Kuva muri Werurwe 2026 abatega imodoka zitwara abagenzi muri rusange biyongereho 15%
Imibereho

Kuva muri Werurwe 2026 abatega imodoka zitwara abagenzi muri rusange biyongereho 15%

KAMALIZA AGNES

June 6, 2026

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva yatangaje ko umubare w’abantu bakoresha bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange wiyongereyeho 15%, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, bitewe n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe zo kunoza uburyo bwo gutwara abagenzi. Ni ingamba zafashwe muri Werurwe 2026 mu rwego rwo guhangana n’izamuka by’ibikomoka kuri peteroli riri guterwa n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati yatangijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije Isiraheli kurwanya Iran.

Yabigarutseho kuri uyu wa 06 Kamena 2026, mu kiganiro n’Abanyamakuru cyagarukaga ku ngingo zitandukanye by’umwihariko ishusho rusange y’ubukungu bw’Igihugu n’imibereho y’abaturage.

Minisitiri Dr. Nsengiyumva yashimangiye ko kuba Leta yarashyize imbaraga mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange bigamije kureba ko Igihugu cyabasha kubungabunga ibikomoka kuri peteroli ndetse abaturage bagakora ingendo bitabagoye cyane ko iyo ntambara ikomeje gushyira igitutu ku bihugu biri mu nzira y’Amajyambere n’u Rwanda rurimo. Yagize ati: “Abitabiriye kugenda na bisi biyongereho 15% kandi tuzakomeza kugenda dushyiraho uburyo butuma bakomeza kuba benshi.”

Yongeyeho ko kwihaza ku ngufu  n’ibikomoka kuri peteroli  ari ikibazo kigira ingaruka no ku ibiciro rusange ariko imodoka rusange zizakomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo na bike bihari bikoreshwe neza. Ati: “Twongereye imbaraga mu modoka rusange;  twongeramo  imodoka  n’ibice zinyuramo kugira ngo dufashe Abanyarwanda badashoboye gutwara imodoka zabo barebe ubundi buryo bakora imirimo yabo kandi turi gutekereza uburyo twagabanya uburyo dukoresha amafaranga dufite muri bi bihe bitari byiza.”

Dr. Nsengiyumva yavuze ko gukoresha ubwikorezi rusange ari amahitamo y’umuturage, ariko ko Leta ishyiraho uburyo bufasha abifuza kubukoresha, cyane cyane mu gihe ibiciro bya lisansi na mazutu bikomeje kuzamuka. Ati “Ntabwo duhatira abantu ngo mujye muri bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Umuntu ushoboye kwishyura ibiciro bya peteroli, umuntu ushoboye kwishyura ubundi buryo bwo kugenda, abifitiye ubushobozi ni uburenganzira bwe bwo kubikoresha.”

Nubwo bimeze bityo ariko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje gutumbagira aho ku wa 05 Kamena 2026, Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko litiro ya lisansi yagumye ku 2 938 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yageze ku 2 927 Frw ni ukuvuga ko yiyongereyeho 700 Frw.

Kuri iyo ngingo Minisitiri Dr Nsengiyumva ashimangira ko ibiciro bya mazatu byazamutse bitewe n’izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga ariko Leta yashyizemo nkunganire ingana na 18.26%. Iyo hatajyamo nkunganire mazutu yari kugura 3 581 Frw.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva avuga ko ukurikije igiciro cya mazutu cyatangajwe harimo nkunganire kandi Leta izakomeza gukora ibishoboka ngo umuturage yoroherwe. Yagize ati: ”Ibiciro bya mazutu byazamutseho 700 bitewe n’izamuka ry’ibiciro ku isoko  mpuzamahanga, ukurikije igiciro cyatangajwe harimo nkunganire  ingana na 18.26% ibi bivuze ko igiciro twakagombye kuba twatangaje kuri litiro ya mazutu cyakabaye 3 581 Frw  ariko mwabonye ko twatangaje  2 927 Frw.”

Yongeyeho ko ibyo byakoranwe ubushishozi mu rwego rwo gukumira izamuka ry’ibiciro ku buryo bw’ingendo rusange kandi Guverimoma y’ u Rwanda izashyiramo nkungaire ku biciro by’ingendo. Yatanze urugero agira ati:” Nk’urugero ku muntu uva Nyabugogo  ajya Musanze yakwishyuye  4 281 Frw hatarimo nkunganire ariko kuko twashyizemo nkunganire azajya atanga 3 821 Frw nkuko byari bisanzwe. Bivuze ko iyo umuntu aguze itike ya Nyabugogo – Musanze Leta iba imwishyuriye 406 Frw.”

Yijeje Abanyarwanda ko u Rwanda ruzakomeza gushyiraho ingamba zose kugira ngo ubukungu budahungabanywa n’izi ngaruka hagamijwe kurengera imibereho myiza y’abaturage ariko abasaba gukomeza kwitwararika birinda gusesagura bagerageza guhangana n’aho ibintu bigeze.

Kuva muri Werurwe 2026, igiciro cya lisansi cyazamutseho 47,7%, kiva ku 1 989 Frw kuri litiro kigera ku 2 938 Frw ari na cyo giciro kiriho muri iyi Kamena, mu gihe mazutu yazamutseho 50,3%, iva ku 1 948 Frw kuri litiro yari iriho muri Werurwe igera ku 2 927 Frw.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA