Habinshuti Alexandre w’imyaka 40 wari utuye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyarusange, Akagari ka Rusovu, Umudugudu wa Rwambariro, yapfuye nyuma yo kugwirwa n’ikirombe yacukuragamo amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Muhanga, ku musozi wa Mushubati uherereye mu Kagari ka Kanyinya, mu ijoro ryo ku wa 7 Gicurasi 2026.
Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko nyakwigendera yari yajyanye n’andi matsinda arindwi y’abakora ubucukuzi butemewe bazwi nka “abanyogosi”,bageze muri icyo kirombe bakinjiramo kikaba cyahise kiriduka,abari kumwe na we babashije guhunga ariko Habinshuti ntiyabasha gusohoka vuba kiramugwira ahita ahasiga ubuzima.
Uwitwa Mudaheranwa Daniel yagize ati: “Bagiye gushaka amabuye ku musozi wa Mushubati kuko hari ibirombe bidafite ababikoreramo,bakimara kwinjira cyahise kiriduka abandi barasohoka ariko Habinshuti we asigaramo imbere iramugwira.”
Andi makuru avuga ko nyuma yo kumukuramo abo bari kumwe na we bafatanyije n’umuryango we bahise batwara umurambo bawujyana mu Murenge wa Nyarusange mbere y’uko inzego z’umutekano zihagera.
Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Dusabimana Thelesphore, wavuze ko koko uwo mugabo yagwiriwe n’ikirombe agahita apfa.
Yagize ati: “Yaguye mu birombe byo ku musozi wa Mushubati ku rugabano rwa Muhanga na Nyarusange,abo bari kumwe na we bahise bamutwara bamujyana i Nyarusange, natwe ayo
makuru twayamenye tuyabwiwe n’abaturage.”
Ubuyobozi bw’inzego zitandukanye bukomeje kwibutsa abaturage kwirinda ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuko usibye gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bunahanwa n’amategeko.