RIB yerekanye abantu bakekwaho kuriganya abaturage asaga miliyoni 53 Frw
Amakuru

RIB yerekanye abantu bakekwaho kuriganya abaturage asaga miliyoni 53 Frw

ZIGAMA THEONESTE

April 21, 2026

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rweretse itangazamakuru abantu bafatiwe mu bikorwa by’uburiganya bw’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 53 Frw.

Ubwo berekwaga itangazamakuru, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mata 2026, Umuvugizi wa RIB, yasabonuye ko ubwo buriganya bushingiye ku bucuruzi bw’uburo basiga irangi ry’umukara bakabyita imbuto za Quinoa. Yavuze ko abo bantu babikoraga mu mayeri akomeye ku buryo abaturage bagiye kubavumbura ngo batange ikirego bamaze kubiba amafaranga menshi.

Yagize ati: “Bafata uburo bakabusiga irangi ry’umukara. Iyo uburonze bivaho bikagaragara ko ari uburo busanzwe. Umuvugizi wa RIB yerekanye ko kubera ko icyo gihingwa cya Quinoa kitamenyerewe mu Rwanda abo bafashwe bakifashishaga mu kubeshya abaturage mu buryo butandukanye.

Ni abantu bakoraga mu mayeri aho bari barashinze kompanyi y’ubucuruzi kugira ngo bazabone uko abaturage babagirira icyizere ari byo byatumye bariganya amafaranga menshi. Yagize ati: “Bariya mwabonye harimo uwitwa Munyaneza Francois wari ushinzwe umutungo (DAF) w’imyaka 50, uwo na we yakoreraga uwitwa Muhirwa Robert uzwi ku izina rya Dr Andrew wiyita ko afite ubwenegihugu bw’ibindi bihugu akaba ari na we muyobozi mukuru.”

Hari kandi uwitwa Ndaruhutse Emile w’imyaka 44, wari ushinzwe kurambagiza inzu nziza bazakoreramo afatanyije n’uwitwa Hagenimana uzwi nka Cyprien. Niyomugabo Jerome we akaba ari we wari ushinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’inzu bitewe n’icyo bashaka kuyikoreramo, aho yavugaga ko akorera uwitwa Dr Andrew na we wajyagayo nk’umuyobozi Mukuru. Haza n’undi Habyarimana Felecien wari ushinzwe gushaka imbuto za Quinoa, aho yafataga uburo akabusiga irangi ry’umukara akabwira abaturage ko ari izo mbuto nyir’izina.

Dr Murangira yabwiye itangazamakuru ko babwiraga abaturage ko izo mbuto zera mu Karere ka Kirehe hafi y’Igihugu cya Tanzania. RIB yatangaje ko abo bagabo bafashwe bamaze kwiba abagabo babiri ari na bo batanze ikirego. Yagize ati: “Aba bose bakurikiranyweho icyaha cy’ubugizi bwa nabi no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.”

Yunzemo ati: “Bafashwe bamaze gutwara abantu asaga miliyoni 53 z’amafaranga y’u Rwanda n’ibihumbi bitatu by’amadolari dushingiye ku batanze ikirego. Barabanza bagashaka inzu yo gukodesha, urugero nko mu bice bya Kibagabaga, Nyarutarama, Rebero, mbese ahantu hari inzu nziza muri Kigali.

Barangiza nyir’inzu bakamubwira ko bazamukodesha bitewe n’uko abyumva. Aba bafashwe bari bamwijeje ko bazajya bayimukodesha amadalori ya Amerika 8,200 ku kwezi kandi mu gihe cy’amezi atandatu.”

Akomeza avuga ko icyo gihe babwiye nyirinzu ko bashaka gukoreramo ubushakashatsi, bujyanye n’izo mbuto za Quinoa, ku buryo zavura kanseri, aho bwari kuyoborwa na Dr Andrew, kugeza ubu ugishakishwa. Nyuma ngo uwo bakodeshaga bamwinjije mu bucuruzi bw’ibyo bise Quinoa, aho bamuhuzaga n’uwo abigurira na we akaza akabibagurisha bakamwungura.

Yagize ati: “Aragenda akabizana abiranguye nk’Amadolari 2,000, bakamwungukira bakamuhera 3,000. Ikigusetsa n’uko uwo witwa ngo ni DAF n’abo bakomisiyoneri ni bo bahuza uwo muntu n’uwo bita ko afite ibyo bicuruzwa bya Quinoa. Bakakurindagiza ku buryo udatekereza ko kuri ubwo bucuruzi, niba bo badashaka iyo nyungu.”

RIB yavuze ko abo bagabo bafashwe nyuma y’aho umwe mu bo bari binjije muri ubwo bucuruzi yari agiye gushora imari y’ibihumbi 20 by’amadolari, ngo bazamwungukire ariko nyuma arabakeka amenyesha RIB ibata muri yombi. Dr Murangira ati: “Barakubeshya ukisanga, usigaranye ibyo bicuruzwa bidafite agaciro”.

Uwo muyobozi yasabye abantu gushishoza ku byo bagiye kugura ndetse ashimangira ko izo mbuto zisanzwe ziriho ariko izo abo bitaga Quinoa byabaga ari uburyo bwo kubariganya. Yavuze ko igitangaje abo bantu batekewe imitwe, ari abantu bize kandi basobanukiwe.

Ati: “Umuntu ufata ibihumbi 20 by’amadolari akabishora, urumva ko yifashije. Ukodesha inzu ibihumbi 8 by’amadolari aba yifashije, ni abantu bazi ubwenge ariko ntibazi ubucakura bw’aba bantu. Turagira ngo tubabwire ko umutekamutwe nta sura afite, yakuriganya wowe wumva ko wize, ufite inshingano, uri umuyobozi w’ikigo ahantu uzi ubwenge ariko ntabwo uzi ubucakura bw’aba bantu”.

Bafataga uburo bakabusiga irangi ry’umukara bakabwita igihingwa cya Quinoa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA