Nyagatare – Rwempasha – Kizinga: Barataka kwangirizwa n’amazi ava mu muhanda
Imibereho

Nyagatare – Rwempasha – Kizinga: Barataka kwangirizwa n’amazi ava mu muhanda

HITIMANA SERVAND

May 14, 2026

Abaturiye umuhanda Nyagatare – Rwempasha – Kizinga uri gushyirwamo kaburimbo, bavuga ko abawukoze batashyizeho inzira z’amazi bigatuma amazi abasanga mu ngo no mu nzu akabangiriza. Basaba ko uwo muhanda wahabwa imiyoboro y’amazi.

Bamwe mu baganiriye na Imvaho Nshya ni abo mu Gasima na Gasinga bavuga ko kuva imvura yatangira kugwa abafite inzu mu ruhande umuhanda uhengamiyemo bahuye n’igihombo aho imivu yangije ibikoresho byo mu nzu ndetse n’imyaka ku bari batangiye gusarurira mu mbuga zabo.

Hatungimana Alexandre yagize ati: “Uyu muhanda uri kuduteza ibihombo biturutse ku mazi y’imvura atarahawe imiyoboro iyatwara bigatuma asandarira mu ngo zacu. Ejobundi yaguye twasaruye imyaka itwikiriye mu mbuga kuko ubusanzwe uyu muhanda utarakorwaho nta mazi yahaturukaga, ku buryo tutakekaga ko iri butwangirize. Umuvu waraje utwara imyaka yanjye yemwe urabona ko n’inzu yo mu gikari yashegeshwe hafi gusenyuka. Nibadukize aya mazi.”

Mutetiwabo Anne avuga ko na we yatewe n’amazi mu nzu akangiza ibintu byinshi. Ati: “Aya mazi yaradutunguye kuko ntayahabaga. Abakoze umuhanda ni nkaho bayayoboye mu ngo zacu aho ngewe amazi yinjiye mu nzu akagera mu byumba byose. Yanyangirije ibikoresho byo mu nzu ku buryo bimwe twabijugunye. Turasaba ko bakora imiyoboro y’aya mazi mu buryo bwihuse, kuko imvura iguye nijoro byateza impanuka zikomeye cyane.”

Twagira David yagize ati: “Abacuruzi twari dufite ibicuruzwa bimwe biba biteretse hasi, nk’imifuka y’umuceri, ibishyimbo n’ibindi byari ahagezwe n’amazi byose byarangiritse. Aya mazi yaduteye igihombo gikomeye. Umuhanda turawukeneye, ariko nanone ntukwiye kutubera ikibazo kandi bishobora kwirindwa mu gihe abawutekereje bakwiye no guteganya uburyo amazi yayoborwa atangirije abaturage.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko iki kibazo kiza gukemuka aya mazi agahabwa inzira zayo bityo ntakomeze kubangamira abaturage. Naho Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague agira ati: “Ikibazo cya bariya baturage ba Rwempasha twaracyumvise ndetse turabasura tuganira na bo, twasabye ko abakora umuhanda bihutisha uburyo bwo gukora imiyoboro y’amazi.”

Yakomeje agira ati: “N’ubundi byari mu byagombaga gukorwa gusa ni uko imvura yaguye imirimo yo kuwukora itararangira ariko na byo byari mu byateganyijwe. Bigiye kwihutishwa rero kugira ngo ariya mazi atagira ingaruka ku bikorwa by’abaturage.”

Umuhanda Nyagatare – Rwempasha – Kizinga uri gushyirwamo kaburimbo uzahuza umujyi wa Nyagatare n’umupaka wa Kizinga, ukaba ureshya n’ibilometero 18, uzuzura utwaye ingengo y’imari ya miliyari 3,055,555,950 Frw.

Iyubakwa ry’uyu muhanda, abaturage bararyishimira ariko bakifuza ko washyirwaho imiferege, amazi ntabasange mu ngo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA