Ku wa Kabiri taliki 22 Werurwe 2022, Komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda “RKWF” yasezeye kuri Amb. RAO Hongwei wari uhagarariye u Bushinwa mu Rwanda kuva muri 2016 ubu akaba acyuye igihe.
Mu biganiro bagiranye byibanze ku kwishimira ubufatanye bagiranye mu rwego rwo guteza imbere uyu mukino ufite inkomoko mu Bushinwa. Amb. RAO Hongwei yishimiye ibyiza byagezweho mu bufatanye na RKWF anabizeza ko Ambasade izakomeza guteza imbere umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda.
Komite nyobozi ya RKWF bifurije Amb. RAO Hongwei kuzagira ishya n’ihirwe mu mirimo yindi azashingwa, kandi bamusaba kuzakomeza kubera Kung-Fu Wushu umuvugizi mwiza.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda “RKWF”, Uwiragiye Marc yagaragarije Amb. RAO Hongwei ko bafite umushinga wo gutangiza uyu mukino mu mashuri kuko ubu benshi mu bakinnyi bafite ubu batize. Akomeza avuga ko mu myaka 5 cyangwa 6 bazaba bafite abakinnyi bafite ubumenyi mu mukino kandi baraciye no mu ishuri.

Yagize ati : “ Ni umushinga ukomeye uzakenera amikoro menshi ariko bizaba ari ingirakamaro ku iterambere ry’umukino wa Kung Fu Wushu muri rusange.”
Mu bikorwa bitandukanye Ambasade y’u Bushinwa yafashije RKWF hari inkunga y’ibiribwa yahawe amakipe yose mu bihe bya COVID-19 muri Gicurasi 2020. Ikipe y’u Rwanda yafashijwe kwitabira ku nshuro ya mbere shampiyona y’Isi mu mukino wa Kung Fu Wushu “World Wushu Championships 2019”, yabereye mu mujyi wa Shanghai mu Bushinwa kuva tariki 17 kugeza 23 Ukwakira 2019.
Uretse ibi bikorwa kandi, Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yafashije RKWF mu bikorwa bitandukanye birimo amarushanwa n’ibindi bijyanye no guteza imbere no kumenyekanisha umukino.

