Jose Chameleone yongeye kwibutsa Daniella Atim ko yihariye
Imyidagaduro

Jose Chameleone yongeye kwibutsa Daniella Atim ko yihariye

MUTETERAZINA SHIFAH

May 14, 2026

Nyuma y’imyaka 8 batandukanye Jose Chameleone, Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda no muri Afurika y’i Burasirazuba, yongeye kwereka Daniella Atim wahoze ari umugore we banabyaranye abana batanu ko yihariye kandi azahora ari we ubahiga.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga mu ijoro ry’itariki ya 13 Gicurasi 2026, yasangije abamukurikira ifoto ya Daniella Atim amwifuriza umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagore asa nk’umushimira kuba yarabaye nyina w’abana babo mwiza.

Yanditse ati: “Nubwo natinze umunsi w’umunezero wa nyina w’umuntu Atim, urihariye. Ni wowe wenyine.”

Ni amagambo yishimiwe cyane kuko abenshi bahise bajya ahatangirwa ibitekerezo bashima Jose Chameleone.

Uwiyita Ug.tz_100 yanditse ati: “Yamubyariye abana benshi akwiye urwo Rukundo.”

Uwitwa cosignyenze: “Icyubahiro ngomba uyu mugabo kiri ku rwego rwo hejuru habwa umugisha Ntare ya Afurika.”

Ukoresha amazina ya ekulububbu we yanditse ati: “Ni nde wundi wishimiye kubona ibi disangijwe ‘Post’ nka njye, urabizi ndagukunda ‘Jchameleone.”

Xodang_event ati: “Bisaba ibintu byinshi kwitwa umugabo kandi byose biba bibitswe binasobanurwa n’igihe, ni yo mpamvu kwivanga mu bibazo by’abantu babiri bibujijwe.”

Abenshi bashimagije Jose Chameleone kubera ko yirinze kenshi kugira icyo avuga ku bibazo yaba yaragiranye n’umugore we mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga bakavuga ko agerageza kuba hafi y’umuryango we no gusigasira ibanga ryawo nubwo rimwe na rimwe Daniella we akora ibiganiro abigarukaho, ariko Jose Chameleone we akirinda kugira icyo abivugaho kandi ntasibe kugaragaza urwo amukunda n’abana babyaye.

Ibyo Jose Chameleone yakoze bije bishimangira amakuru yigeze kuvugwa muri Nzeri 2024 ko abo bombi baba bagiye gusubirana hashingiwe ku gikorwa cyo gusiba ibiganiro byose Atim yagiye akora byasebyaga umugabo we ku mbuga nkorambaga ze zose byari byabanjirijwe n’uko Jose Chameleone yari yavuze ko nta bihe bigoye bidashira.

Kuri ubu Danilla Atim atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari kumwe n’abana bose uko ari batanu, aba bombi bamaze imyaka 8 batandukanye kuko buri wese yafashe inzira ye mu 2018.

Jose Chameleone yibukije nyina w’abana be ko yihariye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA