Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru burakangurira urubyiruko gukoresha amahirwe ari mu rwego rw’ubuhinzi n’ikorwa ry’icyayi, rukareka guhora rutegereje gufashwa cyangwa se kwicara mu nsisiro butagira icyo bukora. Buvuga ko urwego rw’icyayi ari rumwe mu zitanga akazi ku bwinshi kandi gahoraho, aho kamaze guhindurira ubuzima abaturage benshi babikoramo.
Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu Turere two mu Ntara y’Amajyepfo twihariye ubuhinzi bw’icyayi. Mu Mirenge 14 ikagize, 12 ikorerwamo ubuhinzi bw’icyayi ku rwego rwo hejuru, kikaba gihingwa ku buso burenga hegitari ibihumbi 9 262.
Bamwe mu baturage bakora imirimo yo gusoroma no gufata neza icyayi bavuga ko ari akazi kabafashije kuva mu bukene, bakabasha kubona amafaranga yo kwita ku miryango yabo no gukemura ibibazo bya buri munsi.
Rwasa Theogene wo mu Murenge wa Ruramba, Akagari ka Ruramba, yavuze ko mbere yo kubona akazi ko gusoroma icyayi yabayeho mu buzima bugoye bwo gukora ibiraka bitanahoraho, avuga ko ubu ubuzima bwe n’ubw’umuryango we bwahindutse.
Yagize ati: “Icyayi gitunze abantu benshi,iyo umuntu abonye akazi kandi agakora neza, ubuzima bwe burahinduka. Nkanjye iyo nakoze neza nshobora kubona amafaranga agera ku bihumbi umunani y’u Rwanda ku munsi, kandi iyo bitagenze neza ntabwo mbura nibura ibihumbi bitanu, ayo mafaranga amfasha kwishyurira abana amashuri, ubwisungane mu kwivuza no kwita ku muryango.”
Mukabutera Christine na we yavuze ko gukora mu cyayi byamubereye igisubizo nyuma yo kubura umugabo, aho asigaye yita ku bana be batandatu yifashishije amafaranga akura muri uwo murimo.
Ati: “Twese hano icyayi tugifata nk’ibirombe by’amabuye y’agaciro kuko ni cyo kidutunze, maze imyaka irindwi ndi umupfakazi, ariko imyaka itanu muriyo maze nkora mu cyayi yatumye mbasha gutunga abana banjye, kwizigama no kwigurira ingurube ebyiri. Nanasannye inzu yanjye yari ishaje.”
Abakora muri uyu mwuga bavuga ko icyayi ari isoko y’akazi ituma ugikora adashobora gusonza kuko aba afite aho yinjiriza amafaranga buri munsi. Gusa bagaragaza ko urubyiruko rukiri ruto rutitabira cyane iyi mirimo, ahubwo bamwe bagahitamo kumara umunsi mu nsisiro bategereje ko ababyeyi babo babatunga.
Nshizirungu Amon wo mu Murenge wa Busanze yavuze ko bamwe mu rubyiruko batitabira gukora mu cyayi kubera ko babona amafaranga aturukamo ari make ugereranyije n’imbaraga zikoreshwa.
Ati: “Hari urubyiruko rubona gukora umunsi wose ngo ruhembwe amafaranga 100 ku kilo cyasoromwe batabikora. Hari abashaka amafaranga menshi kandi yihuse, ari na yo mpamvu bamwe badashaka kujya muri uwo murimo.”
Ku rundi ruhande, Umutoniwase Alice we asanga gusuzugura umurimo wo gusoroma icyayi ari ukwibeshya, avuga ko hari byinshi amaze kugeraho mu myaka ibiri amaze akora muri iyi mirimo.
Ati: “Hari abantu bambwiraga ko gusoroma icyayi ari iby’abakene, ariko njye nahisemo kubigerageza. Ubu mfite akazi gahoraho, maze kwigurira inka kandi mfasha murumuna wanjye kwiga, hari n’abo tungana usanga bataragira icyo bageraho kandi bo banseka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Gashema Janvier, yavuze ko urubyiruko rukwiye gukoresha amahirwe rufite aho gusuzugura akazi kari hafi yabo.
Yagize ati: “Ndashishikariza urubyiruko kudasuzugura akazi, hano muri Nyaruguru akazi karahari haba mu nganda zitunganya icyayi no mu mirima y’abaturage. Akazi kose kaguha amafaranga ni ingenzi kandi gashobora kugufasha kwiteza imbere, ni byiza ko urubyiruko rubyaza umusaruro aya mahirwe kuko ababikoze mbere byabahinduriye ubuzima.”
Yakomeje avuga ko Akarere ka Nyaruguru gafite inganda enye zitunganya icyayi gihinzwe ku buso burenga hegitari ibihumbi icyenda, yongeraho ko aka karere kohereza mu mahanga toni zisaga 7 700 z’icyayi buri mwaka.
Imibare y’akarere igaragaza ko abaturage barenga ibihumbi 10 bakora mu rwego rw’icyayi, muri bo abarenga 9 800 bafite akazi gahoraho. Hegitari zirenga 2 700 zihinzweho icyayi n’abaturage ku giti cyabo, mu gihe izigera kuri 700 zicungwa n’inganda. Abasoroma icyayi bahembwa amafaranga ari hagati ya 70 na 100 kuri buri kilo basaruye.
Ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko urwego rw’icyayi rukomeje kuba inkingi y’iterambere ry’abaturage benshi, bityo rugasaba urubyiruko kurushaho kurwitabira kugira ngo rwihangire imirimo kandi rwiteze imbere aho gukomeza gutega amaboko.