AS Kigali 0-0 Bugesera FC
Espoir FC 1-1 Marines FC
Gasogi United 2-1 Musanze FC
Rayon Sports 3-1 Etincelles FC
Rutsiro FC 2-3 Police FC
Gorilla FC 1-2 APR FC
Kiyovu 1-1 Etoile de l’Est FC
Mukura 1-0 Gicumbi FC
Nyuma y’umunsi wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo, amahirwe yo kwegukana igikombe ku ikipe ya Kiyovu yagabanyutse kuko yanganyije mu gihe APR FC yabonye amanota 3.
Aya makipe yombi yagiye gukina imikino y’umunsi wa 28 anganya amanota 60. Kuri uyu wa Mbere taliki 23 Gicurasi 2022, imikino yabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1. Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Fitina Omborenga na Mugunga Yves naho icya Gorilla FC gitsindwa na Camara Mohammed.

Ikipe ya Kiyovu yananiwe kubona amanota 3 kuko yanganyije na Etoile de l’Est FC igitego 1-1. Kiyovu yatsindiwe na Emmanuel Okwi naho igitego cya Etoile de l’Est FC gitsindwa na Peter Agblevor.
Ibi byatumye ikipe ya APR FC ihita ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 2 ku rutonde aho ifite 63 kuri 61 ya Kiyovu mu gihe hasigaye gusa imikino ibiri. Ikipe ya APR FC isigaje umukino wa AS Kigali na Police FC naho Kiyovu isigaje gukina na Espoir FC na Marines FC.
Mu yindi mikino y’umunsi wa 28 yabaye, AS Kigali yanganyije na Bugesera FC 0-0, Espoir FC inganya na Marines FC igitego 1-1, Gasogi United itsinda Musanze FC ibitego 2-1, Rayon Sports itsinda Etincelles FC ibitego 3-1, Police FC itsinda Rutsiro FC ibitego 3-2 naho Mukura itsinda Gicumbi FC igitego 1-0.
Nyuma y’imikino y’umunsi wa 28, ikipe ya APR FC iyoboye urutonde n’amanota 63, ikurikiwe na Kiyovu n’amanota 61. Ku mwanya wa 3 hari Rayon Sports n’amanota 47 ikurikiwe na Mukura (44), AS Kigali (43), Police FC (40), Musanze FC (37), Espoir FC (34), Marines FC (34), Gasogi United (33), Bugesera FC (31), Etincelles FC (31), Gorilla FC (29), Etoile de l’Est FC (27), Rutsiro FC (26) na Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota 18 ikaba yanamaze gusubira mu cyiciro cya kabiri.
Imikino y’umunsi wa 29 biteganyijwe ko izaba taliki 11 na 12 Kamena 2022 kuko guhera kuri uyu wa Kabiri taliki 24 Gicurasi 2022, ikipe y’u Rwanda “Amavubi” iratangira umwiherero yitegura imikino yo gushaka itike ya CAN 2023 aho izakina na Mozambique taliki 02 Kamena , ikine na Senegal taliki 07 Kamena 2022.