Abagore batinyutse bakibumbira hamwe mu matsinda bavuga ko byabafashije kwiteza imbere bakagera ku bikorwa bifatika, ariko mbere wasangaga bategereza amaramuko ku bo bashakanye kandi na bo hari ubwo nta mikoro babaga bafite.
Abagore baganiriye na Imvaho Nshya ni abo mu Murenge wa Ruheru, bibumbiye mu matsinda y’abahinzi b’ibirayi, ubu bakaba baramaze kuba abakire nk’uko babyivugira. Yankurije Violette ni umuhinzi w’ibirayi. Avuga ko mbere y’umwaka wa 2019 atarajya mu itsinda yahingaga mu kajagari kubera ko atajyaga aho abandi bari ngo yiyungure ubumenyi.
Ati: “Mbere nahingaga ibihingwa birenze bitatu mu murima umwe kandi ntibimpe umusaruro kuko ntarinzi guhinga kijyambere ngo mpinge n’imbuto z’indobanure. Ubuso Bungana na are imwe (1 a) nezagaho ibiro 50 by’ibirayi, ubu nezaho ibiro 250 by’ibirayi kandi ubuso ntibwahindutse.”
Akomeza avuga ko abikesha kwibumbira mu matsinda kuko yahungukiye ubumenyi. Ati: “Ibi mbikesha kuba naragiye mu matsinda hamwe n’abandi. Nahakuye ubumenyi bwo guhinga ku murongo, guhinga imbuto z’indobanure no kumenya kwizigamira amafaranga.”
Mugenzi we Mutanyagwa Consoleé na we avuga ko kwibumbira mu matsinda byamufashije kubona icumbi kuko atarajya mu matsinda atagiraga aho kuba n’umuryango we. Ati: “Twabaga mu nzu imeze nko kuba hanze kuko iyo imvura yagwaga twanyagirwaga nk’abari hanze. Maze kujya mu matsinda namenye guhinga kinyamwuga umusaruro uriyongera.”
Akomeza avuga ko ubuso bungana na are 50 (a 50) yahingagaho icyarimwe ibirayi, ibishyimbo n’ibigori. Ibirayi, yezaga ibilo 200, ibigori akeza ibilo 40 na ho ibishyimbo akeza ibilo 50, ariko ubu byarahindutse. Ati: “Maze kujya mu matsinda namenye guhinga kinyamwuga. Nafashe are 25 nziharira ibirayi, ubu nezaho ibilo 500, ibishyimbo neza ibilo 300 kuri are 10, n’ibigori ibiro 400 kuri are 15.”
Mutanyagwa yongeyeho ko akimara kubona ko umusaruro wiyongereye akihaza mu biribwa we n’umugabo we n’abana batanu babyaranye, yahise agira igitekerezo cyo kubaka inzu kuko amafaranga yizigamiraga mu matsinda yari amaze kugwira hakiyongeraho n’ayo akura mu byo yejeje.
Ati: “Nafashe amafaranga yo mu matsinda kuko turasa ku ntego mu bihe bitandukanye, mpita ntangira kubaka inzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro. Ubu ntabwo tukinyagirwa, abana bariga neza kandi Mituweli nyitangira ku gihe.”
Murwanashyaka Innocent ni umugabo ufite umuryango w’abana bane n’umugore. Avuga ko guhindura imyumvire kuri bamwe mu bagore n’abagabo bitoroshye, ariko batangiye kubona itandukaniro ry’urugo rufite umugore uba mu matsinda n’urufite umugore utegereza ko umugabo we ahingira amafaranga 1 000 ngo babone kubaho.
Ati: “Njyewe nkora akazi ko gukusanya amata mu baturage nkayajyana ku ikusanyirizo. Nabanje kutumva ukuntu umugore yajya mu matsinda ataye imirimo y’ikigoroba kandi nanjye mba ntahari. Numvaga abana batazabona ubitaho ndetse n’amatungo azahita atunanira kubera ko umugore yavuye mu rugo.”
Akomeza avuga ko nyuma yo kujya yumva ubuhamya bw’abagabo bagenzi be bavuga ko ibikorwa bamaze kugeraho babikesha kuba abagore babo bari mu matsinda, na we yatangiye kujya agenda abyumva.
Ati: “Nabanje kubipfa n’umugore kuko bagenzi be bamushishikarizaga kubasanga mu matsinda, yabimbwira nkumva ni ugutakaza umwanya n’amafaranga. Kumva ko amafaranga yizigama azagaruka byarangoye, ariko maze guhindura imyumvire naramuretse yibumbira hamwe n’abandi mu matsinda. Nta kintu cyangiritse mu rugo kuko yagiye mu matsinda, ahubwo yungutse ubumenyi budufasha kwiteza imbere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel avuga ko mu ngamba bafashe zo gufasha abaturage kwiteza imbere bikura mu bukene, harimo no kubashishikariza kwibumbira mu matsinda.
Ati: “Dufite ubuhamya bw’abantu biteje imbere babikesha kwibumbira mu matsinda kuko barizigamira bakanagurizanya. Si ibyo gusa kuko banakorana n’ibigo by’imari buri wese akaba ari umwishingizi wa mugenzi we by’umwihariko abahinzi bibumbiye mu makoperative. Turashishikariza abaturage kwegera abandi mu matsinda kugira ngo iterambere ryabo ryihute.“
Ubwo yasozaga icyumweru cy’Umujyanama n’Umufatanyabikorwa, Dr. Murwanashyaka yavuze ko Iterambere ry’abaturage ritagerwaho hatabayeho ubufatanye, anashimira abafatanyabikorwa babafasha mu Iterambere ry’abaturage umunsi ku munsi.

