Mu kwibuka abari abayoboke b’itorero ADEPR mu Karere ka Nyamasheke bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mukoma, mu Murenge wa Nyabitekeri, hanenzwe abakirisitu bishe bagenzi babo basenganaga.
Nk’uko Pasiteri Rudahunga François, warokokeye mu yahoze ari Segiteri Mukoma, akanaba ahagarariye IBUKA muri uwo Murenge, yabivuze mu buhamya yahatangiye, yagaye abavugaga ko basenga, bagafata iya mbere mu kwica bagenzi babo basenganaga cyangwa ntibagire ubutwari bwo kubahisha, ashima icyakora abapasiteri n’abandi bakirisito bagize ubwo butwari, batirengagije ko na bo bagombaga kuhasiga ubuzima.
Avuga ku bwicanyi ndengakamere bwabereye muri aka gace, yavuze ko iyo segiteri yonyine yaguyemo abari abayoboke b’iri torero bagera ku 120, barimo 95 b’iyari paruwasi Mukoma, utabariyemo abana bari batarabatizwa.
Ati: “Tuvuze nko mu Kagari ka Muyange k’ubu, hari nk’umwana batwitse, ashya yumva, bacanye inzu imaze gufatwa bamujugunyamo akongokana na yo, umubyeyi bataye mu bwiherero ari muzima, bamutera amabuye kugeza bamwishe, umukobwa bishe urw’agashinyaguro birenze uko umuntu yabivuga, umubyeyi baciye amaguru barayamurindisha ngo nabura baramwica kandi n’ubundi bari bamwishe, amaraso amushiramo aranogoka.’’
Avuga n’abandi barimo uwari umucuruzi witwaga Bahati Enock, abo bicanyi bakuyemo umutima bakawotsa bakawurya ngo barashaka gusigarana ubwenge bwe, abantu benshi bo mu miryango 6 abicanyi basanze mu nzu basenga bakabica bose ikazima, umubyeyi bishe babanje kumwambura ubusa imbere y’imbaga y’abantu, uwicanywe n’umwana yendaga kubyara n’abandi benshi bishwe rubi mu yari komini Gafunzo.
Ati: “Ndanibuka bashiki banjye 2 bari kumwe na karumuna kanjye gato, abicanyi babasanze aho bari bihishe bababwira ko bica uwo muhungu, abakobwa bakabatwara, bakabagira abagore babo. Abakobwa baranze bavuga ko niba musaza wabo bamwica babicire hamwe, ariko babahe umwanya babanze basenge.”
Yaakomeje agira ati: “Abicanyi barawubahaye uhagije barasenga, barangije umukuru wari urimo arababwira ati mugiye kutwica ariko nyuma yo kutwica muzihane, Imana ibababarire tuzahurire mu ijuru, ntimuzapfane aya maraso yacu mu biganza.’ Ntibitaye kuri ayo magambo, barabica, babata mu bwiherero bakiri bazima.’’
Avuga ko uwo musaza wabo yavuye muri ubwo bwiherero abura gitabara kugeza na we ashizemo umwuka,imbwa zimurira ku gasozi ziramurangiza. Aba bose bari bafite abo basengana bagombaga kubarokora, ariko ntibagize ubwo butwari.
Pasiteri Rudahunga François, yasabye abayoboke b’amadini n’amatorero b’uyu munsi, kurangwa n’urukundo, ubumwe n’ubudaheranwa, bagasenga bakora ibyiza, bagatandukana n’abo bitwaga ko basenga ariko bishe rubi abo basenganaga cyangwa ntibagire icyo babamarira mu kaga bari barimo.
Uwavuze mu izina ry’umuryango IBUKA, Nsabimana Donatien, yavuze ko abishwe, nta kabuza bagiye mu ijuru kuko bishwe basenga, babonye umwanya wo kwitunganya, asaba abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kwihana bakagaragaza ukuri kw’ibyo bakoze, bakerekana aho bashyize imibiri y’abo bishe itaraboneka, bakagira uruhare muri gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa ntibakomeze guheranwa n’ubugwari bwabaranze.
Ati: “Abishwe, bishwe basenga, bagiye mu ijuru. Abiyitaga abakirisito bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi,bakwiye kwihana by’ukuri bakareka ibyo gukomeza gusengera ku kinyoma.’’
Mu izina ry’itorero ADEPR mu Ntara y’Uburengerazuba, Umushumba wa Paruwasi ya Rusizi, Mushimiyimana Jean Claude yasabye abakirisito b’uyu munsi kubana neza, bakagira urukundo, bagasenga nta buryarya, bita kuri bagenzi babo barokotse.
Ati: “Abacu barokotse bakeneye amaboko kuko bafite ibikomere bifite inkovu. Tuzirikane uwabuze uwe inkovu afite y’uwo bagombye kuba bari kumwe, tubabe hafi, tubafate mu mugongo.’’
Yabasabye kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no gutanga amakuru byihuse ku wayigaragaraho, bagashyigikira gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa.
Yaboneyeho gushimira Umukuru w’Igihugu Paul Kagame n’ingabo yari ayoboye, bahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, igihugu bakagisubiza ubuzima, abantu bakongera gusenga Imana, bakanagira umwanya nk’uyu wo kwibuka.
Yavuze ko itorero ADEPR rizakomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,haba mu kububakira inzu nziza zibahesheje agaciro, kuboroza inka n’ibindi bikorwa by’urukundo, asaba buri mukirisito wese kubigiramo uruhare rusesuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré yagarutse ku kugaya uwitwaga umukirisito wese wijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, utaragize uwo arokora n’uwareberaga bagenzi be basenganaga bicwa.
Ati: “Hari abakirisito bishe abashumba babo, hari abashumba bishe abakirisito babo, hari abishe abo basenganaga banakorana umurimo w’Imana. Ni abo kugawa. Uko tubanye ubu biratanga icyizere. Kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi,ni ukusubiza agaciro bambuwe, gukomeza abarokotse no gushimangira ko Jenoside itazasubira ukundi.’’
Yasabye abarangiza ibihano kugira uruhare mu kugaragaza aho bashyize imibiri y’abo bishe itaraboneka, igashyingurwa mu cyubahiro. Yanavuze ko kwibuka ari n’umwanya wo gukomeza kuzirikana ubutwari bw’ingabo zari iza APR- Inkotanyi zari zirangajwe imbere na perezida Kagame, ubwitange zagize zigahagarika Jenoside, Igihugu kikongera gutekana.
Yasabye abakirisito ba ADEPR Nyamasheke imibanire myiza no gukomeza kumva ubukirisito icyo ari cyo,buri wese akareba umusanzu atanga mu guteza imbere ihame ry’ubumwe,bakubaka igihugu baharanira ko Jenoside itazongera ukundi.
Yaboneyeho gusaba ababyeyi kurera abana neza, babatoza urukundo n’ubugwaneza, bakabarinda kwishora mu bishobora gusubiza Igihugu inyuma. Yijeje ko Akarere ka Nyamasheke kazakomeza gushimangira ihame ry’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda,asaba buri muturage wese w’aka karere kubyumva nk’inshingano.
Abamaze kumenyekana bari abakirisito b’itorero ADEPR, Paruwasi ya Nyamasheke bazize Jenoside yakorewe Abatutsi,nk’uko byavuzwe n’umushumba wayo, Rév.past. Murera Emmanuel, ni 1006, barimo abashumba 2, abapasiteri 10, abavugabutumwa 7, abadiyakoni 46, abaririmbyi 103 n’abakirisito 838.
Mu gikorwa cyo kwibuka cyabaye ku wa 5 Kamena 2026, iri torero ryashyikirije Kanamugire Fidèle warokotse inzu ryamwubakiye, irimo intebe, ibitanda n’ibindi byangombwa,anahabwa ibiribwa,byose hamwe by’agaciro ka miliyoni 15, banoroza Muhashyi Gratien inka y’agaciro ka miliyoni imwe.