Abaturage batuye mu Midugudu ya Kabaya na Buhoro, yo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze bavuga ko bamaze imyaka isaga itatu n’igice bizezwa guhabwa Taransifo nshya y’umuriro w’amashanyarazi ariko kugeza ubu amaso yaheze mu Kirere ntayo bahawe.
Aba baturage bavuga ko ikibazo cy’umuriro muke gikomeje kubagiraho ingaruka zikomeye, cyane cyane ku bikorwa byabo bya buri munsi ndetse n’iterambere ry’imirimo ibinjiriza amafaranga. Mu buhamya bwabo, bavuga ko iyo abaturage benshi bacanye amashanyarazi cyane cyane mu bihe bya nimugoroba, umuriro uba muke cyane ku buryo bamwe badashobora kureba amakuru kuri televiziyo cyangwa ngo bayumve kuri radiyo zikoresha amashanyarazi.
Umwe mu baturage batuye muri ako gace Ntiyonteze Albert yagize ati: “Tumaze imyaka irenga itatu ubuyobozi butubwira ko Taransifo igiye kuza ariko amaso yaheze mu kirere. Iyo abantu bose bacanye amatara nimugoroba umuriro uragenda cyangwa ugacika intege ku buryo Televiziyo itaka neza.”
Abafite ibikorwa by’ubucuruzi bikenera amashanyarazi menshi bavuga ko bahombywa n’iki kibazo. Abafite imashini zisya ibinyampeke bavuga ko zidashobora gukora neza kubera umuriro muke, ibintu bituma serivisi baha abaturage zitagenda uko bikwiye.
Undi muturage ukora ubusuderi mu murenge wa Muhoza witwa Daikora Muhawenimana yavuze ko ibikorwa bye bikomeje kudindira kubera ikibazo cy’umuriro udafite ingufu zihagije. Yagize ati: “Imashini zacu ntizikora neza. Hari igihe umuriro uba muke ku buryo gusudira bidakunda kandi abakiliya bakadutakariza icyizere.”
Abaturage bavuga kandi ko abana babo bahura n’imbogamizi mu kwiga nijoro kuko amashanyarazi aba adafite ingufu zihagije cyangwa akabura burundu. Iyo umuriro ubuze, ngo bamwe bagenda bagonga ibikuta kubera umwijima mwinshi.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwamariya Clarisse, yavuze ko hari umushinga munini w’Ikigo cy’Igihugu gushinzwe (REG) ugamije gusimbuza insinga zangiritse ndetse n’amapoto by’amashanyarazi bishaje.
Yagize ati:“Bahereye mu mirenge wa Shingiro, Musanze, Busogo, ahantu hose hari ayo mapoto ashaje hari gahunda yo kuhagera cyane ko ashaje. Hari ndetse na gahunda yo gukwirakwiza umuriro mu ngo, ni yo Taransifo rero ntekereza ko nyuma yaho iyo midugudu yo muri Muhoza ivuga ko nta muriro uhagije uzabageraho.”
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) ishami rya Musanze Eng. Batangana Regis, yavuze ko abaturage batuye muri iyo Midugudu na bo bari muri gahunda yo kuvugururirwa imiyoboro y’amashanyarazi ndetse no kugezwaho Taransifo nshya kugira ngo ikibazo cy’umuriro muke gikemuke.
Yagize ati : “Uretse no kuba bavuga ko Transifo itari yabageraho muri ako gace harimo n’amapoto ashaje, iyi Taransifo rero iri mu mushinga witwa RUEP, aho yagombga guterekwa rero kugeza ubu hari ibyari birimo gukosorwa ku buryo mu cyumweru gitaha muri Gicurasi 2026, izaba yahageze n’umuriro wagezemo”.
Yijeje abaturage ko nyuma yo kuvugurura imiyoboro no gushyiraho ibikorwaremezo bishya, ikibazo cy’umuriro muke kizagabanyuka ku buryo bazabona amashanyarazi ahagije abafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi ndetse n’iterambere ry’imirimo yabo, akabasaba kandi gukomeza gufata neza ibikorwa remezo bagezwaho. Kugeza ubu Akarere ka Musanze kageze ku kigero cya 82% cy’amashanyarazi agera ku baturage.