Kabuga Félicien yapfuye
Imibereho

 Kabuga Félicien yapfuye

ZIGAMA THEONESTE

May 16, 2026

Umunyemari Kabuga Félicien washinjwaga ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfuye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2026, aguye mu  bitaro by’i La Haye mu Buholandi.

Ni amakuru yemejwe n’Urukiko Mpuzamhanga Mpanabyaha (IRMCT) rya La Haye mu Buholandi, aho Umukozi ushinzwe ubuvuzi mu Kigo cy’Umuryango w’Abibumbye gifungirwamo  (UNDU) yahise abitangaza, naho inzego z’u Buholandi zitangira ibikorwa n’iperereza bisanzwe biteganywa n’amategeko y’icyo gihugu ku rupfu rwe.

Perezida w’Urwego Mpuzamahanga rwasigariyeho Inkiko Mpanabyaha, Me Graciela Gatti Santana, akoresheje ububasha ahabwa n’Amategeko shingiro y’uru rwego hamwe n’amategeko agenga ifungwa ry’abaregwa ibyaha bitandukanye, yategetse ko hakorwa iperereza ryimbitse ku byerekeye urupfu rwa Kabuga. Yashinze Umucamanza Alphons Orie kuyobora iryo perereza.

Kabuga, wari umucuruzi ukomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashinjwaga ibyaha bya Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside, ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo itoteza, gutsemba no kwica, byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwari rwarashyizeho impapuro zo guta muri yombi Kabuga ku wa 29 Mata 2013. Yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020, maze ku wa 26 Ukwakira 2020 yoherezwa ku cyicaro cy’Urwego Mpuzamahanga rwasigariyeho Inkiko Mpanabyaha kiri i La Haye. Urubanza rwe rwatangiye ku wa 29 Nzeri 2022.

Ku wa 8 Nzeri 2023, nyuma y’icyemezo cy’Urugereko rw’Ubujurire cyo ku wa 7 Kanama 2023, Urugereko ruburanisha imanza rwafashe icyemezo cyo guhagarika urubanza igihe kitazwi kubera ko Kabuga yari atagifite ubushobozi bwo kuburana. Rwanategetse ko akomeza gufungirwa muri UNDU mu gihe hagishakishwa igisubizo ku kibazo cyo kurekurwa by’agateganyo.

Kabuga Félicien yavutse ku wa 1 Werurwe 1933, yari umucuruzi ukomeye mu Rwanda wamenyekanye cyane nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubutunzi bwe yabukoresheje mu gufasha Leta ya Habyarimana n’agatsiko k’abahezanguni bategye bakanshyira mu bikorwa Jenoside, atanga amafaranga yo gushyiraho radiyo RTLM n’ikinyamakuru Kangura byakwirakwizaga ingengabitekerezo y’urwango no guhamagarira Abahutu kwica Abatutsi. Kabuga kandi yagize uruhare mu gutanga ibikoresho n’imipanga byakoreshejwe mu bwicanyi.

Kabuga yapfuye ku wa 16 Gicurasi 2026 afite imyaka 93, ari mu bitaro i La Haye. Urupfu rwe rufunze kimwe mu bice bya nyuma by’ubutabera ku byaha by’itsembabwoko, nubwo byasize ibibazo byinshi bitarabonera ibisubizo ku bijyanye n’ubutabera bwuzuye.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA