Umunyamakuru wa Siporo wakoreraga Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Nkurunziza Emmanuel ‘Ruvuyanga’, yasezeye muri izi nshingano yari amazemo imyaka umunani.
Ni amakuru yatangajwe na nyir’ubwite binyuze ku butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 Nzeri 2026, ashima amahirwe yahawe yo gukorera iki gitangazamakuru cyamureze.
Yagize ati: “Ndamenyesha abakunzi banjye ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, ko namaze gusezera mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) nk’umukozi wari uhamaze imyaka umunani. Ndashimira ubuyobozi bwa RBA ko bwandeze nzea nkakura muri uyu mwuga. Ndasoza menyesha Abanyarwanda ko aho nzakomereza muhamenya mu bihe biri imbere”.
Umunyamakuru Ruvuyanga yatangiye itangazamakuru mu mwaka wa 2011 kuri Radio Guhuguka, aho yavuye yerekeza kuri RBA mu 2018.
