Nyabihu: Jenda abaturage batewe impungenge n’amapoto ashaje ashobora kubateza impanuka
Imibereho

Nyabihu: Jenda abaturage batewe impungenge n’amapoto ashaje ashobora kubateza impanuka

NGABOYABAHIZI PROTAIS

July 14, 2026

Abaturage bo mu Mudugudu wa Gitambuko, Akagari ka Kabatezi, Umurenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko babangamiwe n’amapoto y’amashanyarazi ashaje amaze imyaka isaga 30, bakaba bafite impungenge ko ashobora kubagwaho cyangwa agateza impanuka zikomeye.

Ni ikibazo bavuga ko kimaze igihe, aho basaba ko aya mapoto yasimbuzwa andi mashya kugira ngo babashe kubaho batekanye, cyane cyane ko amwe muri yo yegereye inzu zabo.

Mukankuranga Donatille, umwe mu baturage batuye hafi y’ayo mapoto, avuga ko ubuzima bwabo burangwa n’ubwoba buri gihe, cyane cyane mu gihe cy’imvura n’umuyaga.

Yagize ati: “Aya mapoto ashaje cyane. Duhorana ubwoba ko umunsi umwe yagwa ku nzu zacu cyangwa agatuma insinga ziturika zigateza inkongi. Iyo imvura iguye nijoro ntitubasha gusinzira neza mu mutekano kuko duhora twiteguye guhunga igihe cyose twumva aya mapoto ashobora kugwa.”

Nkundabatware na we agaragaza ko ikibazo kitareba gusa inzu zabo, ahubwo gishobora no gushyira ubuzima bw’abanyura muri aka gace mu kaga.

Yagize ati: “Iyo amapoto aguye, insinga zisandarira   mu nzira zinyuramo abaturage n’abana bajya cyangwa bava ku ishuri. Dufite impungenge ko igihe icyo ari cyo cyose habaho impanuka. Turasaba ko aya mapoto asimbuzwa kandi insinga zikimurirwa kure y’ingo z’abaturage.”

Iki kibazo kivugwa mu gihe Akarere ka Nyabihu gakomeje kwagura ibikorwa byo kugeza amashanyarazi ku baturage. Imibare iheruka y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) igaragaza ko kugeza muri Nyakanga 2025 ; 79,6% by’ingo zo mu Karere ka Nyabihu zari zimaze kugerwaho n’amashanyarazi, haba ay’umuyoboro mugari n’akomoka ku mirasire y’izuba.

Nubwo aka Karere gakomeje gutera imbere muri uru rwego, ubuyobozi buvuga ko hakiri ibikorwa remezo bishaje, birimo amapoto amwe n’amwe, bikeneye kuvugururwa kugira ngo abaturage barusheho kugira umutekano.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko iki kibazo bakizi kandi ko kiri mu byashyizwe imbere mu biganiro Akarere kagirana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG).

Yagize ati: “Ni byo koko, hari ahantu hakigaragara amapoto ashaje ashobora guteza impanuka. Twabiganiriye na REG kandi iki kibazo kirazwi. Hari umushinga ugamije gukomeza kugeza amashanyarazi ku baturage no kuvugurura ibikorwa remezo bishaje birimo n’aya mapoto. Turizera ko mu minsi iri imbere kizaba cyarakemutse ku buryo abaturage babaho batekanye.”

Umuyobozi wa REG Ishami rya Nyabihu, Eng. Mutsindashyaka Martin, na we yemeza ko gahunda yo kuvugurura aya mapoto yamaze gutegurwa.

Yagize ati: “Ubu hari kompanyi yitwa EPC Kalisimbi yamaze gusinya amasezerano na EDCL yo gukora imirimo yo gusana no kuvugurura ibikorwa remezo by’amashanyarazi muri Nyabihu. Icyo tugiye gukora mbere ni ugusuzuma ahantu hose hagaragara amapoto ashobora gushyira abaturage mu kaga kugira ngo habe ari ho duhera dusana no gusimbuza amapoto ashaje.”

Abaturage bavuga ko iki kibazo bakigejeje ku nzego bireba bakizezwa ko bizakemuka vuba amaso akaba yaraheze mu nzira  icyakora bagasaba ko ibikorwa byo gusimbuza aya mapoto byakwihutishwa kugira ngo hirindwe impanuka  za hato na hato zishobora guteza igihombo cyangwa guhitana ubuzima bw’abaturage.

Basanga nubwo iterambere mu kugeza amashanyarazi ku baturage rikomeje kwiyongera muri Nyabihu, rikwiye kujyana no kuvugurura ibikorwa remezo bishaje kugira ngo umutekano w’abaturage urusheho kubungabungwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu, butangaza ko binyuze mu bikorwa by’umushinga EPC Nyabihu Project ingo ibihumbi 21, zizahabwa amashanyarazi, uyu mushinga ukazatwara ingengo y’imari ingana na miliyari 26 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amapoto yaraboze muri Jenda
Bigaragara ko amapoto yamaze kubora
Amapoto amaze imyaka isaga 30 abaturage bavuga yamaze gusaza cyane

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA