Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 25 Kamena 2026, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Mastercard Foundation Zein Abdalla n’itsinda ry’abayobozi bakuru muri uyu Muryango, barimo Ellen Johnson Sirleaf, wabaye Perezida wa Liberia.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko ibiganiro bagiranye byagarutse ku bufatanye bwa Mastercard Foundation n’u Rwanda ndetse n’uburyo bwo kongera amahirwe y’imirimo ku rubyiruko binyuze mu kurwubakira ubushobozi, kwihangira imirimo no guhanga ibishya.
Ubufatanye bwa Mastercard Foundation n’u Rwanda bwibanda ku burezi, kubakira urubyiruko ubushobozi, guhanga imirimo n’iterambere rya byose.
Ubu bufatanye bushingira ku igenamigambi ry’uyu muryango muri Afurika, aho uteganya kubakira ubushobozi urubyiruko rwa Afurika rugera kuri miliyoni 30, cyane cyane abagore, kugira ngo mu 2030 ruzabe rufite imirimo yiyubashye.
Mu 2021, uyu muryango na Kaminuza y’u Rwanda byatangije ubufatanye bw’imyaka 10 bufite agaciro ka miliyoni 58 n’ibihumbi 800 by’Amadolari ya Amerika, bugamije gufasha abanyeshuri 1 200 b’abahanga ariko baturuka mu miryango ifite ubushobozi buke kugira ngo babashe kwiga Kaminuza.
Kuri aba, haziyongeraho kandi abanyeshuri 200 baziga amashami y’ubuvuzi mu rwego rwo gutanga umusanzu muri gahunda y’igihugu yo kongera umubare w’abakora mu rwego rw’ubuvuzi bakikuba kane mu myaka ine iri imbere.
Kugeza mu Ukwakira 2025, abanyeshuri 510 biga muri Kaminuza y’u Rwanda barimo abakobwa barenga 70%, ndetse abarenga 80% biga amasomo ya siyansi, bafashwa n’uyu muryango. Haziyongeraho abandi 420 bazatangira muri uyu mwaka w’amashuri wa 2025/2026.
Mu 2019, uyu muryango na Leta y’u Rwanda byatangije gahunda ya ‘Hanga Ahazaza’ ifite ifite agaciro ka miliyoni 50 z’Amadolari. Ifite intego yo gufasha urubyiruko 30 000 rw’Abanyarwanda kubona imirimo yiyubashye mu nzego zirimo ubukerarugendo mu myaka itanu.
Binyuze muri iyi gahunda, urubyiruko rw’u Rwanda ruhabwa amahugurwa ku kwiyungura ubumenyi, ku guhanga imirirmo no kuyitanga
Mu 2021, Mastercard Foundation, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo byatangije gahunda y’imyaka itatu yo guteza imbere ikoranabuhanga, kugira ngo imitangire ya serivisi n’uburyo amakuru atangwamo birusheho kunozwa.
Muri Mata 2025, uyu muryango watangiye kugirana ubufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNCHR) bwo kwita ku burezi n’imibereho y’impunzi zirenga 500 000 zo mu bihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda.
