Perezida Macron yasimbutse urupfu muri Syria
Amakuru

Perezida Macron yasimbutse urupfu muri Syria

KAMALIZA AGNES

July 7, 2026

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yasimbutse urupfu mu gitondo cyo kuri uyu wa 07 Nyakanga 2026, ubwo yari ari mu ruzinduko muri Syria nyuma y’igitero cyagabwe hafi ya hoteli yari acumbitsemo mu Murwa Mukuru Damasiko.

BBC yatangaje ko ibyo bitero byakomerekeyemo abantu 18 barimo n’abapolisi bane ariko Perezida Macron nta kibazo yigeze agira ndetse ko nta rusaku rw’amasasu yigeze yumva aho yari acumbitse. Perezida Macron yageze i Damasiko ku wa 06 Nyakanga 2026, mu ruzindiko rw’akazi n’ibiganiro na Perezida wa Syria, Ahmed al-Sharaa.

Biteganyijwe ko nyuma yo kuva muri Syria Macron akomereza uruzinduko muri Turukiya mu nama y’Umuryango wa OTAN, (NATO) ndetse Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, byatangaje ko gahunda y’uruzinduko rwe ikomeje nk’uko yari iteganyijwe.

Nyuma y’ayo masasu amashusho n’amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umwotsi mwinshi n’inkongi y’umuriro bicumbira hejuru ya hoteli, ndetse Televiziyo y’Igihugu ya Syria yavuze ko ibyo byacumbye Perezida Macron amaze kwakirwa mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu na mugenzi we wa Syria.

Itsinda rya BBC Verify ryasesenguye amashusho yafashwe rigaragaza ko aho ibyo byabereye ari nko muri metero 125 uvuye kuri Hoteli Perezida Macron yari acumbitsemo.

Hafi y’aho Perezida Macron yari acumbitse muri Syria harashwe
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yasimbutse urupfu

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA