Perezida Kagame yashimangiye ko kwibohora kw’Abanyarwanda bitazigera birangira
Politiki

Perezida Kagame yashimangiye ko kwibohora kw’Abanyarwanda bitazigera birangira

ZIGAMA THEONESTE

July 4, 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimangiye ko gukora ibikorwa byo kwibohora bitazigera bihagara ahubwo bizakomeza kujyanishwa n’igihe, asaba Abanyarwanda gukomeza kunga ubumwe birinda amacakuburi baharanira kwiteza imbere. Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandutu tariki ya 4 Nyakanga 2026, umunsi u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 32 rwibohoye.

Perezida Kagame yashimiye abari mu ngabo za RPA Inkotanyi zabohoye Igihugu, ubutwari n’ubwitange bagize byahinduye amateka y’u Rwanda. Yavuze ko nubwo benshi muri bo batagize amahirwe yo kubaho, ariko ibyo bahariye bigaragara mu Rwanda

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kandi ko u Rwanda rwabayeho mu myaka myinshi yo guheza no kwimika amacakubiri, ashimangira ko intego y’urugamba rwo kwibohora kwari ugusubiza Abanyarwanda ibyo bari barambuwe birimo kubaho mu cyubahiro kandi bafite agaciro. Yashimangiye ko ibyo bitekerezo bibi byasubiza Abanyarwanda muri ayo mateka bitazimye burundu. Ati: “Biracyariho mu buryo butandukanye kandi biracyagaragara hirya no hino mu Karere kacu”. Yunzemo ati: “Twabonye byinshi kandi twarababaye bihagije ku buryo tudashobora gufata ibi bitekerezo nk’ikintu cyoroshye”.

Yakomeje avuga ko umutekano n’imiyoborere myiza ari umusingi w’ibyo Abanyarwanda bagezeho byose kandi uzakomeza gusigasirwa. Ati: “Umutekano wo kubaho kwacu ntabwo tuwushakira gushimwa n’abahandi. Tudafite umutekano nta kindi cyashoboka. Ni yo mpamvu dukomeje kuba maso kandi tugahagarara ku byo twemera”.

Yashimangiye ko ibyabaye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitazongera. Ati: “Ntibizongera ku mpamvu imwe yumvikana. Ntabwo tuzabyemera”.

Yibukije ko u Rwanda rufite urubyiruko rumaze gukura, rutigeze ruba muri ayo mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, ashimangira ko rugomba kumva ko nta wundi ufite inshingano ku Rwanda kurusha Abanyarwanda ubwabo. Ati: “Hari abashobora kubishyigikira, hari n’abo tutemeranya ku bintu bimwe na bimwe cyangwa se batumva neza icyo dushaka. Gusa icyo tuzi ni uko amaherezo bose bashobora kugutera umugongo igihe babishakiye”.

Yunzemo ati: “Twe nta yandi mahitamo dufite, aho tuvuga ko buri Munyarwanda wese ashobora kubaho mu mahoro no gutera imbere mu gihugu cye. Ni yo mpamvu kwibohora, ntibizigera birangira ahubwo bizakomeza kujyana n’igihe kandi bigaragarire mu mbaraga dushyira mu kuzamura imibereho y’abaturage bacu”.

Yashimangiye ko ahazaza heza, Abanyarwanda bakwiriye hari imbere yabo. Ati: “Nidukomeza kubaka ubumwe tukirinda amacakubiri ayo ari yo yose tugashyira imbaraga mu byo twubaka dufatanyije nta kizatunanira”.

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko ibyo Abanyarwanda bagezeho mu myaka 32 ishize byivugira abasaba gukomeza muri iyo nzira bahisemo.

Perezida Kagame yashimangiye ko kwibohora kw’Abanyarwanda bitazigera birangira

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA