Rubavu: Umugore yafatanywe udupfunyika 200 tw’urumogi
Ubutabera

Rubavu: Umugore yafatanywe udupfunyika 200 tw’urumogi

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

May 14, 2026

Nyiransabimana Christine w’imyaka 36 utuye mu Kagari ka Mahoko, Umurenge wa Kanama, Akarere ka Rubavu, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi nyuma yo gufatanwa udupfunyika 200 tw’urumogi, mu Mudugudu wa Kirundo, Akagari ka Mbugangari, Umurenge wa Gisenyi. Abaturage bagaragaza ko ikoreshwa ry’urumogi ribangamira abandi kandi riteza ingorane zitandukanye.

Ngendandumwe Elie w’imyaka 20 yagize ati: “Urubyiruko ni twe tuhangirikira cyane Kuko usanga muri uyu mujyi wa Rabavu hari rumwe mu rubyiruko runywa ibiyobyabwenge birimo n’urwo rumogi. Ubuyobozi bubihagurukire bicike burundu nk’uko buri gushyira imbaraga nyinshi mu guca inzoga zitujuje ubuziranenge. Natwe nk’urubyiruko ruzima twiyemeje gutungira agatoki ubuyobozi aho twabona cyangwa twakumva hose ibikorwa nk’ibyo byangiza ahazaza h’Igihugu.”

Mukarukina Laurence utuye mu Murenge wa Gisenyi, avuga ko abacuruza urumogi baba bahemukira abaturage barucuruzamo. Ati: “Nk’umuntu w’umubyeyi, nubwo aba avuga ko abikora ashaka gutunga umuryango we ariko aba yangiza benshi barimo urubyiruko. Urumogi ni ikiyobyabwenge mu bindi ni yo mpamvu Leta irurwanya yivuye inyuma dukwiye kubyumva tukabisobanukirwa nk’abaturage. Tukanamenya ko urufatiwemo ahanwa bikomeye umuryango we ukahababarira kandi yagakoze ibitagira ingaruka kandi byunguka kurushaho.”

Umwe mu bamufashe utashatse ko amazina ye atangazwa mu Mvaho Nshya, yavuze ko uyu mugore yinjiye muri uyu Murenge wa Gisenyi avuye mu wa Rubavu, bagakeka ko yari avuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), baramuhagarika, bamubaza ibyo afite, barebye basanga ni udupfunyika 200 tw’urumogi.

Ati: “Ni inzira zikunze gukoreshwa n’ababa bavuye muri RDC bazanye magendu, bari mu bucuruzi butemewe n’amategeko. Iyo tubonye uhanyura tukamukemanga, turamuhagarika tukamubaza ikimugenza, tukanareba ibyo afite twasanga ari magendu akayamburwa igashyirwa ababishinzwe bamenya igikurikiraho.”

Yakomeje agira ati: “Ni muri urwo rwego rero na we twamubonye ari wenyine, afite ibintu mu gafuka yigize umugenzi usanzwe uvuye guhaha, ntitwamushira amakenga kuko hari n’abandi bafatwa bigize batyo, tumuhagaritse ngo turebe ibyo afite, dusanga ni ruriya rumogi, ashyikirizwa ababishinzwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine yavuze ko uyu mugore yafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi. Ati: “Ni byo yafatiwe mu Murenge wacu tumusangana udupfunyika 200 tw’urumogi arutwaye mu gafuka, tumushyikiriza Polisi, Sitasiyo ya Gisenyi.’’

Yunzemo ati: “Mu bikorwa bijyanye no guca magendu n’ibyo byose bitemewe, abaca mu nzira zitemewe turabahagarika tukareba ibyo bafite. Ni muri urwo rwego yahagaritswe nk’uwari uciye mu nzira zitemewe, tureba ibyo afite tumusangana urwo rumogi.” Akomeza avuga ko atababwiye niba yari asanzwe arucuruza n’abo yarushyiraga, bakizera ko azabibwira inzego z’umutekano, niba hari n’abandi bakorana akazabavuga bagashakishwa bagafatwa.

Yasabye abaturage kwirinda ubucuruzi nk’ubu butemewe, bugira ingaruka ku buzima bw’abaturage, cyane cyane urubyiruko, bagacuruza ibyemewe bitabateza ibibazo, bakanaca mu nzira zemewe. Yavuze ko Umurenge ayobora ufite ingamba zihamye zo guhangana n’iyi mikorere mibi kuko no kumufata ubwabyo biri muri izo ngamba, aburira n’undi wese uzashaka kunyuza ibitemewe mu murenge ayobora ko azafatwa akabihanirwa.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA