Musanze: Babangamiwe n’ikorwa ry’umuhanda Kabilizi – Shashi – Butare wabasize mu manegeka
Imibereho

Musanze: Babangamiwe n’ikorwa ry’umuhanda Kabilizi – Shashi – Butare wabasize mu manegeka

NGABOYABAHIZI PROTAIS

May 16, 2026

Bamwe mu baturage batuye hafi y’umuhanda Kabilizi – Shashi – Butare uherereye mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’ikorwa ry’uyu muhanda ryasize zimwe mu nzu zabo mu manegeka ashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Abo baturage bavuga ko nubwo bishimiye uyu muhanda kuko witezweho koroshya ubuhahirane n’ingendo hagati y’abaturage, hari ingaruka wabasigiye zirimo kuba inzu zabo zarasigaye zegereye imikingo ihanamye ishobora gutenguka umwanya uwo ari wo wose.

Umwe mu baturage batuye hafi y’uyu muhanda witwa Masengesho yavuze ko kuva umuhanda wakorwa bahorana ubwoba ko inzu zabo zishobora kugwa bitewe n’imikingo yasigaye idafashwe neza, cyane cyane mu bihe by’imvura. Yagize ati: “Twishimiye umuhanda kuko wadufashije mu ngendo no kugeza umusaruro ku isoko, ariko ikibazo ni uko inzu zacu zasigaye mu manegeka. Iyo imvura iguye ntabwo turyama kuko dutinya ko imikingo yatenguka inzu zikagwa.”

Abo baturage bavuga kandi ko uyu muhanda watumye ikibazo cy’isuri cyiyongera, aho amazi ava mu muhanda amanuka akangiza ubutaka ndetse agacukura imikingo buri munsi.

Kabahizi Enock avuga ko ikibazo kigenda gifata indi ntera uko iminsi ishira, kuko imikingo ikomeza gutengagurika, bigatera impungenge abatuye hejuru yayo, inzu zabo zishobora kuriduka. Yagize ati: “Iki kibazo kiratubangamiye abatuye hejuru y’umukingo, kuko hari igihe watenguka inzu zacu zikariduka, tukaba twahatakariza ubuzima.”

Ababyeyi na bo bavuga ko bafite impungenge ku mutekano w’abana babo, kuko hari igihe babasiga mu ngo z’abaturanyi kugira ngo batanyura hafi y’iyo mikingo ishobora kubakururira impanuka, kuko ngo bashobora kuba bayirenga.

Umwe mu babyeyi witwa Mukamana Theodette yagize ati: “Hari igihe njya gusiga abana banjye mu rugo rw’umuturanyi kuko ntinya ko bakinira hafi y’umukingo cyangwa bakawurenga bakagwa. Turasaba ubuyobozi kudufasha hakiri kare, bagashaka igisubizo.”

Abo baturage bavuga ko bifuza ko ubuyobozi n’inzego bireba bwakora isuzuma ryimbitse kuri iki kibazo, hagashyirwaho inkuta zikomeye zifata imikingo kugira ngo barindwe isuri n’impanuka zishobora guterwa n’aya manegeka. Banavuga ko mu gihe kubaka inkuta bidashobotse, Akarere ka Musanze kabagurira ahasigaye hugarijwe n’ibi bibazo bakimukira ahandi hizewe kandi hatekanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, yavuze ko iki kibazo ubuyobozi bugiye kugikurikirana kugira ngo abaturage bafite ikibazo cy’amanegeka bafashwe hakiri kare. Yagize ati: “Ubwo rero ababa barasigaye na bo bavuga ko bari mu manegeka ubu tugiye kubasura turebe uburyo twabafasha. Niba ari ukububakira tubikore, kuko igikorwa remezo ni cyiza ariko ntibikwiye ko gisiga umuturage mu bibazo byashyira ubuzima bwe mu kaga.”

Yakomeje avuga ko hari abaturage bamwe bamaze gufashwa bubakirwa inkuta zibakingira, mu gihe abandi baguriwe bakimukira ahandi. Ati: “Ubu twari twabaruye abari mu manegeka, tugasanga hari abo twubakiye urukuta rwo kubarinda, abandi tubagurira burundu bajya gushakisha ahandi ho gutura. Na bariya bahasigaye tugiye kubasura turebe icyakorwa.”

Umuhanda Kabilizi – Shashi – Butare ufite uburebure bwa kilometero 13, ukaba waratwaye amafaranga y’u Rwanda angana na 1,987,283,795 Frw.

Bamwe mu batuye muri Gacaca bafite impungenge ko inzu zabo zizaridukana n’umukingo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA