Abasirikare babarizwa muri Brigade ya 507 y’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka basoje amahugurwa ya gisirikare yo ku rwego rwisumbuye baherewe mu kigo cy’amahugurwa cya Gisirikare i Gabiro mu Karere ka Gatsibo mu gihe cy’amezi atanu.
Ibirori byo gusoza aya mahugurwa byabaye ku wa Kane tariki ya 9 Nyakanga 2026,aho byayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga wari uhagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame.
Aya mahugurwa yari agamije kongerera abasirikare ubumenyi, ubuhanga n’ubushobozi mu bikorwa bya gisirikare kugira ngo barusheho kuzuza neza inshingano z’Ingabo z’u Rwanda.
Gen. Muganga yabibukije inama bahora bahabwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Nyakubahwa Paul Kagame, aho ahora ashimangira ko imyitozo ya gisirikare itegura abasirikare kwihanganira ibihe bikomeye no gusohoza inshingano zisabaha imbaraga z’umubiri, gutekereza neza ndetse n’ubunyamwuga buhanitse.
Yakomeje ashimangira ko abasirikare bagomba guhora baharanira kugera ku musaruro bitezweho, bakoresheje neza umutungo muke baba bafite, bakuzuza inshingano zabo babikesha imyitwarire irangwa n’ikinyabupfura cya gisirikare, guhanga udushya no gukoresha neza ibikoresho n’ubushobozi bihari.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yashimiye kandi ubuyobozi bw’Ikigo cy’Amahugurwa ya Gisirikare cya Gabiro (Combat Training Centre Gabiro), by’umwihariko abatoza, kubera ubwitange budasanzwe bagaragaza mu kongerera abahugurwa ubumenyi, ubunyamwuga n’ubushobozi bwo kuyobora.
Yavuze ko uwo muhate wabo ukomeje kuvamo abayobozi b’ingeri zitandukanye bafite ubushobozi, biteguye neza gukorera Ingabo z’u Rwanda (RDF) no gukorera Igihugu muri rusange.





