Abantu hafi ibihumbi 130 bamaze kuva mu byabo mu ntara zirindwi z’Igihugu cya Yemeni kubera umutekano muke ukomeje kwiyongera, nyuma y’uko abarwanyi b’Abahouthi bigaruriye uduce two ku nkombe z’Inyanja Itukura, bikongera ubwoba mu baturage ndetse n’ikibazo gikomeye cy’ubutabazi.
Othman Belbeisi, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku munzi n’Abimukira (IOM) mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika y’Amajyaruguru, yavuze ko umubare w’abava mu byabo ukomeje kuzamuka ku muvuduko ukabije.
Yagize ati: “Imibare ikomeje kwiyongera, ku wa 18 Nzeri twari twabaruye abantu 118 086 bari bamaze kuva mu byabo, nyuma y’iminsi itatu gusa, uwo mubare wari umaze kwiyongeraho 11 352.”
IOM ivuga ko benshi muri aba baturage bamaze kwimurwa inshuro nyinshi, kubera ko intambara imaze imyaka myinshi muri Yemeni yagiye ituma bava ahantu hamwe bajya ahandi bashaka umutekano.
Mu ntara zirindwi abantu bamaze guhungiramo, Taiz ni yo ifite umubare munini aho icumbikiye abasaga ibihumbi 73 494.
Imibare ya IOM igaragaza ko abantu 73 494 bari barahungiye muri Taiz, bangana na 57% by’ababaruwe, hakurikiraho Lahj, yakiriye 33 828, na Aden ifite 8 946.
Abandi bari mu ntara za Al Hodeidah, Abyan, Hadramawt na Ma’rib.
Uku guhunga kw’abaturage kwabaye nyuma y’uko imirwano yongeye gukaza umurego mu ntangiriro z’uku kwezi, ubwo abarwanyi b’Abahouthi bagendaga bigarurira uduce two ku nkombe z’Inyanja Itukura.
Aho harimo icyambu cya Mocha gifite akamaro gakomeye mu karere kuko kiri ku nzira y’ubucuruzi yo ku Nyanja Itukura, hafi y’inzira y’amazi ihuza inyanja ya Mediterane n’Inyanja y’Abahinde.
IOM ivuga ko hari impungenge ko umujyi wa Taiz ushobora kuba uzakurikiraho mu kwibasirwa n’ibitero, bikaba byatuma umubare w’abava mu byabo urushaho kwiyongera.
Mu gihe bamwe mu baturage bahungira mu tundi duce twa Yemeni, abandi bari guhungira hanze y’igihugu aho ku mugoroba wo ku cyumweru, abantu 3 106 bari bamaze kwambuka Inyanja Itukura bava muri Yemeni berekeza muri Djibouti.
Uku guhunga bambuka Inyanja na ko gutera impungenge, kuko abenshi mu bahunga baba basize imitungo yabo kandi bakagenda badafite ibikoresho bihagije by’ibanze.
Umuryango w’Abibumbye n’imiryango itanga ubutabazi barasaba ko abaturage bahunga intambara barindwa kandi bagahabwa ibiribwa, amazi, ubuvuzi ndetse n’aho kuba.
Yemeni imaze imyaka irenga icumi yarazahajwe n’intambara. Mu 2014, Abahouthi bigaruriye ibice binini by’igihugu, birimo umurwa mukuru Sanaa, bituma umwaka wakurikiyeho ihuriro riyobowe na Saudi Arabia ritangira ibikorwa bya gisirikare rishyigikira Guverinoma yari izwi ku rwego mpuzamahanga.
Intambara yatumye Igihugu kigira ibibazo bikomeye by’ubukungu birimo inzara ndetse no kuzahara k’ubuzima bw’abaturage.
Nubwo habaye agahenge mu 2022 kagabanyije cyane imirwano, ikibazo cya politiki n’umutekano nticyakemutse burundu.
Kongera kwaduka kw’imirwano ubu biri gushyira abaturage benshi mu kaga, mu gihe igihugu gisanzwe gifite abantu benshi bakeneye ubufasha bw’ibanze.
IOM yavuze ko ikomeje gutanga ubufasha bwihutirwa ku baturage bamaze kuva mu byabo, ariko ikavuga ko hakenewe inkunga nyinshi mpuzamahanga kugira ngo ibigo byakira abimuwe bibashe kubona ibiribwa, amazi meza, ubuvuzi n’ibindi bikoresho by’ibanze.
Mu gihe imirwano ikomeje, umuryango mpuzamahanga uracyahangayikishijwe n’uko abantu benshi bashobora kongera kuva mu byabo, bikarushaho gukomeza ikibazo cy’ubutabazi kimaze imyaka myinshi muri iki Gihugu.