Venâncio Mondlane wari uhanganye na Perezida Daniel Chapo, mu matora y’Umukuru w’Igihugu cya Mozambique yabaye mu 2024, yatangiye kuburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga ku byaha ashinjwa birimo kugira uruhare mu myigaragambyo yahitanye abantu basaga 300, nyuma y’amatora ya Perezida. Mondlane yatangiye kuburana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira 2026, aho ashinjwa ibyaha birimo; gushishikariza abaturage kwigomeka ku butegetsi, gukora ibyaha n’ibindi birebana n’iterabwoba.
Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko abunganizi be mu mategeko bari basabye ko iburanisha ritambuka mu buryo bw’ako kanya, kugira ngo abaturage babone uko bakurikirana urubanza ariko urukiko rwabiteye utwatsi rusobanura ko bishobora guhungabanya umutekano w’ababurana, gutera ubwoba abatangabuhamya cyangwa kubangamira imigendekere y’urubanza.
Mondlane ahakana ibyo aregwa byose, akavuga ko ubutumwa yagiye atanga bwari bugamije gusaba ko ukuri ku byavuye mu matora kwamenyekana, atari ugushishikariza abantu urugomo, yemeza ko ibiri kumubaho ari ubutegetsi bushaka kumucecekesha no kumugonganisha n’amategeko, kandi ibyo ari umuburo ko ku bantu bose bashaka kunenga ubutegetsi.
Nyuma yuko Mondlane atsinzwe na Daniel Chapo yanze kwemera ko yatsinzwe avuga ko habaye uburiganya, ahamagarira abaturage kwigaragambya no guhagarika akazi mu rwego rwo kwamagana ibyayavuyemo.
Ibyo byakurikiwe n’imyigaragambyo yamaze amezi hirya no hino mu Gihugu ndetse Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, wavuze ko abantu basaga 300 bahasize ubuzima. Ibyaha Mondlane ashinjwa biramutse bimuhamye yahanishwa igifungo cy’imyaka 24.