Nyamasheke: Yamaze amasaha 4 mu bwiherero yaguyemo akurikiye umwagazi w’ihene
Amakuru

Nyamasheke: Yamaze amasaha 4 mu bwiherero yaguyemo akurikiye umwagazi w’ihene

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

July 9, 2026

Simbandumwe Dume w’imyaka 30 wo mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Vugangoma, Umurenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke, arembeye mu Bitaro bya Kibogora nyuma yo kumara amasaha ane mu bwiherero yaguyemo akurikiyemo umwagazi w’ihene utaramara icyumweru uvutse wari waguyemo. Bivugwa ko yakuwe muri ubwo bwiherero bwa metero 15 yanegekaye, ariko ubu akaba akirimo kwitabwaho n’abaganga.

Mazimpaka Phénias,umuturanyi w’uyu mugabo, yabwiye Imvaho Nshya ko yaguye muri urwo rwobo ahagana saa saba z’amanywa ku wa 8 Nyakanga 2026, akurikiyemo akana k’ihene kari kataramara icyumweru kari kakimara kugwamo kuko umuryango w’ubwiherero bwari bukinguye. 

Ati: “Kaguyemo akareba, ahita akuraho ibiti byari bitinze ubwo bwiherero bwa metero 15, agakurikiramo agiye kugakuramo kuvamo biranga. Yatangiye kuvuza induru umwana we w’imyaka 3,5 aramwumva ahita yirukanka abwira abaturanyi, babwira Umukuru w’Umudugudu na we abwira ubuyobozi bw’Umurenge, bose bahageze kumukuramo birabananira.”

Ubuyobozi bwitabaje polisi ibizobereyemo yaturutse i Rusizi ihageze umupolisi wari wamaze kumva ko uwo mugabo agihumeka yoherezamo umugozi umugabo awuzamukiraho agera imusozi yanegekaye, ako kana k’ihene yakurikiragayo ko kamaze gupfa.

Mazimpaka yanavuze ko umwana mukuru yagiye guhuruza, na ho umuto agakurikira aho se yatabarizaga mu bwiherero, ku bw’amahirwe abaturage bahuruye bahagera na we atariroha mu bwoherero. 

Ati: “Yakuwemo ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba amazemo amasaha ane yose, yanegekaye cyane kubera gaze y’ubu bwiherero bwakoreshwaga no kuba bwari burebure cyane, ahita ajyanwa mu Bitaro bya Kibogora aho ari kwitabwaho n’abaganga.”

Past. Ntaganira Fabien, undi muturanyi, na we yanenze uburyo uyu mugabo yashyize ubuzima bwe mu kaga akurikiye umwagazi w’ihene. 

Ati: “Uretse Imana yonyine yamutabaye yari ahasize ubuzima ngo ni akana k’ihene katanaguze amafaranga 5 000 akurikiyemo, wenyine nta n’abamutabara bari hafi. Iyo ako kana ke kadatabaza byari gutuma n’abo bana bombi bamukurukiramo, bose bagapfana n’ako gahene yari akurikiye. Abantu bakwiye gushishoza mbere yo gukora igikorwa nk’icyo gishobora gutwara ubuzima.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba, Munezero Yvan yabwiye Imvaho Nshya ko ayo makuru akimenyekana bafatanyije n’abaturage gutabara kumukuramo bikanga, bisaba ko bitabaza Polisi yaturutse i Rusizi.

Ati: “Polisi yamukuyemo amazemo amasaha ane ajyanwa mu Bitaro bya Kibogora, abaganga bari kumwitaho.”

Yakomeje asaba abaturage kujya bagira amakenga ntibishore mu bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ngo barakiza imitungo yabo, cyane ko imitungo itaruta ubuzima. 

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA