Umuramyi Richard Nick Ngedahayo uherutse gutaramira mu Rwanda yashimiye abitabiriye igitaramo cye asubiza abari bifuje ko igitaramo yise ‘Niwe Healing Concert’ cyaba ngarukamwaka. Ni igitaramo uyu muhanzi yakoreye i Kigali tariki 29 Ugushyingo 2025 muri BK Arena nyuma y’imyaka isaga 15 yari amaze adataramira mu Rwanda.
Benshi bagaragaje ko bakishimiye cyane kuko banyuzwe n’indirimbo ze zitandukanye zirimo Mbwira ibyo ushaka”, ‘Si Umuhemu’, ‘Wemere ngushime’, ‘Ijwi rinyongorera’ ‘Niwe’ n’izindi zatumye bamusaba ko icyo gitaramo cyaba ngarukamwaka.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga mu ijoro ry’itariki 13 Gicurasi 2026, Richard Nick Ngedahayo yasangije abamukurikira amashusho yifashe yongeraho gushima abamushyigikiye anabasezeranya ko Imana ibishimye cyajya kiba buri mwaka.
Yagize ati: “Ndabashimira urugwiro n’urukundo mwangaragarije, ukuntu mweretse Imana urukundo mukaza tukayiranya tukayitaramira ndayishimira ko yabampaye namwe ndabashimira ko mwemeye ubutumire bwayo.”
Akomeza avuga ko atasoza ubutumwa bwe atababwiye ku bijyanye n’icyifizo abenshi bamugejejeho cy’uko icyo gitaramo cyaba ngarukamwaka. Ati:” Nkuko mwabisabye ko konseri yaba ngarukamwaka, niko bizubahirizwa Imana n’ibishaka byose tubikesha Imana, amatariki muyazagaragarizwa mu bihe biri imbere.’
Akomeza avuga ko yabanje gusa nk’ucecetse nyuma y’igitaramo ariko ari uko yari ahugiye mu gutunganya indirimbo nshya yararimo gukoraho nkuko yabisezeranyije abari bitabiriye igitaramo akababwira ko yiteguraga kubaha izindi ndirimbo nubwo yatinze kuzishyira hanze ugereranyije n’uko yabitekerezaga.

