Umuhanzikazi Utah Nice yavuze ko indirimbo “My Mind” yakoranye na Chriss Eazy yabaye intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki, ayita umugisha wamufunguriye amarembo mashya ndetse ikamwongerera abakunzi b’umuziki.
Uyu muhanzikazi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gutaramira i Musanze mu iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, aho yavuze ko gukorana na Chriss Eazy kuri iyi ndirimbo byabaye mu buryo butari bwateguwe.
Yagize ati: “Ni nk’ibintu byikoze rwose. Yayumvise binyuze ku muvandimwe wanjye Cedric, arayikunda ahita yemera ko tuyikorana.”
Utah Nice yavuze ko kuva “My Mind” yasohoka yabonye impinduka zigaragara mu rugendo rwe rw’umuziki, zirimo kwiyongera kw’abamukurikira no kuzamuka kw’imibare y’ibihangano bye ku mbuga zicururizwaho umuziki.
Yagize ati: “Yarankujije cyane rwose, haba ku mibare y’abankurikira, ku mubare w’abanyumva, kuri YouTube, Spotify n’izindi mbuga. Ni indirimbo navuga ko yabaye umugisha kuri njye mu rugendo rwanjye rw’umuzika.”
Uyu muhanzikazi yavuze kandi ko afite indi mishinga mishya iri gutegurwa, yizeza abakunzi be ko azakomeza kubagezaho ibihangano bishya no gukomeza guteza imbere urugendo rwe rw’umuziki nyuma y’intsinzi yagezeho kubera indirimbo ‘My Mind’.
NIYIRORA Theogene
