Muhanga: Babangamiwe n’amazi atembera mu mirima akabangiriza imyaka
Imibereho

Muhanga: Babangamiwe n’amazi atembera mu mirima akabangiriza imyaka

HABIMANA Eric

May 16, 2026

Abaturage bo mu Murenge wa Shyogwe, Akagari ka Mbare, Umudugudu wa Buriza, bavuga ko babangamiwe n’amazi amanuka ava ku nzu z’abaturage akajya mu mirima yabo, aho arekamo agahinduka nk’ibidendezi akabangiriza imyaka bikabatera igihombo.

Abaturage bavuga ko ikibazo gikomoka ku kuba inzu nyinshi zubakwa nta buryo zifite bwo gufata cyangwa kuyobora amazi ava ku bisenge, aho iyo imvura iguye ayo mazi amanukira mu mirima iri mu kabande ikayirengera hagahinduka icyuzi ntibagire icyo baramura

Mukashyaka Antoinette, umwe mu bahafite imirima avuga ko badashobora guhinga ngo basarure neza kuko imyaka yabo irengerwa n’amazi. Ati: “Ntituhahinga ngo dusarure, hari igihe haba harimo amasaka n’ibigori, ariko amazi yose agahurira hagati mu mirima yacu ntitubone umusaruro.”

Kabagwira Grace we yavuze ko usibye kwangiza imyaka, ayo mazi anateza impungenge ku bana kuko baza kuyakiniramo kandi hari n’abashobora kuhaburira ubuzima, aho yatanze urugero rw’umwana we wapfiriye muri ayo mazi mu myaka ine ishize.

Ati: “Hashize imyaka ine aya mazi ampekuye, yaranshitse aza kwidumbaguzamo nyuma bampamagaye bamwira ko babonye imyenda we ntawuhari, bamukuyemo kuwundi munsi yamaze gupfa, ubu tuba dufite ubwoba ko hari undi wayagwamo kuko hari n´abaza kuhamesera no kuhakinira.”

Sibomana Emile na we yavuze ko iki kibazo kimaze igihe, ariko ngo cyarushijeho gukomera muri iki gihe kubera ko inzu nyinshi zubakwa zisakajwe amabati, bigatuma amazi amanuka ari menshi kurushaho. Abaturage bavuga ko igisubizo gikwiye guturuka ku bafite inzu n’ubuyobozi, kuko bo ubwabo badafite ubushobozi bwo kuyobora ayo mazi.

Ntakirutimana Ildebrand ni umwe mu baturage bafite inzu muri iyo santere ya Buriza, uvuga ko nubwo abaturage bavuga ko amazi ahindura imirima yabo nko mukiyaga ava ku nzu z´abaturage ngo atari  ho honyine kuko hari n´ava mu muhanda bitewe n´uko hameze nk´ahacuramye yose agatembera mu mirima y´abaturage, naho kuba hari abadafata amazi ngo byo biterwa n´imyumvire.

Ati: “Hari abantu bubatse inzu kera ibyo byo gufata amazi ntibabyitaho, ariko ubuyobozi bumaze kubidukangurira bamwe twacukuye ibyobo azajya ajyamo, ariko igihari ntabwo ariya mazi yose ava ku nzu, hari n´ava hano mu muhanda agahurira n´aturuka hariya hakurya mu kabande agahita arema ikiyaga, naho abandi hari abumva ko kuyafata bitabareba.”

Mukamana Christine we avuga ko impamvu bamwe bafashe amazi abandi ntibabyiteho ngo ari uko muri ako gace hari inzu nyinshi zishaje nazo zikeneye gusanwa, kandi bakababwira ko ibyobo bitemewe kuko nabyo bishobora guteza impanuka, abandi bakaba badafite ubushobozi bwo kuba babona amafaranga yo kugura ibigega.

Ati: “Nawe urebye inzu nyinshi ziri hano zirashaje, abazituyemo kubona ubushobozi bwo kugura ibigega byagorana pe! Nanone zubakishije amategura, ahubwo aho hatangiye kubakwa n´abasakaza amabati ubona ko ari bwo amazi yabaye nkaho yiyongereye, gusa na bo bagenda bashyiraho uburyo bwo kuyafata aho baganiririye n´ubuyobozi, kuko nutarabona ikigega ashaka uko acukura icyobo, ariko nyine ntabwo twese tubyitaho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Nsengimana Oswald yavuze ko hari gahunda yo gukora umuganda ugamije gusibura inzira z’amazi no kurwanya isuri, kandi abubaka inzu basabwe gushyiraho uburyo bwo gufata amazi ava ku bisenge mu gihe kitarenze ukwezi.

Yagize ati: “Abaturage twabashishikarije gufata amazi ava ku bisenge by’inzu zabo bakoresheje uburyo bwagenwe, bashobora kugura ibigega abatarabona ubushobozi bagacukura ibyobo bifata ayo mazi, twabahaye igihe kitarenze ukwezi bakaba bamaze kubikemura, naho ava mumuhanda yo tuyayobya twifashishije ibikorwa by’umuganda, ubu ni byo turimo no mu muganda uheruka ni byo twakoze, ni ugusibura inzira anyuramo, Kandi ibyo tubikora dufatanyije n’abaturage.”

Ubuyobozi buvuga ko gufata amazi ava ku bisenge bidafasha gusa kurengera abaturage n’imyaka yabo, ahubwo binarinda ibikorwa remezo ndetse n’impanuka zishobora guterwa n’ayo mazi.

Amazi ava mu muhanda no ku bisenge by’nzu atembera mu mirima y´abaturage, akabangiriza imyaka

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA