Ikoranabuhanga mu kwihutisha itangwa rya serivisi z’ubucamanza n’ubutabera – Ikiganiro cyihariye na Rt. Hon. Mukantaganzwa 
Ubutabera

Ikoranabuhanga mu kwihutisha itangwa rya serivisi z’ubucamanza n’ubutabera – Ikiganiro cyihariye na Rt. Hon. Mukantaganzwa 

ZIGAMA THEONESTE

July 9, 2026

Mu myaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, urwego rw’Ubutabera mu Rwanda rwanyuze mu mpinduka zikomeye zaruvanye ku nzego zari zarasenyutse rugera ku rwego rwo gukoresha ikoranabuhanga mu itangwa rya serivisi. 

Intambwe nshya iri imbere ni ugukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence-AI), rizafasha kwihutisha isesengura ry’amadosiye, kugabanya igihe imanza zimara no kurushaho kunoza imitangire y’ubutabera. 

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubutamanza, Rt. Hon. Domitilla Mukantaganzwa, avuga ko uru rugendo rugamije gutuma ubutabera burushaho kugera ku muturage mu buryo bwihuse, buboneye kandi bujyanye n’iterambere ry’Isi.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na ‘Imvaho Nshya’, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Rt. Hon. Domitilla Mukantaganzwa, yavuze ko mu myaka ishize u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kubaka urwego rw’ubutabera rushingiye ku mategeko, ku bushobozi bw’abarukoramo ndetse no mu ikoranabuhanga. Icyakora, ahamya ko urugendo rutararangira kuko igihugu kiri kwitegura gukoresha ubwenge buhangano mu bikorwa bya buri munsi by’inkiko.

Yagize ati: “Ni ho tugana. Sisitemu dukoresha yabanje kuvugururwa ihuzwa n’igihe kuko idakoreshwa n’inkiko gusa. Ni na yo ikoreshwa n’Ubushinjacyaha, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’abahesha b’inkiko. Twese dukorera muri sisitemu imwe, kandi intambwe ikurikiraho ni ugushyiramo AI.”

Asobanura ko iri koranabuhanga rizafasha mu gusuzuma no gutunganya amadosiye menshi mu gihe gito, gukora amasesengura y’amategeko no koroshya ibikorwa by’abakozi b’inkiko, bityo bakabona umwanya uhagije wo kwita ku byemezo bisaba ubushishozi n’ubusesenguzi bwimbitse.

Ikoranabuhanga ryabaye inkingi y’imitangire ya serivisi

Rt. Honorable Mukantaganzwa agaragaza ko mu Rwanda gutanga ubutabera hakoreshejwe ikoranabuhanga bitakiri igitekerezo ahubwo ari gahunda isanzwe ikora.

Ati: “Imanza zose ziburanishwa hifashishijwe sisitemu y’ikoranabuhanga. Mudasobwa ni cyo gikoresho cy’ibanze mu kazi kacu. Abacamanza barahugurwa, abanditsi b’inkiko barahugurwa ndetse n’abaturage bagenda bamenyera gukoresha izi serivisi.”

Rt. Honorable Mukantaganzwa avuga ko umuturage ufite urubanza atagikeneye kujya buri gihe ku rukiko ngo amenye aho rugeze. Amatariki y’imiburanishirize n’andi makuru y’ingenzi ayabona kuri telefoni ye cyangwa utayifite agafashwa kuyareba hifashishijwe urubuga rwa ‘Irembo.’

Avuga ko iri koranabuhanga ryagabanyije ingendo zitari ngombwa, rigabanya n’igihe abaturage batakarizaga mu nkiko, ibintu byagize uruhare mu kongera icyizere bafitiye ubutabera.

Kubaka ubushobozi bw’abatanga ubutabera

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yibukije ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, urwego rw’ubutabera rwari rwahuye n’ibibazo bikomeye birimo kubura abakozi bafite ubumenyi buhagije.

Mu rwego rwo kubaka urwego rufite ubushobozi, mu 2004 hafashwe icyemezo cy’uko umuntu wese ushaka kuba umucamanza agomba kuba yarize amategeko nibura ku rwego rwa Kaminuza. Ati: “Byari amavugurura akomeye. Twafashijwe n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo abakozi bacu bongere amashuri, ariko ubu tugeze ku rwego rwiza cyane.”

Kugeza ubu, avuga ko abacamanza, abanditsi b’inkiko, abashinjacyaha n’abagenzacyaha benshi bafite impamyabumenyi za Master’s, mu gihe hari n’abarangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (PhD), ibintu bitanga icyizere kuri serivisi z’ubutabera.

Yongeraho ko u Rwanda rwamaze kugira ubushobozi bwo kwigenera amategeko yabwo no kuyavugurura nta gutegereje impuguke zo hanze. Ati: “Uyu munsi amategeko y’iki gihugu tuyategura ubwacu. Dufite abahanga babishoboye kandi bahora bakomeza kwihugura kugira ngo amategeko ajyane n’igihe n’ibikenewe n’Abanyarwanda.”

Rt. Honorable Mukantaganzwa yavuze ko mu gukomeza kongerera ubushobozi abakora mu rwego rw’ubutabera, u Rwanda rwashyizeho Ikigo cyigisha kandi kigahugura abakora mu by’amategeko (ILPD), kikaba gifite uruhare rukomeye mu gutuma abatanga ubutabera bahora bavugurura ubumenyi.

Mukantaganzwa avuga ko abacamanza, abanditsi b’inkiko, abashinjacyaha n’abagenzacyaha bahora bahabwa amahugurwa ajyanye n’impinduka ziba mu mategeko ndetse n’imigendekere mishya y’ubutabera ku rwego mpuzamahanga.

Inzego z’ubutabera zubaka icyizere cy’umuturage

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga avuga ko ubwigenge bw’urwego rw’ubutabera butajyana no kubura uburyo bwo gusuzuma uko rukora.

Yagaragaje ko u Rwanda rwashyizeho inzego zitandukanye zirimo Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Urwego rw’Umuvunyi n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), zifasha kugenzura niba ubutabera butangwa mu buryo buboneye kandi bwubahiriza uburenganzira bwa muntu.

By’umwihariko, avuga ko ubushakashatsi bukorwa na RGB bugaragaza uko abaturage babona imitangire ya serivisi. Ati: “Politiki yacu ntabwo ari ukuvuga ko ibintu byose ari byiza. Icy’ingenzi ni ugutanga ijambo ku muturage akavuga uko abona serivisi ahabwa. Mu bushakashatsi buheruka, abaturage bagaragaje ko bafite icyizere kiri ku rugero rwa 85,3% ku rwego rw’ubutabera. Yasobanuye ko ibi bifasha inzego zose gukosora ahari intege nke no gukomeza kunoza serivisi.

Himakajwe ubutabera bushingiye ku bwumvikane

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Rt. Hon. Domitilla Mukantaganzwa, avuga ko amavugurura yakozwe mu rwego rw’ubutabera atagamije gusa kwihutisha imanza, ahubwo anagamije gutuma ubutabera bugira uruhare mu kubaka amahoro arambye n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Asobanura ko ari yo mpamvu u Rwanda rwashyize imbere uburyo bwo gukemura amakimbirane mu bwumvikane, cyane cyane mu manza z’imbonezamubano n’iz’ubucuruzi, aho impande zifitanye ikibazo zishishikarizwa kugera ku gisubizo zemeranyijweho mbere yo kujya mu rubanza rurerure.

Yagize ati: “Iyo mwumva tuvuga ubuhuza, ntabwo ari uguhunga ubutabera. Ni uburyo bwo gukemura amakimbirane mu bwumvikane, impande zose zikumva ko zubashye kandi zikagera ku gisubizo kirambye.”

Avuga ko ubu buryo bugabanya amakimbirane akomeza gukururana hagati y’abaturage, bukagabanya n’umubare w’imanza zijya mu nkiko, bityo abacamanza bagahabwa umwanya wo kwita ku manza zisaba kuburanishwa.

Mukantaganzwa yavuze ko ubutabera nyabwo butagarukira ku gutanga igihano gusa, ahubwo bugamije no gusubiza hamwe abafitanye amakimbirane no gutuma ubuzima bukomeza mu mahoro.

Kwemera icyaha no gusaba imbabazi, inzira igabanya amakimbirane

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga avuga ko u Rwanda rwakomeje guteza imbere uburyo bwo kwemera icyaha no kugirana amasezerano n’Ubushinjacyaha, aho uregwa ashobora kwemera icyaha yakoze, agasubiza ibyangijwe cyangwa akagaragaza ubushake bwo gukosora amakosa yakoze. Yavuze ko iyo bikozwe, urubanza rushobora kurangira mu gihe gito, kandi igihano kigashingira ku bwumvikane bwemejwe n’urukiko.

Rt. Honorable Mukantaganzwa ati: “Niba umuntu wafatiwe mu cyuho yiba mudasobabwa, nta mpamvu yo kurushya igihugu n’inkiko imyaka myinshi uburana ibyo uzi neza wakoze. Kwemera icyaha, gusubiza iby’abandi no gusaba imbabazi bituma ubutabera bugerwaho vuba kandi bikanafasha kongera kubanisha abantu neza.”

Asobanura ko ubu buryo butuma uwakorewe icyaha yumva ubutabera bwatanzwe, mu gihe uwagikoze na we ahabwa amahirwe yo kwikosora no kongera kubaho mu muryango nyarwanda.

Ibijyanye n’imanza za gatanya (Divorce) bidasenye imiryango

Mu bindi byitezweho gutanga umusaruro mu mavugurura y’urwego rw’ubutabera harimo gahunda nshya igamije gufasha abashakanye bahisemo gutandukana kubikora mu cyubahiro, hatabayeho gusebanya cyangwa gukomeza amakimbirane.

Mukantaganzwa avuga ko iyi gahunda ishingiye ku gushishikariza impande zombi kuganira no kumvikana ku bibazo bireba umutungo, uburere bw’abana n’izindi nshingano, mbere y’uko urukiko rufata umwanzuro wa nyuma.

Yemeza ko intego atari ugushishikariza abantu gutandukana, ahubwo ari ugutuma igihe bibaye ngombwa bikorwa mu buryo burinda icyubahiro cy’umuryango kandi bukagabanya ingaruka ku bana n’abawugize. Ati: “Kuki mwaba mwarashakanye abana mwabyaye bakaba ari bo baba impamvu y’urubanza. Mukwiye kubanza kubyumvikanaho mbere y’uko mujya mu rukiko”.

Koroshya imiburanishirize y’imanza

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga avuga ko urwego rw’ubutabera rukomeje gushyira imbaraga mu koroshya imiburanishirize y’imanza kugira ngo zicibwe mu gihe gito kandi hatabayeho gutakaza umwanya ku bintu bitagira uruhare ku mwanzuro wa nyuma. Mu mavugurura ari gukorwa harimo gukoresha inyandiko z’incamake mu manza zimwe na zimwe, cyane cyane izirebana n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ati: “Hari igihe wasangaga urubanza rw’ifungwa n’ifungurwa rumara amasaha menshi cyangwa iminsi ibiri, nyamara ikibazo nyamukuru ari ukumenya niba ukekwaho icyaha akomeza gukurikiranwa afunzwe cyangwa adafunzwe. Ubu turimo gushyiraho uburyo bwihutisha icyo cyemezo hadatakajwe igihe.”

Avuga ko ibi bizafasha kugabanya ubukererwe bwajyaga bugaragara mu nkiko, bityo abaturage bakabona ubutabera mu gihe gikwiye.

Kubazwa inshingano ku batanga ubutabera

Rt. Honorable Mukantaganzwa ashimangira ko kimwe mu byatumye urwego rw’ubutabera rugera ku rwego ruriho uyu munsi ari ugushyira imbere umuco wo kubazwa inshingano.

Avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo gushimira abakozi bakora neza, ariko ikanashyiraho uburyo bwo gukurikirana no guhana abakoresha nabi inshingano bahawe.

Yagize ati: “Nta rwego rwihariye rurenze amategeko. Umucamanza, umushinjacyaha cyangwa undi wese ukora mu butabera iyo arenganye cyangwa akoze icyaha arabibazwa nk’undi Munyarwanda wese.”

Yongeraho ko amahugurwa ahoraho ahabwa abatanga ubutabera abafasha gukomeza kunoza akazi, ariko ko na none batagomba kwibagirwa ko inshingano bahawe zijyana no kubazwa ibyo bakora.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga agaragaza ko iyo harebwe aho urwego rw’ubutabera rwavuye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’aho rugeze ubu, hagaragara intambwe ikomeye mu kongera umubare w’abakozi bafite ubumenyi, kuvugurura amategeko, gukoresha ikoranabuhanga no gushyira umuturage ku isonga rya serivisi.

Avuga ko urugendo rugikomeje, ariko ko icyerekezo gisobanutse ari ugutanga ubutabera bwihuse, buboneye kandi bwizewe, bujyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga ndetse n’ibikenewe n’Abanyarwanda.

Himakajwe ikoranabuhanga mu miburanishirize y’imanza

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA