Bamwe mu babyeyi barereraga kuri GS Vunga riherereye mu Murenge wa Shyira, Akarere ka Nyabihu, bavuga ko bahangayikishijwe n’ingendo ndende abana babo bakora bajya ku mashuri bimuriwemo nyuma yuko iki kigo cyangijwe n’ibiza byatewe n’amazi y’umugezi wa Kazirankara kigafunga burundu.
Abo babyeyi bavuga ko nubwo bishimira ko ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kwimura abanyeshuri hagamijwe kurengera ubuzima bwabo, kuri ubu abana babo bahanganye n’imbogamizi z’urugendo rurerure rubatwara amasaha menshi, bikagira ingaruka ku myigire yabo.
GS Vunga yari imwe mu mashuri yakiraga umubare munini w’abanyeshuri bo mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Shyira. Icyakora, nyuma y’ibiza byibasiye ako gace, amazi y’umugezi wa Kazirankara yarenze inkombe zawo yangiza ibikorwa remezo by’iri shuri, bituma hafatwa icyemezo cyo kurihagarika by’agateganyo no kwimurira abanyeshuri ku bindi bigo.
Mu ntangiriro z’igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2025–2026, abanyeshuri basaga 2 000 basaranganyijwe mu mashuri atandukanye yo mu Karere ka Nyabihu no mu Karere ka Gakenke kugira ngo bakomeze amasomo yabo.
Mukansanga Béatrice, umwe mu babyeyi bafite abana bigaga kuri GS Vunga, avuga ko ikibazo gikomeye bahura na cyo ari urugendo rurerure abana bakora buri munsi.
Yagize ati: “Hari abana babyuka mu rukerera cyane kugira ngo bagere ku ishuri ku gihe. Bamwe bakora amasaha abiri cyangwa atatu bagenda n’amaguru. Iyo bagezeyo baba bananiwe cyane ngakeka ko gukurikira amasomo bibagora.”
Avuga ko hari abana basigaye basiba ishuri kubera umunaniro cyangwa kubura ubushobozi bwo gukora urwo rugendo buri munsi.
Yagize ati: “Hari abiga nibura inshuro eshatu gusa mu cyumweru kuko batabasha gukora urugendo buri munsi. Hari n’abahisemo guhagarika ishuri by’agateganyo bategereje ko haboneka aho bazigira hafi y’iwabo umwaka utaha.”
Kabanda Eliab avuga ko mbere y’uko ishuri ryimurwa, abana be bakoreshaga iminota mike bagera ku ishuri, ariko ubu bakora urugendo rurerure.
Yagize ati: “Iyo umwana ageze ku ishuri ananiwe, birumvikana ko n’umusaruro we mu ishuri ugabanyuka. Turasaba ko haboneka igisubizo cyatuma abana bacu bongera kwigira hafi, kuko hari n’abahisemo kureka ishuri bategereje kuziga igihe amashuri yubatswe hafi yabo.”
Kubera ikibazo cy’intera ndende, bamwe mu banyeshuri bahisemo kujya kuba kwa bene wabo cyangwa inshuti zituye hafi y’amashuri bashyizweho.
Umwe mu banyeshuri wimuriwe ku ishuri ryo muri Gatonde, Mahoro Egidia yavuze ko ubu acumbitse kwa nyirasenge kugira ngo abashe gukomeza amasomo.
Yagize ati: “Iwacu ni kure cyane y’aho nashyizwe kwiga. Nahisemo kujya kuba kwa masenge kugira ngo mbashe kugera ku ishuri ku gihe. Nubwo mfite aho ncumbika, kuba kure y’ababyeyi ntabwo byoroshye.”
Ababyeyi bavuga ko hari abandi bana badafite bene wabo hafi y’amashuri bashyizweho, ari na byo bituma bamwe basiba amasomo cyangwa bakayareka burundu.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yavuze ko iki kibazo kizwi kandi ko ubuyobozi buri kugishakira umuti urambye, ndetse ko ubu bari mu bikorwa byo kubaka bimwe mu byumba ku bigo biri hafi aho aba bazajya bagera ku ishuri batarushye .
Yasobanuye ko kwimura GS Vunga byakozwe mu buryo bwihuse kubera ubukana bw’ibiza byari byashyize ubuzima bw’abanyeshuri n’abarimu mu kaga.
Yagize ati: “Birumvikana ko bamwe mu babyeyi n’abanyeshuri bari basanzwe begereye iri shuri bumva bahuye n’imbogamizi nyuma y’iyimurwa. Ariko icyo cyemezo cyafashwe hagamijwe kurengera ubuzima bw’abana n’abarimu kuko gukomeza gukorera muri kiriya kigo byari kubashyira mu kaga.”
Yakomeje avuga ko Akarere kamaze kuganira na Minisiteri y’Uburezi kugira ngo haboneke ibisubizo birambye.
Yongeyeho ati: “Birumvikana, bamwe mu bari batuye hafi y’iri shuri bavuga ko ari byo byari byoroshye kugera ku ishuri. Ibyakozwe byari ugushaka ibisubizo kugira ngo abana bakomeze kwiga kandi bitegure ibizamini bisoza umwaka. Twaganiriye na MINEDUC ko hagiye kubakwa ibindi byumba by’amashuri hagamijwe ko abanyeshuri bigira hafi y’iwabo. Turasaba ababyeyi n’abanyeshuri kwihanganira izi mpinduka kuko icya mbere cyari ugukiza ubuzima bw’abarimu n’abanyeshuri.”
Kugeza ubu, umubare munini w’abanyeshuri bahoze biga kuri GS Vunga bakomeje kwiga ku mashuri atandukanye yo mu Turere twa Nyabihu na Gakenke, mu gihe ubuyobozi buvuga ko buri gutegura ibisubizo bizatuma bongera kubona amashuri yegereye aho batuye.


