Hakenewe ibindi bitanda 3 000 mu mavuriro – Dr. Nsanzimana
Ubuzima

Hakenewe ibindi bitanda 3 000 mu mavuriro – Dr. Nsanzimana

NYIRANEZA JUDITH

July 9, 2026

Minisitiri w’Ubuzima (MINISANTE) Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko hakenewe ibitanda 3 000 mu gihugu hose hagamijwe kugabanya ubucucike mu bitaro kandi ko birimo gukorwa vuba, bikazaba byiyongera ku bisaga 9 000 byari bisanzwe.

Yabigarutseho ubwo yari abajijwe na Depite Mujawabega Yvonne ikibazo cyagarukaga ku gikorwa ngo hagabanywe ubucucike kwa muganga, ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no kongera ubushobozi bw’Igihugu mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Dr Nsanzimana yagize ati: “Icyo kibazo tugihuza n’ababyivurizamo kandi umubare w’ababyivurizamo ugenda uba mwinshi byo bitaguka kuri uwo muvuduko. Mu gihugu hose twarabisuzumye, dusanga dufite ibitanda 9 000 birengaho gato, ha handi umurwayi ahamara igihe gito, hakaba nabahatinda. Twasanze rero tugomba kubona ibitanda 3000 kugira ngo duhaze ubukenerwe bwabyo.”

Yagaragaje imwe mu mibare y’ibitanda bizongerwa ku bityaro bimwe na bimwe.

Ati: “Muri CHUK haziyongeraho ibitanda 400 aho twimukira, Ibitaro bya Roi Faisal naho ni ukwiyongeraho ibitanda 400, n’ibitaro bya Kibagabaga birimo kwagurwa, byo duteganya ko bizuzura mu mezi atari aya kure, ibitaro bya Bugesera bya Nyamata by’ababyeyi n’abana na byo biraza kongera ibitanda, ariko ya 3000 ni mu gihugu hose hafi ya Kigali ni ho usanga ubucucike ari bwinshi.”

Minisitiri Dr Nsabimana yasobanuye zimwe mu mpamvu zituma kwa muganaga hagaragara ubucucike harimo abarwaza, abasura abarwayi rimwe na rimwe baba atari ngombwa.

Ati: “Kuri CHUK baha abarwaza barenga nk’igihumbi baba bagendagenda, ugasanga umuntu afite abantu bamurwaza benshi, abaje kumugemurira, kumusura, kureba uko ameze hakabamo nabo ubona ko bitari ngombwa.”

Yanavuze kandi ko gahunda yo gutekera abarwayi yazagera no mu bindi bitaro, nabyo bikaba byafasha kugabanya ubucucike mu mavuriro.

Ati: “Ikibazo cyo guteka cyarakemutse ariko dushaka no kubikemura mu bitaro byose, ibyo nabyo byongera ubucucke mu bitaro, hari ababa bitari ngombwa ko baba mu bitaro, iyo hashyizwe uburyo bwo kubatekera, hagashyirwa ibyo gutunganya imyambaro, bakambara ibyo mu bitaro, ibitari ngombwa bigahabwa umurongo.”

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA