Umuhanzikazi ukizamuka muri Uganda, Winnie Wa Mummy, yashinje King Saha kumukorera ihohoterwa rishingiye ku mubiri inshuro nyinshi, ririmo kumukubita, kumuniga no kumutera ubwoba ko azamwica, avuga ko ubu atakigira umutekano.
Ibi bibaye nyuma y’uko muri Mutarama 2025, aba bombi bagaragaje ko bafitanye umubano wa hafi, bituma bamwe mu bakunzi babo bakeka ko bashobora kuzashyingiranwa. Icyakora, ku wa 30 Mutarama 2025, Winnie Wa Mummy yabwiye ikinyamakuru Howwe Uganda ko umubano we na King Saha wari uw’akazi gusa, nubwo ibikorwa byabo birimo no kuba mu nzu imwe byakomeje gutuma abantu bakeka ko bakundana.
Nk’uko ikinyamakuru Howwe Uganda cyabitangaje mu nkuru cyasohoye ku wa 24 Ugushyingo 2026, Winnie Wa Mummy yashinje King Saha kumukorera ihohoterwa mu gihe bari bafitanye umubano w’urukundo. Ibyo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira kuri TikTok Live.
Winnie yagaragaje agahinda n’amarangamutima menshi, avuga ko yakorewe ihohoterwa rikomeye rishingiye ku mubiri mu gihe bari bakundana, ku buryo ubu afite ubwoba bw’uko ashobora no kubura ubuzima.
Yagize ati: “Igihe kirageze ngo mvuge ibyambayeho mbere y’uko mpasiga ubuzima. Nakunze King Saha, ariko igihe kirageze ngo mbireke. Yankubise inshuro zitabarika, ku buryo numva ntakiri mu buzima busanzwe, ibintu byose narabibuze. Yagiye ankorera ihohoterwa rikomeye imbere y’abavandimwe banjye n’abandi bantu. Ashaka kunyica, hari igihe yigeze kuniga kugeza ubwo nari ngiye gupfa.”
Yakomeje gusaba King Saha kumureka agakomeza ubuzima bwe, agaragaza ko yifuza guhagarika burundu umubano bafitanye.
Winnie yavuze ko yafashe icyemezo cyo gushyira hanze ibyo avuga ko yakorewe kuko yumvaga gukomeza kubiceceka bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga.
Ku ruhande rwa King Saha, kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga, yari ataragira icyo atangaza ku byo ashinjwa. Ibi byakomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagaragaje ko batunguwe n’ibivugwa kuri uwo mubano, mu gihe abandi bibazaga impamvu Winnie atigeze yemera ko bakundana mu gihe byavugwaga mbere, ariko ubu akaba agaragaza ibibazo byawuranze.
Winnie Nakafeero, uzwi nka Winnie Wa Mummy, ni umuhanzikazi watangiye urugendo rw’umuziki mu 2023, ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise Mummy, yakoranye na Jay Sentino.
Nyuma yaje gukurikizaho izindi ndirimbo zirimo Nana yakoranye na Mudra D Viral, Sumulula, Kwata Wano, Daily Menuyakoranye na King Saha na Musawo.
Indirimbo ye aheruka gushyira hanze yise My Man, yanifashishije mu kwamamaza igitaramo King Saha yari afite ku wa 14 Kanama 2026.
