Abaturage b’Umurenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke n’abandi bagenzi bategera imodoka ahitwa mu Kagera, mu Kagari ka Nyarusange, barasaba ubuyobozi bwako Karere kububakira akazu k’abagenzi kuko nyuma y’aho inzu zari zihakikije bazisenyeye hagurwa umuhanda wa Kivu Belt imvura n’izuba bibangamira abaza kuhategera.
Ni agace kari ku muhanda munini wa kaburimbo wa Kivu Belt, abagenzi benshi bahagararamo bategereje imodoka zijya cyangwa ziva i Kigali- Rusizi- Rubavu n’ahandi zinyuze mu Karere ka Nyamasheke. Mbere yo kuwagura, habaga inzu z’ubucuruzi abagenzi bugamagamo, barazisenya zimurirwa kure, ku buryo ugiyeyo kugama asanga imodoka zimusize.
Abatuye mu Murenge wa Bushekeri bavuga ko bamaze igihe bagaragaza iki kibazo, mu nama nyinshi bakorana n’ubuyobozi bw’Umurenge n’Akarere, bakabemerera ubuvugizi bwo kukahubaka, bikarangirira aho umwaka ugashira undi ugataha.
Usengimana Théoneste ukatira amatike abagenzi baje gutega imodoka, yabwiye Imvaho Nshya ko kutakagira biteza ingorane nyinshi cyane. Ati: “Imvura y’ino igwa itunguranye, hari igihe rwose izuba riba ryavaga cyane mu kanya ukabona imvura iraguye. Nk’abanyembaraga birukankira ku nzu ziri ruguru y’umuhanda kure bakugama ariko imodoka zikabasiga bakatishije amatike kubera ko zitabategereza.”
Yongeyeho ati: “Umunyantege nke nk’umukecuru cyangwa umusaza, umuntu ufite ubumuga, urwaye, abana n’abandi, baremera ikabanyagira kuko ntibashobora guhita bagera aho bugama. Utegereje imodoka ku zuba ryinshi na we riramwica. Akazu k’abagenzi kakemura ibyo bibazo.”
Uwase Soline, Imvaho Nshya yasanze ahahagaze ategereje imodoka imvura ihise, yavuze ko yose yamushiriyeho kuko ntaho yari kugama. Ati: “Imvura yose inshiriyeho mpagaze hano. Amahirwe ni uko itajemo urubura ruba rwanyangije. Ngiye ku ishuri mu Karere ka Karongi, ibikoresho n’imyambaro byanyagiwe kandi iyo ari mu itangira ry’amashuri imodoka ziza zuzuye. Nangaga kuhava ngo itansiga nkabura indi. Batubabarire rwose batwumve, turahangayitse cyane.”
Banavuga ko hari igihe umuntu aza gutega iy’ijoro, igihe ayitegereje akabura aho aba aryamye ngo aruhuke, ako kazu gahari na bo bakeneye kuruhuka baba bagize amahirwe. Tumuhawenayo Divine ati: “Iyo dutegereje iza nijoro umuntu ntashobora kubona aho aruhukira cyangwa ngo abantu bagire aho baba baganirira bayitegereje. Tekereza nk’umugore utwite cyangwa umuntu ufite ibindi bibazo by’ubuzima utaba yabona aho yicara cyangwa aryama ngo aruhuke ategereje imodoka cyangwa ayivuyemo. Nyamara ahandi hose muri izi nzira utwo tuzu turahari. Karakenewe cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré avuga ko, iki kibazo Akarere kakigejejweho kabona gifite ishingiro, akabizeza ko, ubuyobozi bw’Akarere bugiye gukorana n’abikorera bakareba ko kahajya byihuse.
Ati: “Karahakenewe byo buri wese uhageze ahita abibona. Ubundi utuzu tw’abagenzi kuri iyi mihanda minini twubakwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere rya Taransiporo (RTDA). Ariko turabyihutisha, dusabe uburenganzira binyuze mu bikorera b’Umurenge tugikemure kuko natwe tubona ko atari byo ko umugenzi uhategerereje imodoka agira ikibazo icyo ari cyo cyose.”