Ubuyobozi bw’Ingabo za Uganda (UPDF) bwahakanye kugira uruhare mu bikorwa by’ihanurwa ry’indege ya gisirikare yahanuwe hafi ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gihe hakomeje kwibazwa inkomoko yayo n’abo yari itwaye.’
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko UPDF nta ruhare ifite muri iyo ndege yahanuwe ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026.
Mu butumwa Gen. Muhoozi yanyujije ku rubuga rwa X, bwatangajwe n’Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu Ngabo za Uganda Chris Magezi, yagize ati: “UPDF nta ruhare na ruto ifite mu ndege yahanuwe i Minembwe.”
Mu bundi butumwa, Gen. Kainerugaba yavuze ko yategetse ko abasirikare n’abofisiye bakekwaho kuba bafitanye isano na sosiyete yashakaga kubaha akazi bafatwa, anatangaza ko iyo sosiyete yabujijwe gukorera muri Uganda mu gihe hakorwa iperereza.
Yihanangirije kandi Abanya-Uganda bakorana n’amasosiyete akora ibikorwa by’ubucanshuro mu bya gisirikare muri RDC, avuga ko bazahanwa bikomeye.
Ibi byakurikiye amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umuntu bivugwa ko ari umwe mu barokotse ihanurwa ry’iyo ndege, abazwa n’abarwanyi bo mu mutwe wa Front for the Refoundation of the Nation (FRN) ku bijyanye n’ubwenegihugu bwe n’impamvu yari muri RDC.
Muri ayo mashusho, uwo muntu avuga ko akomoka muri Uganda, akaba n’umusirikare ufite ipeti rito, woherejwe muri RDC na Leta ye. Abajijwe uwamwohereje, yasubije ko ari Uganda.
Gusa, umwirondoro we, ipeti rye rya gisirikare ndetse n’ibyo yavuze ku ruhare rwa Leta ya Uganda ntibiragenzurwa n’inzego zigenga.
Imibare y’abari mu ndege iracyavugwaho ibibazo
Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka, ni we watangaje ko abarwanyi b’uwo mutwe bahanuye indege mu gitondo cyo ku Cyumweru ahagana saa kumi n’ebyiri, bavuga ko yari igiye kugaba ibitero ku baturage bo mu gace ka Minembwe.
Amakuru yatangajwe nyuma y’ihanurwa ryayo yavugaga ko yari itwaye abantu bane, babiri bagapfa, abandi babiri bakarokoka. Mu barokotse havuzwe Umunya-Uganda n’umupilote ukomoka muri Afurika y’Epfo.
Icyakora, ayo makuru aturuka ku ruhande rwa FRN, agaragaza ko imibereho n’umwirondoro w’abari muri iyo ndege ntibiragenzurwa mu buryo bwigenga.
Ku rundi ruhande, igisirikare cya RDC (FARDC) cyatangaje ko ku wa 22 Ugushyingo cyatakaje itumanaho n’indege yo mu bwoko bwa Cessna 208 yari ivuye i Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yerekeza i Kalemie mu Ntara ya Tanganyika.
FARDC yavuze ko itumanaho ryayo n’iyo ndege ryahagaze kubera ibihe bibi by’ikirere, kandi ko kugeza ubwo yatangazaga ayo makuru yari itarabasha kumenya aho indege n’abari bayirimo bari.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba indege FARDC ivuga ko yabuze ari na yo FRN ivuga ko yahanuye hafi ya Minembwe.
Hari kandi isesengura ry’amashusho y’indege yasigaye yangiritse ryagaragaje ko ishobora kuba yari Cessna 208 Caravan yahinduriwe imiterere kugira ngo ikoreshwe mu bikorwa bya gisirikare, aho kuba indege y’intambara.
Ibi bibaye mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego mu burasirazuba bwa RDC, cyane cyane mu duce twa Kivu y’Amajyepfo, aho ingabo za Leta zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiye Leta mu mirwano n’imitwe irwanya ubutegetsi.
Ihanurwa ry’iyi ndege ryakuruye ibibazo ku ruhare rw’abanyamahanga mu bikorwa bya gisirikare muri RDC, cyane cyane abakozi b’ibigo byigenga bitanga serivisi zijyanye n’indege n’ibikorwa by’intambara.