Musanze: Abagore batorewe mu myanya ya 30% biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge
Politiki

Musanze: Abagore batorewe mu myanya ya 30% biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

NGABOYABAHIZI PROTAIS

November 18, 2026

Abagore batorewe mu myanya yagenewe abagore ingana na 30% mu Nzego z’ibanze mu Karere ka Musanze, biyemeje kugira uruhare rukomeye mu kurwanya ibiyobyabwenge birimo inzoga z’inkorano, kanyanga, urumogi n’ibindi, bavuga ko bigira ingaruka ku mibereho y’imiryango n’iterambere ry’urubyiruko.

Ibi babitangaje nyuma yo gutorerwa kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Musanze, aho abagore batanu bagize iyo nama, barimo Umuhoza Diane na Nyiramugisha Denise, bavuga ko mu byo bashyize imbere harimo guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge kimaze igihe kigaragara mu bice bitandukanye by’aka karere.

Akarere ka Musanze ni kamwe mu duce twagiye tugaragaramo ikibazo cy’inzoga z’inkorano aho hari n’ahagiye hagaragara ibikorwa byo kuzenga no gucuruza izo nzoga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kandi nazo zitujuje ubuziranenge.

Abagore batorewe guhagararira abandi mu Nama Njyanama y’Akarere bavuga ko kuba barahawe inshingano zo guhagararira abaturage bibongerera inshingano zo kugira uruhare mu gukumira ibyo bikorwa, cyane ko ingaruka zabyo zitagarukira ku babinywa gusa, ahubwo zinagera ku miryango yabo no ku rubyiruko.

Umuhoza Diane, umwe mu bagore batanu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, avuga ko yishimiye icyizere yagiriwe n’abaturage, ariko ko akibona nk’inshingano yo kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho yabo.

Yagize ati: “Kuba abaturage batugiriye icyizere bakadutora ni inshingano ikomeye baduhaye. Mu byo dushyize imbere harimo kurwanya inzoga z’inkorano n’ibindi biyobyabwenge kuko tubona ingaruka zabyo mu miryango. Tuzaharanira ko ibikorwa byo kubikora no kubicuruza bikumirwa, ariko tunashishikarize abaturage kwirinda kubikoresha no gutanga amakuru ku babikwirakwiza.”

Avuga ko kurwanya iki kibazo bidakwiye kugarukira ku nzego z’umutekano, ahubwo ko n’abayobozi b’Inzego z’ibanze, ababyeyi n’abaturage bakwiye kugira uruhare mu kugikumira.

Nyiramugisha Denise na we avuga ko intsinzi yabonye mu matora ayifata nk’amahirwe yo kurushaho gukorera abaturage, ashimangira ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge gisaba ubufatanye bw’abayobozi, imiryango n’abaturage.

Yagize ati: “Turifuza ko urubyiruko rwacu rugira ejo hazaza heza, rukiga, rugakora kandi rukiteza imbere. Ibyo ntibishoboka neza mu gihe rukomeje kwishora mu biyobyabwenge. Tuzashyira imbaraga mu bukangurambaga, twegere imiryango n’urubyiruko, dufatanye gukumira ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo.”

Yongeraho ko ababyeyi bakwiye kugira uruhare mu gukurikirana abana babo, bakamenya abo bagendana n’ibikorwa bakora, kugira ngo ibibazo by’ibiyobyabwenge bikumirwe bitarafata indi ntera.

Bamwe mu batuye mu Karere ka Musanze bavuga ko ibiyobyabwenge, cyane cyane inzoga z’inkorano zizwi nk’ibyuma, byagize uruhare mu gukurura amakimbirane mu ngo, bigatuma hari imiryango ibura ubwumvikane n’amahoro.

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Musanze, Kankundiye Egidia avuga ko hari ingo usanga zibamo amakimbirane ashingiye ku ikoreshwa ry’inzoga z’inkorano, aho bamwe mu bazinywa batita ku nshingano zabo zo kwita ku miryango.

Yagize ati: “Iyo umuntu asigaye ashyira imbere inzoga kurusha umuryango, bituma inshingano zo kurera abana no kubitaho zitubahirizwa. Hari igihe ataha yasinze hagakurikiraho intonganya n’amakimbirane. Abana ni bo babigiriramo ingorane kuko bakurira mu rugo rudafite amahoro.”

Kankundiye asanga kurwanya iki kibazo bisaba ko ubuyobozi bushya bukorana n’abaturage mu kumenya ahakorerwa izo nzoga n’ahacururizwa ibiyobyabwenge, kugira ngo hafatwe ingamba zo kubikumira.

Nsabimana we agaragaza ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko rihangayikishije, kuko hari bamwe bitesha ishuri, abandi bakabura ubushake bwo kwiga no kwiteza imbere.

Yagize ati: “Birababaje kubona umwana wari ufite amahirwe yo kwiga ayatesha kubera ibiyobyabwenge. Hari urubyiruko rutangira kunywa inzoga z’inkorano rukiri ruto, nyuma bikarugira imbata ku buryo kwiga no gutekereza ku hazaza hatakibanza. Turasaba ko ubuyobozi n’ababyeyi babishyiramo imbaraga kugira ngo urubyiruko rurindwe.”

Aba baturage basanga ubuyobozi bushya bukwiye gushyira imbaraga mu gukorana n’ababyeyi, amashuri n’inzego z’umutekano kugira ngo urubyiruko rufashwe kwirinda ibiyobyabwenge, aho kwibanda gusa ku bihano bihabwa ababicuruza.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, na we mu mbwirwaruhame ahora abwira abaturage ashimangira ko kurwanya ibiyobyabwenge ari imwe mu ngamba za Leta zo kubungabunga imibereho myiza y’abaturage, umutekano n’iterambere ryIgihugu.

Yasabye imiryango, abayobozi mu nzego zose n’Abanyarwanda muri rusange kugira uruhare mu gukumira ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, by’umwihariko bakita ku rubyiruko rushobora kwibasirwa na byo.

Yagize ati: “Kurwanya ibiyobyabwenge ni inshingano ya buri wese. Ababyeyi bakwiye gukurikirana abana babo, bakamenya imibereho yabo n’ibyo bakora, abaturage na bo bakagira uruhare mu gutanga amakuru ku bikorwa byo gukora no gucuruza ibiyobyabwenge. Ntitwakomeza kuvuga iterambere ry’imiryango mu gihe hari ibikorwa bikomeje kuyisenya.”

Yakomeje gushihsikariza  Abanyarwanda muri rusange kwirinda ibiyobyabwenge no gufatanya n’inzego zibishinzwe mu kubirwanya, ashimangira ko ubufatanye bw’abaturage ari ingenzi kugira ngo ingamba zo kubikumira zitange umusaruro.

Abagore batorewe mu myanya ya 30% mu Nama Njyanama y’Akarere ka Musanze bavuga ko biteguye kugira uruhare muri iyo gahunda, kugira ngo inzoga z’inkorano n’ibindi biyobyabwenge bitazongera kuba imbogamizi ku mibereho y’imiryango n’iterambere ry’urubyiruko.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA