Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yasabye abashoramari bafite inyubako z’ubucuruzi n’izituwe n’abantu benshi kugira abakozi bahoraho bashinzwe kugenzura umutekano wazo, by’umwihariko gukumira inkongi zishobora guterwa n’amashanyarazi, gazi n’ibindi bishobora guteza impanuka, kandi bigatekerezwaho guhera inzu igitangira kubakwa.
Ibi yabigarutseho ubwo yasuraga inyubako z’ubucuruzi mu Mujyi wa Musanze, aho yibukije abashoramari ko kwirinda inkongi bigomba gutekerezwaho kuva inyubako itangiye kubakwa no mu gihe ikoreshwa.
Yavuze ko ubukangurambaga bwo gukumira inkongi bukomeje mu gihugu, by’umwihariko mu nyubako zirimo ibikorwa by’ubucuruzi, amahoteli n’ahandi hahurira abantu benshi.
Yagize ati: “Hano muri Musanze kimwe n’ahandi mu gihugu, hakorwa ubukangurambaga ku bijyanye no kwirinda inkongi y’umuriro, by’umwihariko mu nyubako zikorerwamo ubucuruzi, amahoteli n’izindi. Tugira inama abakoreramo n’abazifite ku bijyanye no kwirinda inkongi, kuko kuyirinda ni byo by’ingenzi kurusha kuyizimya imaze kuba.”
Yakomeje avuga ko mu kubaka inyubako hakwiye gukoreshwa ibikoresho byujuje ubuziranenge, cyane cyane insinga z’amashanyarazi, kugira ngo hirindwe impanuka zishobora guterwa n’imiyoboro mibi y’amashanyarazi.
Yibukije kandi abacuruzi ko badakwiye gushyira ibicuruzwa mu nzira zagenewe kunyurwamo n’abantu, kuko bishobora kubangamira abashaka guhunga igihe inkongi ibaye.
Minisitiri yanenze inyubako zidafite ibikoresho bitahura umwotsi n’ibitanga impuruza hakiri kare, asaba ko hashyirwaho ibikoresho byabugenewe, ndetse na kizimyamoto zigahora ziteguye gukoreshwa kandi zigenzurwa kugira ngo hamenyekane niba zitarashaje cyangwa ngo zangirike.
Yashimangiye ko abakozi bakwiye kumenya uko ibyo bikoresho bikoreshwa, ndetse n’aho bahamagara mu gihe habaye impanuka, kugira ngo amakuru agere ku nzego zibishinzwe, zirimo na Polisi y’u Rwanda, hakiri kare.
Minisitiri Habimana yavuze ko ba nyiri inyubako ari bo bafite inshingano za mbere zo kugenzura ko izo nyubako zifite ibikoresho bikumira inkongi kandi ko bihora bikora.
Yagize ati: “Ba nyiri inyubako zikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi ni bo ba mbere bakwiye kumenya ko inzu zabo zifite ibikoresho bikumira inkongi, bakagira abantu bashinzwe kubigenzura. Abagenzuzi bo mu nzego za Leta iyo bageze mu nyubako, bareba niba abashinzwe kuzicunga bahari kandi niba bakurikirana umutekano wazo buri munsi. Ndasaba abafite inyubako zirimo abantu benshi, nk’abacuruzi n’abandi, kugira abakozi bazicungira kandi bafite ubumenyi ku bijyanye no gukumira inkongi.”
Bamwe mu bashoramari bafite inyubako mu Mujyi wa Musanze bavuga ko gushyiraho uburyo bwo gukumira inkongi no kugira abakozi babihuguriwe ari ingenzi mu kurinda ubuzima bw’abakoresha inyubako n’ishoramari ryabo.
Senzira Eliab na Mukandekezi Lilianne ni bamwe mu bafite inyubako z’ubucuruzi muri uwo mujyi bahisemo kugira abakozi bahoraho bashinzwe kugenzura ibishobora guteza inkongi no gukurikirana ibikoresho biyikumira.
Bavuga ko badategereza ko inkongi iba ngo batangire gushaka uko bayizimya, ahubwo ko bahisemo gushyira imbere ingamba zo kuyikumira, zirimo kugenzura ibikoresho by’amashanyarazi, kureba niba ibikoresho byo kuzimya umuriro bihari kandi bikora, no kugira abakozi bazi uko babyitwaramo igihe habaye ikibazo.
Ibyo babikora mu rwego rwo kwirinda ko impanuka ishobora guteza igihombo gikomeye, nk’icyagaragaye ku wa 10 Ukwakira 2026, ku isoko rya kijyambere rya GOICO mu Mujyi wa Musanze, ryibasiwe n’inkongi y’umuriro yahombeje abacuruzi miliyari zisaga 30 Frw.
Senzira Eliab yagize ati: “Iyo ushora imari mu nyubako icururizwamo, uba ugomba no gutekereza ku mutekano w’abantu bazayikoreramo n’abazayigana. Ni yo mpamvu twahisemo kugira abakozi bashinzwe kugenzura buri munsi ibishobora guteza inkongi, bakareba uko ibikoresho byo kuzimya umuriro bimeze kandi bakamenya icyo bakora igihe hagaragaye ikibazo. Kuri twe, gukumira inkongi ni ingenzi kurusha gutegereza ko iba ngo dutangire gushaka uko tuyizimya.”
Mukandekezi Lilianne yagize ati: “Ibyabaye kuri GOICO bitwereka ko inkongi ishobora gutuma umuntu ahomba umutungo yari amaze igihe yubaka. Ni yo mpamvu tutagomba gufata umutekano nk’ikintu cy’inyongera mu ishoramari. Twashyizeho abakozi bahoraho bashinzwe gukurikirana umutekano w’inyubako, kugenzura ibikoresho biyikumira no kureba ko nta kintu gishobora guteza inkongi cyirengagizwa. Icyo tugamije ni ukurinda ubuzima bw’abantu n’umutungo w’abakorera muri izi nyubako.”


