Mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, ku kigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Rwankuba (G.S Rwankuba) ruherereye mu Murenge wa Kinyinya hatashywe ibyumba by’amashuri 15 yuzuye atwaye asaga Miliyoni 400 z’Amafaranga y’u Rwanda, akaba yarubatswe n’Ingabo na Polisi ku bufatanye n’abaturage.
Ni amashuri yatashywe kuri uyu wa Gatandutu tariki ya 4 Nyakanga 2026, byahujwe n’Umunsi wo Kwibohora u Rwanda rwizihije, akaba yarubakiwe ubwiherero 18 akaba yitezweho gukemura ikibazo cy’ubucucike bwari bwugarije abanyeshuri.
Aho mu ishuri rimwe wasanganga higamo Abanyeshuri 80, ibyabangamiraga imyigire n’ubwisanzure bw’abahiga. Bamwe mu banyeshuri biga kuri G.S Rwankuba bavuga ko bishimiye amashuri bubakiwe kuko bari babangamiwe n’ubushyuhe baterwaga n’ubucucike. Niyonkuru Daniel wiga mu wa Gatandatu avuga ko kutagira amashuri ahagije byatumaga hari amasomo biga nabi.
Ati: “Twigaga turi benshi cyane hari nk’ibikoresho bimwe twaburaga byo kwifashisha mu myigire yacu, Isomero nta bitabo bihagije byabagamo ndetse na laboratwari ntayo twagiraga twaburaga aho dukorera amasomo ngiro ‘experiment’ ariko twizeye ko muri ibi byumba byubatswe hazavamo n’aho gukorera ibyo byose. Nubwo njye nsoje kwiga ariko abari inyuma yacu twizeye ko baziga neza.”
Mugenzi we Ishimwe Fanny wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuru y’isumbuye avuga ko ibyo byumba by’amashuri bizabafasha kwiga bisanzuye. Ati: “Aya mashuri agiye kudufasha gukemura ubucucike mu mashuri, niba twigaga turi 70 twiteze ko noneho tuziga turi nka 30, bityo bikazatuma umwarimu abasha gukurikirana buri munyeshuri wese, akamuha imyitozo akamukosora, bityo bikaduha gutsinda neza.”
Si abanyeshuri bishimiye ibyo bikorwa gusa kuko hari n’ababyeyi barerera kuri icyo kigo bavuga ko banyuzwe n’ibikorwa Leta y’u Rwanda ikomeza kubakorera. Uwitwa Kagabo Hubert yagize ati: “ Uretse mu Rwanda honyine ahandi hantu uzabona ibikorwa nk’ibingibi ni hake cyane ku Isi, yaba Ingabo ndetse na Polisi by’u Rwanda baba bafite ibindi bikorwa by’umutekano bagomba gukora ariko babyongeraho no kubakira abaturage ibikorwaremezo nk’ibingibi mubona.”
Umuyobozi w’ikigo cya G.S Rwankuba yanijeje abanyeshuri ko mu ntangiriro z’umwaka utaha w’amashuri mu kwezi kwa Nzeri iki kigo kizaba gifite icyumba cyo kwigiramo ikoranabuhanga ‘smart classroom’. Hanatanzwe kandi moto zigera ku 10 zahawe abari barabaswe n’ibiyobyabwenge nyuma y’uko basoje kugororerwa mu Kigo Ngorora Muco cya Iwawa bakigishwa amategeko y’umuhanda banahabwa moto zizabafasha kwiteza imbere.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette yabwiye abanyeshuri ko aya mashuri bagomba kuyarinda no kuyabungabunga. Yagize ati: “Amashuri muyafate neza, mwige neza ariko munayasigasire ku buryo na barumuna banyu bazayigiramo ameze neza.”
Yakanguriye kandi n’abahawe moto kuzikoresha neza kugira ngo zibateza imbere ndetse bakirinda kongera gusubira mu biyobyabwenge ukundi.




Yanditswe na Niyirora Théogène