Umutingito ufite ubukana 7.8 wishe abantu 19 muri Philippines abandi 134 barakomereka ariko imibare ishobora kuza gukomeza kwiyongera nkuko byatangajwe n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu.
Uyu mutingito wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa 08 Kamena 2026, wibasiye bikomeye umujyi wa General Santos uri ku kirwa cya Mindanao, ari na cyo kinini mu Majyepfo y’icyo Gihugu.
Ikigo cya Philippines gishinzwe iby’umutingito n’ibirunga cyatangaje ko uwo mutingito wabaye mu bujyakuzimu bwa kilometero 10.
Perezida w’icyo gihugu, Ferdinand Marcos Jr. yavuze ko yategetse inzego zose za Leta zibishinzwe guhita zitabara byihuse, anasaba abaturage kwimukira ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zishobora kubageraho.
Ibihugu by’abaturanyi bya Philippines birimo; Indonesia n’u Buyapani byari byaburiye ko hashobora kubaho tsunami ndetse bigira inama abaturage babyo.
Uretse Philippines uyu mutingito wangije ibikorwa remezo muri Indonesia nubwo hataramenyekana agaciro k’ibyangijwe byose.
Philippines ikunze kwibasirwa n’umutingito n’imiyaga idasanzwe aho mu bihe bitandukanye byagiye bihitana ubuzima bw’abantu ndetse bikangiza n’ibikorwa remezo.
Muri Nzeri umwaka ushize, umutingito ufite ubukana bwa 6.9 wibasiye akarere ka Visayas muri icyo gihugu uhitana abarenga 70, ndetse nyuma y’iminsi mike abandi bantu umunani bahitanywe n’indi mitingito ibiri ikomeye yibasiye Davao Oriental mu kirwa cya Mindanao.

