Buri ku wa 04 Nyakanga, mu myaka 32 ishize, u Rwanda rwizihiza Umunsi Mukuru wo Kwibohora, umunsi ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu gihe u Rwanda rwizihiza uyu munsi ku nshuro ya 32, Umujyi wa Kigali ni urugero rwiza rw’uko ubuzima bwigeze gushegeshwa bushobora kongera kubakwamo icyizere, n’intego zirambye z’ahazaza. Umujyi wari warangiritse, uyu munsi wahindutse ikimenyabose mu isuku, umutekano n’iterambere muri Afurika yose.
Ubwiyongere bw’Abatuye Umujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye ni igisobanuro cyo kongera kubaho k’ubuzima. Ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge mu 1962, Kigali yari ituwe n’abantu 6 000. Mu 1991, imyaka itatu mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mubare wari ugeze ku 235 000.
Mu mwaka wa 2002, uyu mubare wari umaze kugera ku 603 000, na 1 000 000 irenga mu 2012. Ibarura rusange ry’Abaturage rya 2022 ryagaragaje ko abatuye muri Kigali bari miliyoni 1,74.
Impinduka mu miyoborere
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kigali yari imwe muri Peferegitura zari zigize Igihugu. Kimwe n’ubundi buryo bw’imiyoborere bwariho mu gihugu, ubu buryo bw’imiyoborere bwagiye buvugururwa guhera mu 1994, hagamwijwe kwegereza ubuyobozi abaturage. Mu 2006, Umujyi wa Kigali wagizwe imwe mu Ntara 5 zigize Igihugu, ugizwe n’Uturere dutatu ari two Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.
Mu myaka yakurikiye aya mavugurura, utu Turere twahawe ububasha bwo gufata ibyemezo bireba abaturage ku mitangire ya serivisi n’iterambere ryabo. Amavugurura yandi yabaye muri Mutarama 2020 yahinduye imiterere y’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, ububasha buhabwa Inama Njyanama y’Umujyi mu rwego rwo koroshya ihuzabikorwa n’imitangire ya serivisi mu mujyi.
Kuva ku matongo kugera ku miturirwa tubona uyu munsi: Ibikorwa remezo nk’izingiro ry’iterambere
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali byasaga n’ibitakiriho. Imihanda yari yarangiritse indi itakiri nyabagendwa, inyubako rusange zarasenywe ndetse na serivisi z’ibanze abaturage bakenera buri munsi nk’amazi n’umuriro byarasenyutse.
Kigali y’uyu munsi ihabanye cyane n’iyo mu myaka 32 ishize. Hamwe n’igishushanyo mbonera cy’umujyi cyashyizwe ahagaragara bwa mbere mu 2013, kikaza kuvugururwa kigahuzwa n’icyerekezo 2050, Umujyi wa Kigali wahindutse igisobanuro cy’umujyi ufite igenamigambi rikwiriye ry’ibikorwaremezo birimo imihanda, amahuriro yayo, inyubako zikorerwamo imirimo itandukanye ndetse n’uburyo bw’imiturire buboneye.
Inyubako z’icyitegererezo nka Kigali Convention Center ndetse n’Icyanya cy’inganda cya Kigali giherereye Masoro kuri ubu ni bimwe mu birango by’Umujyi wa Kigali. Ibikorwa bitandukanye bindi na byo bikomeje kugenda bishyirwamo ingufu hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, harimo imihanda n’uburyo bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.
Kongera kubaka ubukungu bwari bwaramaze kwangirika
Ubukene bwatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bwari hose mu Gihugu. Kongera kubaka ubukungu bw’u Rwanda, hamwe n’Umujyi wa Kigali ku ruhembe nk’igicumbi cyabwo, bwahindutse icyitegererezo mu nkuru z’iterambere ry’ubukungu. Umusaruro Mbumbe w’Igihugu wavuye kuri miliyari 3,2 z’amadolari ya Amerika mu 1990 ugera kuri miliyari 14 muri 2024. Kigali kandi ikomeje kuba imbere mu rugendo rw’Icyerekezo 2050.
Ikigo cy’Imari n’Imigabane cy’u Rwanda na cyo cyatangiye imirimo muri 2008. Inganda, ikoranabuhanga, imari, ubukerarugendo busanzwe ndetse n’ubushingiye ku kwakira inama zitandukanye byahinduye Kigali izingiro ry’ubukungu ivuye ku kuba umujyi wazimye.
Amahoro n’umutekano: Kuva mu midugararo hakubakwa icyizere
Kigali ni Umujyi wavuye kure mu bijyanye n’umutekano. Mu 1994, Kigali yari ihuriro ry’ibikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Amategeko ayobora abantu yari atakibaho. Uyu munsi, u Rwanda ni kimwe mu bihugu biyoboye ibindi mu kugira umutekano muri Afrika. Raporo y’Ikigo gikora ubushakashatsi ku bintu bitandukanye cyitwa ‘Numbeo’, mu 2024 yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu bitekanye muri Afurika.
Intonde mpuzamahanga n’ibigo by’ubukerarugendo bitandukanye byagiye bigaragaza u Rwanda mu bihe bitandukanye, by’umwihariko Kigali, nka hamwe mu hantu hatekanye muri Afurika, haba kuri ba mukerarugendo ndetse n’abaturage. Ibi kandi bigaragarira mu buzima bwa buri munsi bw’abagenda muri Kigali nko mu mu buryo bw’imigendere n’imigenderanire itunganye, umutekano w’abantu n’ibintu ndetse n’uburyo bw’imiyoborere butuma ibi byose bishoboka.
Inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda ndetse na Kigali by’umwihariko, rwari ruhanganye n’ikibazo cyo kongera kunga Abanyarwanda. Mu guhangana n’iki kibazo, u Rwanda rwahisemo gushyira imbere ‘Ubunyarwanda’ gusumba amoko.
Buri wa 07 Mata, u Rwanda n’Abanyarwanda batangira ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse Umukuru w’Igihugu agacana urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’icyizere ku Rwanda rujya imbere. Muri uku kwibuka hashibutsemo umuco w’ubumwe n’ubwiyunge, kubaha inshingano mboneragihugu ndetse n’ubufatanye ntagereranywa mu kubaka ahazaza h’Igihugu, byose byubakiye ku Bunyarwanda nk’indangagaciro shingiro ituma Abanyarwanda n’abatuye muri Kigali by’umwihariko baterwa ishema no kuba Abanyarwanda.
Isuku nk’ikirango cya Kigali muri Afurika yose
Kigali yubatse izina nk’umwe mu mijyi isukuye kandi itekanye, bituma uba umwe mu mijyi ikurura ba mukerarugendo nk’uko bigaragazwa na Raporo y’Ikinyamakuru ‘Africa Report’, gisanzwe gikora intonde z’imijyi myiza gusumba indi muri Afurika.
Urugendo rwa Kigali rwo kuba umujyi wa mbere usukuye muri Afurika kandi rworohejwe no guca imikoreshereze ya pulasitike ndetse no gushyiraho amabwiriza abuza gushyira imyanda ahabonetse hose. Ibi byatumye Umujyi uba icyitegererezo ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye no kubaka uburere mboneragihugu mu baturage ku buryo indi mijyi muri Afurika iza kuwigiraho.
Kigali Itoshye: Iterambere ribungabunga ibidukikije
Uretse kandi isuku, Umujyi wa Kigali witaye cyane ku iterambere ritangiza ibidukikije, ibintu biwugira icyitegererezo ku Isi yose.
Imishinga nka ‘GREEN City Kigali’ na ‘SUNCASA’ ni ingero nziza zigaragaza icyerekezo cy’iterambere ry’Umujyi rishingiye ku gushaka ibisubizo ku buryo bw’imiturire buboneye, gutwara abantu mu buryo bwa rusange n’indi mishinga igamije kurengera ibidukikije. Ibi byose bikaba bizakomeza gukorwa no mu bindi bice by’Igihugu.
“Umushinga wa SUNCASA ni urugero rwiza rw’icyerekezo cy’Umujyi wa Kigali. Gahunda yacu ni ukongera ingano y’ibiti dutera, haba mu ngo zacu ndetse n’ahahurira abantu benshi. Nanone kandi, ibi bigomba kugerwaho hashakwa ibisubizo bigamije kurengera ibidukikije bitari ugutera ibiti gusa”. Samuel Dusengiyumva, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yabikomojeho mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro umushinga wa SUNCASA, ku wa 04 Ugushyingo 2024.
Muri iyi gahunda, Umujyi wa Kigali wihaye intego yo gutera ibiti miliyoni eshatu mbere y’uko umwaka wa 2029 urangira, ibi bigakorwa binyuze mu bukangurambaga buzwi nk’ ‘Igiti cyanjye’. Gutunganya ibishanga hagamijwe kubihindura ahantu nyaburanga, gufata amazi ndetse no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ni undi mushinga ukomeye uri gukorwa muri Kigali.
Ibi byose kandi bigomba kujyana n’uburyo bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, binyuze mu mushinga wagutse wa RUMI (Rwanda Urban Mobility Improvement). Hamwe n’uyu mushinga, Gare ya Nyabugogo izavugururwa, hashyirweho ibice byihariwe imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, inzira z’abanyamaguru ndetse n’amagare. By’umwihariko, Umujyi ukomeje guteza imbere imikoreshereze y’imodoka zikoresha amashanyarazi.
‘CAR FREE DAY’ ni indi gahunda na yo yashyizweho hagamije guteza imbere siporo no kongera guha Abanyamujyi amahirwe yo kuwunezererwa. Hamwe n’ibi byose, kubungabunga ibidukikije ni imwe mu nkingi icyenda zishingiyeho imikoreshereze y’ubutaka mu Mujyi wa Kigali.
Kigali nk’umurwa uhanzwe amaso n’Isi yose
Uyu munsi, Kigali ni umujyi buri wese yifuza gusura. Kigali yabaye umujyi wubatse izina nk’ahantu h’akataraboneka mu kwakira inama mpuzamahanga. Mu bihe bitandukanye, Umujyi wa Kigali wakiriye inama zitandukanye zikomeye nk’inama ihuza ibihugu biri mu muryango wa Afurika yunze ubumwe, ibiri mu muryango mpuzamahanga uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza ndetse n’izindi nama zitandukanye zikomeye. Mu mwaka wa 2024 wonyine, Umujyi wa Kigali wakiriye abarenga 17 000 bitabiriye inama mpuzamahanga zaberaga mu Rwanda, aho utanasibye kuza imbere ku ntonde z’ahantu heza ho gukorera inama zikomeye mu bihe bitandukanye.
Ibi kandi birakomeje, aho Umujyi wa Kigali wahawe kwakira inama itegurwa n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Gutegura Inama zitandukanye zikomeye (International Congress and Convention Association), inama yaherukaga kubera ku mugabane wa Afurika mu myaka 20 ishize. Ibi ntibyumvikanaga nk’ibyashobokaga ku mujyi wahuzwaga n’ubuhunzi mu 1994, ariko kuri ubu ukaba ari ikirango cy’imiyoborere myiza n’icyizere ku hazaza.
Umuturage ku isonga ry’imiyoborere n’ibimukorerwa
Uruhare rw’abaturage rwabaye inkingi ya mwamba mu miyoborere ya Kigali. Abaturage bagira uruhare rukomeye mu miyoborere binyuze mu nteko z’abaturage ndetse n’uburyo butandukanye bwo gutanga ibitekerezo ku bibakorerwa.
Ubu buryo kandi bukoreshwa mu miyoborere mu nzego zose z’Igihugu. U Rwanda kandi rwakoze byinshi ngo rwegereze serivisi abaturage, aho serivisi nyinshi mu zitangwa na Leta kuri ubu ziboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Inzego zitandukanye zireberera ibijyanye n’imiyoborere ku rwego mpuzamahanga byagiye bishyira u Rwanda mu bihugu bya mbere bifite imiyoborere myiza, aho bigaragaza ko igipimo cya ruswa mu Rwanda kiri hasi, bituma abatuye mu Mujyi wa Kigali bishimira uruhare rwabo mu kugera ku ntego z’iterambere.
Imyaka 32 yo Kwibohora
Umujyi wa Kigali wo mu mwaka wa 2026 utandukanye cyane na Kigali yari yarahindutse amatongo mu 1994. Ahasaga n’ahatazagaruka ubuzima ubu hatuwe na miliyoni zirenga 1,7 z’abantu. Ahari ubutegetsi bwasaga n’ubutariho ubu hari imiyoborere ihamye. Ahari amatongo ubu hari inyubako z’icyitegererezo ku mugabane wose ndetse n’ibyanya by’inganda. Ahari haraganje ubwoba ubu ni iwabo w’isuku n’umutekano muri Afurika yose. By’umwihariko, ahari amacakubiri ubu ni iwabo w’igisobanuro cy’ubumwe n’ubwiyunge, byose byubakiye ku buyobozi bwiza ndetse n’icyerekezo gihamye.
Mu gihe u Rwanda rwizihiza imyaka 32 yo Kwibohora, Umujyi wa Kigali ugaragaza iterambere ry’Igihugu ukaba n’igihamya ko isezerano ryo kongera kubaka u Rwanda buri wese yibonamo ritari amasigaracyicaro, ahubwo yari intego itomoye buri wese afitemo uruhare.



