Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunye-Congo
Siporo

Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunye-Congo

SHEMA IVAN

June 7, 2026

Ikipe ya Rayon Sports yamamaye nka ‘Gikundiro’, ikomeje kwiyubaka ihereye ku bakina imbere mu gihugu yatangaje ko yasinyishije myugariro Abbel Matumona Wakonda Kanda wakiniraga Amagaju FC, ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri.

Abbel Matumona yari amaze umwaka umwe akinira Amagaju FC yagezemo mu mpeshyi ya 2025 aho yari ayabereye kapiteni wungirije.

Yabaye umukinnyi kane mushya Gikundiro itangaje kuva ku wa Gatanu, nyuma ya Ndayishimiye Didier wavuye muri AS Kigali, Nshutinziza Didier wavuye muri Gorilla FC na Nisingizwe Christian wavuye muri Mukura VS.

Abandi bakinnyi byitezwe ko bazatangazwa vuba muri 

Rayon Sports  barimo Ndikumana Fabio wari usoje amasezerano muri Marine FC. 

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka muri iyi mpeshyi, izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup ya 2026/27.

Gikundiro iri mu makipe byitezwe ko azakina CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda kuva tariki ya 18 Nyakanga kugeza ku ya 9 Kanama 2026.

Abbel Matumona Wakonda Kanda yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports
Myugariro Abbel Matumona Wakonda Kanda yari amaze umwaka umwe akinira Amagaju FC

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA