Urwego rw’Ubutabera mu Rwanda rwatangaje ko mu myaka itandatu ishize, imanza 4 474 zatanzwemo igihano cyo gukora imirimo y’inyungu rusange, aho bamwe mu bakatiwe icyo gihano bagikora baturutse mu ngo zabo, mu gihe abandi bagikorera mu bigo byabugenewe.
Urwego rw’Ubutabera rugaragaza ko mu 2018, igihano cy’imirimo y’inyungu rusange cyatanzwe mu manza 15, mu gihe mu 2019 izi manza zageze kuri 368. Mu 2020, imanza zatanzwemo icyo gihano zari 326, na ho mu 2021 zigera kuri 339.
Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko z’u Rwanda, Nkurunziza Valens, yabwiye itangazamakuru ko 2024 ari wo mwaka wagaragayemo imanza nyinshi zatanzwemo igihano cy’imirimo y’inyungu rusange, kuko zatanzwe mu manza 1 462, mu gihe mu 2025 zagabanyutse cyane, zigera kuri 584.
Ku birebana n’inkiko zatanze icyo gihano mu manza nyinshi, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rumaze kugitanga mu manza 554. Umubare munini w’abakatiwe icyo gihano bakorera mu bigo byabugenewe, mu gihe abandi bagikora baturutse mu ngo zabo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuje inzego zitandukanye zifite ubutabera mu nshingano, Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko yibukije ko igihano cy’imirimo y’inyungu rusange kidatangwa ku byaha byose.
Yagize ati: “Itegeko riteganya ko hari ibyaha bimwe na bimwe, bigera kuri bitandatu, ubu ni byo dufite, aho muri iyo myaka icyo gihano cyatanzwe cyane ni mu 2024, kuko cyatanzwe mu manza zisaga 1 462.
Kugeza mu 2024, habarurwaga abasaga ibihumbi 20 bakatiwe icyo gihano, harimo n’abataragishyira mu bikorwa.”
Mu 2025, ni bwo Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwatangiye gushyira mu bikorwa igihano cy’imirimo y’inyungu rusange, ku ikubitiro hatangira abantu 800.
Ku birebana n’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, itegeko riteganya ko iyo igihano cy’imirimo y’inyungu rusange gitanzwe nk’igihano cy’iremezo, urukiko rugena igihe ntarengwa kizamara, ariko icyo gihe ntigishobora kurenga amezi atandatu.
Igihano cy’imirimo y’inyungu rusange gishobora kandi gutangwa nk’igihano gisimbura ikindi gihano. Muri icyo gihe, gitangwa iyo icyaha gihanishwa igifungo kirenze amezi atandatu ariko kitarengeje imyaka itanu. Urukiko rushobora gutegeka uwagikatiwe kurangiza igice cy’igihano akora imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze imyaka ibiri.
Iyo uwahamwe n’icyaha adakoze neza cyangwa ku bushake igihano cy’imirimo y’inyungu rusange, arangiriza mu igororero igihano gisigaye yakatiwe.
Iteka rya Perezida rigena uburyo bwo gukora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange, mu gihe Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora (RCS) rukora urutonde rw’abantu bakatiwe icyo gihano, rukarushyikiriza uturere abakatiwe babarizwamo.
