Umwe mu barimu b’abanyamahanga bakomoka mu gihugu cya Zimbabwe bigisha mu Rwanda mu ishuri nderabarezi rya Cyahinda TTC, Josia Chidawo yakoze porogaramu y’ikoranabuhanga akoresha mu gutanga amasomo, bigafasha abanyeshuri gucengerwa n’amasomo mu buryo bufatika maze bikazamura ireme ry’uburezi.
Yavuze ko ibikorwa remezo nka Laboratwari n’ibyumba by’amashuri byifashisha ikoranabuhanga bifasha mu myigishirize, byamufashije guhanga udushya, akora porogaramu ‘Virtual laboratories’.
Mu kiganiro na Imvaho Nshya, Mwarimu Chidawo avuga ko Leta y’u Rwanda yarebye kure asobanura ko Laboratwari na Smart Classrooms birimo ibikoresho byangombwa bituma atanga amasomo kubanyeshuri neza, kandi ku gihe nta zindi mbogamizi, ibintu asanga bigira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi.
Ati: “Ikintu cyanshimishije cyane ni uko nasanze mu Rwanda by’umwihariko kuri TTC Cyahinda hari ibikorwa remezo bifasha mu myigire no mu myigishirize, ku buryo bimfasha kuzuza inshingano zanjye mu buryo bufatika, nk’ubu nageze aha nje kwigisha imibare na siyansi, gusa ibikoresho nasanze kuri iki kigo, nahise mbona ko nkwiye kubibyaza umusaruro maze ngatanga umusanzu wanjye, ikindi ni uko imiyoborere y’ikigo nabonye isobanutse, ndetse nkabasha gukorana neza no kuzuzanya n’abarezi bagenzi banjye b’Abanyarwanda bafite ubunyamwuga bimwe mu bituma dutahiriza umugozi umwe mu gutanga ubumenyi ku buryo n’abanyeshuri babyungukiramo bagatsinda neza.”
Akomeza avuga ko, nubwo yigisha imibare n’ubugenge, afite n’ubumenyi mu ikoranabuhanga, by’umwihariko mu gukora no kubaka porogaramu za mudasobwa. Yasobanuye ko amasomo y’imibare n’ubugenge akenera uburyo bufasha abanyeshuri kubona no kugerageza ibyo biga mu buryo bw’imyitozo ngiro myinshi atari mu magambo gusa.
Yihangiye laboratwari z’ikoranabuhanga
Ku birebana n’udushya mu rwego rw’ikoranabuhanga, yavuze ko akigera muri TTC Cyahinda, yatangiye umushinga wo gukora laboratwari z’ikoranabuhanga, zizwi nka ‘Virtual laboratories’, Izo akaba ari porogaramu za mudasobwa zifasha abanyeshuri gukora ubushakashatsi, kugerageza no kureba uko ibintu bimwe na bimwe bikora, hifashishijwe amashusho n’ibigereranyo by’ikoranabuhanga.
Agira ati: ‘’Porogaramu ya mbere nakoze nayise ‘Wire Lab Science’, yibanda ku isomo ry’Ubugenge, ikaba ifasha abanyeshuri gukora imyitozo no kureba uko ibintu bigenda bikora, bakurikije ibyo bigishijwe.
Yavuze ko iyi porogaramu imufasha kwereka abanyeshuri mu buryo bugaragara ibyo aba yabasobanuriye mu magambo.
Ati: “Kugeza ubu ntibikiri ngombwa ko buri gihe tujya muri laboratwari isanzwe kugira ngo dukore imyitozo imwe n’imwe, kuko hari ibyo dushobora gukorera kuri mudasobwa. Iyi porogaramu nayubatse ku buryo umunyeshuri ashobora gukora imyitozo itandukanye, kandi ibyo akorera kuri mudasobwa bikamufasha no gusobanukirwa uburyo ibintu bikora mu buzima busanzwe.”
Chidawo avuga ko yakoze n’indi porogaramu yibanda ku isomo ry’imibare, ayita ‘Unical Math Labs’
Iyi porogaramu na yo irimo imyitozo n’amahurizo atandukanye afasha abanyeshuri kwimenyereza no gusubiza ibibazo by’imibare.
Bikaba bitandukana n’uburyo busanzwe bwo gukora imyitozo ni uko yayubatse mu buryo bumeze nk’umukino wo kuri mudasobwa (game), aho umunyeshuri agenda asubiza ibibazo, akagenda ahembwa cyangwa ashimirwa uko ageze ku ntambwe ikurikiyeho.
Umwarimu Chidawo avuga ko atifuza ko izi porogaramu yahanze zikomeza gukoreshwa n’abanyeshuri biga ku ishuri yigishaho gusa, ahubwo ko afite gahunda yo kuzazimurikira inzego zishinzwe uburezi mu Rwanda, agasonanura ko zishobora kwifashishwa no mu bindi bigo by’amashuri, zikaba imwe mu mfashanyigisho zifasha abarimu n’abanyeshuri gukarishya ubumenyi.
Mu 2021, u Rwanda rwagiranye amasezerano n’igihugu cya Zimbabwe mu byerekeranye no guhererekanya abarimu b’i mpuguke bo muri icyo gihugu, ku buryo u Rwanda rwungukiye muri yo gahunda zitandukanye binyuze mu masezerano y’ubufatanye yasinywe hagati ya Minisiteri y’Uburezi y’u Rwanda na Minisiteri ishinzwe Abakozi, Umurimo n’Imibereho Myiza y’Abaturage ya Zimbabwe, ku wa 23 Ukuboza 2021.
Ayo masezerano yari agamije guhanahana abarimu, abahanga n’ubumenyi mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu bihugu byombi.
Inyungu z’ingenzi u Rwanda rwabonye
Harimo kuzamura ireme ry’uburezi, abarimu bo muri Zimbabwe bazanye ubunararibonye mu kwigisha, uburyo bushya bwo gutanga amasomo no gufasha abanyeshuri gusobanukirwa neza ibyo biga.
Ibyo byafashije mu kongera ubushobozi bw’ibigo by’amashuri no kunoza imyigishirize, kongerera Abanyarwanda ubumenyi mu rurimi rw’Icyongereza, kubera ko Zimbabwe ari igihugu gikoresha Icyongereza cyane mu burezi, abarimu baho bafashije kongerera abanyeshuri n’abarimu b’u Rwanda ubushobozi bwo gukoresha Icyongereza, guteza imbere imyigishirize y’amasomo atangwa mu Cyongereza, no gufasha abarimu b’Abanyarwanda kunoza imvugo n’uburyo bwo kwigisha urwo rurimi.
