Amerika na Mexique mu Bihugu bizakira Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2031
Siporo

Amerika na Mexique mu Bihugu bizakira Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2031

NYIRANEZA JUDITH

November 24, 2026

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique, Jamaica na Costa Rica ni bo bazafatanya kwakira Igikombe cy’Isi cy’Umupira w’Amaguru cy’Abagore cya 2031, kizaba ari ubwa mbere mu mateka y’iri rushanwa cyitabiriwe n’amakipe 48, mu gihe u Bwongereza, Irilande y’Amajyaruguru, Scotland na Wales bizakira icyiciro cya 2035.

Ibi byemejwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru, FIFA kuri uyu wa Mbere, ku wa 23 Ugushyingo 2026, nyuma yo kwemeza kandidatire z’ibi bihugu mu nama yahuje amashyirahamwe 211 y’umupira w’amaguru y’abanyamuryango ba FIFA.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, n’abahagarariye ibihugu byahawe kwakira aya marushanwa, batangaje ko bazaharanira ko azagira umusaruro ukomeye mu bucuruzi, amafaranga azavamo akongera gushorwa mu iterambere ry’umupira w’amaguru w’abagore.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Amerika, Cindy Parlow Cone, yavuze ko kwakira iri rushanwa ari inshingano ikomeye kuko rizaba ari ryo rinini kurusha andi yose mu mateka ya siporo y’abagore.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamuryango ba FIFA mbere y’uko kandidatire zemezwa, ku cyicaro cy’iri shyirahamwe i Zurich mu Busuwisi, yagize ati: “Iri rizaba ari ryo rushanwa rinini rya siporo y’abagore mu mateka. Ibyo bivuze ko tugomba gutanga umusaruro uhwanye n’ubunini n’agaciro rifite.”

Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2031 kizaba ari ubwa mbere cyitabiriwe n’amakipe 48, avuye ku makipe 32 yari asanzwe akina iri rushanwa. Rizakinwa mu buryo bujyanye n’imiterere y’Igikombe cy’Isi cy’Abagabo.

Umushinga wa Amerika n’ibihugu bifatanyije uzatanga amahitamo y’ibibuga byo gukiniraho mu mijyi 20. Muri byo 14 bizaba muri Amerika, bine muri Mexique, ikindi kikaba i San José muri Costa Rica, mu gihe Jamaica izakirira imikino mu mujyi wa Kingston.

Ku rundi ruhande, kandidatire y’u Bwongereza, ihuriwemo na Iriland y’Amajyaruguru, Scotland na Wales, yo yatanze amahitamo y’ibibuga 19, birimo Stade ya Wembley i London.

Izi kandidatire zombi nta zindi zari zihanganye na zo mu gihe cy’amezi 20 yari ashize, bituma zemezwa nta mpaka mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ihuza amashyirahamwe 211 y’ibihugu by’ibinyamuryango bya FIFA.

Leta zunze ubumwe Amerika zisanzwe zifite amateka akomeye mu mupira w’amaguru w’abagore, kuko yigeze kwakira Igikombe cy’Isi mu 1999 no mu 2003. Ni nayo ifite ibi bikombe byinshi by’abagore kuko ifite bine, birimo icya mbere cyabaye mu 1991 mu Bushinwa, cyitabiriwe n’amakipe 12, n’icyo yegukanye mu 1999 cyabereye iwayo, icya 2015, ndetse na 2019.

U Bwongereza bwo ntiburakira Igikombe cy’Isi cy’Abagore. Icyakora, bwigeze kwakira Igikombe cy’Isi cy’Abagabo mu 1966, ari na bwo bwagitwaye ku nshuro imwe rukumbi mu mateka yabwo.

Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2027 kizabera muri Brazil, kikazitabirwa n’amakipe 32, mbere y’uko umubare wiyongera ukagera kuri 48 mu 2031.

Amerika ni yo yatwaye igikombe cya mbere cy’abagore mu 1991 cyabereye mu Bushinwa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA