeza Original yavuze ko bahisemo kumwizihiza mu rwego rwo gukomeza umurage we. Yagize ati: “Itariki Lucky Dube yatabarukiyeho si iyo kumwibuka turira kuko afite umurage yadusigiye wo guharanira amahoro, ubumwe no kurwanya akarengane, ni byo tugomba kwibandaho.”
Akomeza avuga ko nubwo atagihari ariko bakwiye gukomeza ibyo yatangiye nk’umurage yasigiye Isi. Ati: “Uwo murage wose yasigiye Isi abinyujije mu ndirimbo nziza yahimbye, tugomba guhura tugatarama tukaziririmba ari nako abantu basigarana ubwo butumwa mu mitima, tugaharanira urukundo turwanya akarengane.”
Ni igitaramo kizitabirwa n’amatsinda atandukanye arimo Holly Jah Doves band, Mystic Revelation band, Ben Nganji n’abandi cyikazabera Kicukiro.
Lucky Dube wari ufite imyaka 43 yasize indirimbo nyinshi zakunzwe nka I am a prisoner, Kiss no frog’, ‘Reggae strong,different colours one people, Together as one, Guns&Roses, Slave, Remember me n’izindi zose zagarukaga ku kurwanya akarengane n’ivangura.
Kugeza ubu hashize imyaka 19 Lucky Dube yitabye Imana kuko inkuru imubika yatangajwe tariki 18 Ukwakira 2007.
