Nyagatare: Rwimiyaga babangamiwe no kuba nta soko ryubakiye bagira bikabateza igihombo
Amakuru

Nyagatare: Rwimiyaga babangamiwe no kuba nta soko ryubakiye bagira bikabateza igihombo

NSHIMIYIMANA FAUSTIN

April 2, 2024

Abacururiza n’abarema isoko rya Rwimiyaga riri muri santeri hagati mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, barataka ibihombo baterwa no kuba ritubakiye bakifuza ko ryakubakirwa bakabasha gukora ibirambye bibafasha kwiteza imbere.

Abaturage bahamya ko kuba ritubakiye bigira ingaruka kuri bo cyane ko nko mu gihe cy’imvura bagorwa no kwanura ibicuruzwa bya hato na hato ndetse bimwe bikaba byanyagirwa; naho mu gihe cy’izuba babura aho baryugama, bagasaba Leta kubafasha bakabona isoko cyane ko iyi ari  santeri ikomeye mu zunganira umujyi wa Nyagatare.

Bamwe mui bacuyruzi bavuganye n’Imvaho Nshya batashatse ko amazina yabo atangazwa, batangaje ko kuba iryo soko ritubakiye bibabangamiye.

 Umwe mu bacuruzi yagize ati: “Izuba rirava rikangiza imbuto n’ibiribwa ducuruza, n’imvura yagwa bikajandama bigahinduka ibiziba n’ibyondo. Abana duhetse bo ntibabona aho bajya banyagirirwa mu mugongo n’abagore batwite bikaba uko. Ibicuruzwa birimo imboga n’imbuto byabaye ibyondo nta muguzi ubigura bidupfira ubusa.

Undi nawe yagize ati: “Ibicuruzwa biranyagirwa ndetse imivu ikabitembana kubera ko nta soko ryubakiye dufite.

Uyu nawe yagize ati: “Ducururiza hasi turi benshi, imvura iyo iguye twese dukwirwa imishwaro dushakisha aho twanurira ibicuruzwa byacu ku maraza y’amaduka akikije iri soko cyangwa mu gice gisakaye gicururizwamo n’abandi. Ubona biteje akajagari, ibyinshi bikahanyagirirwa, hakaba ubwo n’abajura babitwibye tukabihomberamo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare Hategekimana Fred yavuze ko ari ikibazo kitari muri Rwimiyaga honyine, akizeza ko hari icyatangiye gukorwa mu gushaka igisubizo cy’amasoko atubakiye.

Yagize ati: “Iki kibazo cy’abatuye Rwimiyaga turakizi kuko ni ahantu hanini hakwiye kuba isoko rigezweho. Abaturage nibihangane kuko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari rizaba ryarubatswe.”

Yakomeje agira ati: “Iri soko rya Rwimiyaga kimwe n’irya Nyakigando na Matimba, uko ari atatu twayakoreye inyigo ndetse yararangiye. Turi gushaka uko yatangira kubakwa mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2024-2025.”

Isoko rya Rwimiyaga rikorerwamo n’abacuruzi barenga ibihumbi bitatu baturuka hirya no hino mu karere ka Nyagatare. Rirema ku wa mbere wa buri cyumweru rikitabirwa n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu bituruka hirya no hino mu Mirenge itandukanye y’aka karere. 

Ubyobozi bw’Akarere ka Nyagatare butangaza ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2023-2024 hari kubakwa isoko rya Mimuri.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA