Kwibuka 32: Ishimwe ry’u Rwanda kuri Kaminuza ya Leta ya California 
Imibereho

Kwibuka 32: Ishimwe ry’u Rwanda kuri Kaminuza ya Leta ya California 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

May 18, 2026

Leta y’u Rwanda yashimiye byimazeyo Kaminuza ya Leta ya California, Sacramento, yubatse ibuye ry’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ivuga ko ari uguhuza ibiragano by’ubu n’ahazaza hagamijwe kwiga no kwiyemeza kurwanya Jenoside, ingengabitekerezo yayo ndetse n’abayihakana.

Ibuye ry’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryatashywe ku mugaragaro ku wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2026, mu muhango witabiriwe na Perezida wa Kaminuza ya Sacramento Dr. Luke Wood ndetse n’itsinda ryaturutse mu Rwanda riyobowe na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana.

Ni umuhango kandi witabiriwe n’abagize Umuryango Nyarwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’inshuti z’u Rwanda. 

Bamwe mu bayobozi bagize Guverinoma bishimiye icyo gikorwa cy’inyamibwa bagaragaza ko u Rwanda rutewe ishema no kuba iyo kaminuza yahaye agaciro abasaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 32 ishize.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Jean Patrick Olivier, yagize ati: “Uru ni rumwe mu nzibutso zihebuje ziri mu mahanga. Mwakoze cyane Kaminuza ya Sacramento.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr. Emanuel Ugirashebuja na we ati: “Mu gushimira byimazeyo Kaminuza ya Leta ya Colifornia, Sacramento, duha icyubahiro igihe cy’amateka. Muhagaze mwemye mu ruhande ruzima rw’amateka.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Mathilde Mukantabana na we yavuze ko iri buye ry’urwibutso rizakomeza guhuza urubyiruko n’ibiragano by’ahazaza mu kunguka ubumenyi no kwiyemeza kurwanya Jenoside n’igisa na yo cyose, n’abayihakana. 

Yakomeje agira ati: “Uru rwibutso rurenze kuba ibuye gusa. Ni igihamya. Ruravuga ruti: twarabonye. Turazirikana. Ntabwo tuzabyirengagiza. Ni impano ku biragano by’abanyeshuri bo mu gihe kizaza bazajya barucaho, bagahagarara bakabazanya bati ni iki cyabaye? Muri uko kubaza icyo kibazo, bazatangira umurimo ukomeye wo kumva no gusobanukirwa.”

Yaboneyeho gushimira ubuyobozi bwa Kaminuza ya Sacramento yiyemeje gukomeza gufatanya n’Abanyarwanda mu rugendo rwo kwibuka mu myaka myinshi iri imbere nkuko batahwemye kwifatanya no mu bihe byahise. 

Yashimiye kandi abafatanyabikorwa batandukanye, ishyirahamwe ry’inshuti z’u Rwanda, Umuryango Ibuka USA ndetse n’Umuryango w’Abanyarwanda muri Leta ya California bafatanyije guharanira ko uru rwibutso rushyirwaho nk’igihamya cy’igihe kirekire. 

Kaminuza ya Leta ya California, Sacramento, ni kaminuza ya Leta iherereye mu Mujyi wa Sacramento yashinzwe mu mwaka wa 1947 yitwa Koleji ya Leta ya Sacramento, ikaba yari imwe muri Koleji y’uruhererekane rwa Koleji za Kaminuza ya Leta. 

Iyi kaminuza yakira abanyeshuri basaga 30,100 buri mwaka, aho mu mwaka wa 2024 yakiriye abanyeshuri  30,833.  

Sacramento ni rimwe mu mashami 22 ya Kaminuza ya Leta ya California n’ibigo bigera kuri birindwi, byose bikaba byakira abanyeshuri 461,612 ndetse bigakoresha abakozi 63,375. Buri mwaka iyi kaminuza ishyira ku isoko ry’umurimo basaga 110,000 kandi igatanga umusanzu mu bukungu bw’igihugu binyuze mu guhanga imirimo isaga 209,000. 

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Mukantabana Mathilde
Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana ni we wayoboye itsinda ry’intumwa z’u Rwanda
Abanyarwanda baba muri Leta ya California bifatanyije na Kaminuza ya Sacramento mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA