Nyanza: Nyuma y’amakosa yabavuzweho, abanyerondo biyemeje gukora kinyamwuga 
umutekano

Nyanza: Nyuma y’amakosa yabavuzweho, abanyerondo biyemeje gukora kinyamwuga 

HABIMANA Eric

July 5, 2026

Abanyerondo bamaze igihe bavugwaho imyitwarire idahwitse mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza, bagaragaje ko bagiye kwikosora nyuma y’ubumenyi bongerewe na Polisi y’u Rwanda muri gahunda igamije kubafasha gutandukana n’ibikorwa bihungabanya umutekano aho kuwurinda.

Abaturage bo muri uro Murenge, bavuga ko hari abanyerondo bagenda barangwa n’imyitwarire idahwitse irimo gusinda bari ku kazi, gukoresha nabi ububasha bahawe no gufata nabi abaturage bigatuma bamwe batakarizwa icyizere.

Niyonshuti Innocent, avuga ko hari igihe abanyerondo bagaragaraga banywa inzoga mu masaha y’akazi, bikarangira banashyamiranye cyangwa bagahohotera abaturage. Yagize ati: “Hari ubwo ubasanga bicaye mu dusantere banywa inzoga, iyo bamaze gusinda usanga batangiye gushwana hagati yabo cyangwa bagasagarira abaturage. Uwo wagakwiye kuba acunga umutekano ugasanga ni we uwuhungabanya.”

Niyogisubizo Tharcisse na we yavuze ko hari abajyaga mu irondo bafite imyitwarire mibi, ku buryo bageraga ku mwambaro bakawufata nk’ububasha bwo gukandamiza abaturage. Ati: “Hari abumva ko kuba bambaye umwambaro w’irondo bivuze ko bashobora gukora icyo bashaka, hari abo wumva bakubise abaturage cyangwa bagasaba ruswa kugira ngo barekure uwo bafashe. Ibyo byose rero byangiza isura y’irondo ry’umwuga bakora.”

Nyuma y’ibiganiro bahawe  na Polisi n’izindi nzego, abanyerondo bavuga ko basobanukiwe neza ko inshingano zabo ari ukurinda abaturage no kubakorera mu mucyo. Nsanzimfura Etienne, umwe mu banyerondo bo mu Murenge wa Busasamana, yavuze ko inyigisho bahawe zigiye kubafasha kwisuzuma no gukosora amakosa.

Yagize ati: “Twamenye ko kuba umunyerondo bisaba ubunyamwuga, ubunyangamugayo no kubaha abaturage, nubwo twari tubizi ariko hari abagiye bakora amakosa bitewe n’ubusinzi cyangwa indi myitwarire mibi, ariko ubu tumaze kwibutswa ko inshingano ya mbere ari ukurinda umuturage no gukorana neza n’izindi nzego atari ukumuhungabanya.”

Nshizirungu Claude na we yavuze ko gukomeza kwigishwa bituma barushaho kunoza amarondo no kwirinda icyatuma abaturage babatakariza icyizere. Ati: “Izi nyigisho zitwibutsa inshingano zacu kandi zituma turushaho gufatanya na Polisi mu gukumira ibyaha no gukora akazi kacu  kinyamwuga.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yavuze ko abanyerondo ari abafatanyabikorwa b’ingenzi mu kubungabunga umutekano, ariko ko bagomba gukora bubahiriza amategeko n’indangagaciro zibagenga.

Yagize ati: “Abanyerondo bafite uruhare runini mu gukumira no kurwanya ibyaha. Tubasaba gukorana bya hafi na Polisi n’izindi nzego, gutanga amakuru ku gihe no kurinda abaturage. Umunyerondo mwiza ni urinda abaturage aho kubahungabanya. Ugaragara mu myitwarire mibi na we arabibazwa nk’undi muturage wese kandi tuzakomeza kubahugura no kubakurikirana kugira ngo barusheho gukora kinyamwuga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yavuze ko abanyerondo bagira uruhare rukomeye mu mutekano w’abaturage, bityo gukomeza kubigisha no kubakurikirana ari imwe mu nzira zo gutuma bakora neza kurushaho no gukosora amakosa aho yagiye agaragara.

Yagize ati: “Irondo rifite uruhare rukomeye mu gukumira ibyaha. Iyo abanyerondo bahora bibutswa inshingano zabo, abakora neza barushaho kuzinoza, naho abafite imyitwarire idakwiye bakabona umwanya wo kwisubiraho, umunyerondo agomba kuba urugero rwiza rw’ubunyamwuga n’ubunyangamugayo ku baturage ashinzwe kurinda.”

Abanyerondo bavuga ko biyemeje guhindura isura y’akazi kabo, bakarangwa n’ubunyamwuga, gukorera mu mucyo no kubaha abaturage, kugira ngo bakomeze kuba umusingi ukomeye mu kubungabunga umutekano n’iterambere ry’Igihugu.

Biyemeje kuba ijisho rya rubanda bashinzwe kurinda
CIP Hassan Kamanzi avuga ko irondo ari rimwe mu nkingi y’umutekano w’abaturage

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA