The Ben yibukije ko adakorera ku gitutu
Imyidagaduro

The Ben yibukije ko adakorera ku gitutu

MUTETERAZINA SHIFAH

June 6, 2026

Umuhanzi The Ben yongeye kwibutsa ko atajya akorera indirimbo ku gitutu ateguza indirimbo nshya yise InshaAllah.

The Ben akunze gushinjwa n’abakurikirana imyidagaduro gutinda gukora indirimbo icyakora kuri we akavuga ko adakunda igitutu.

Ni bimwe mu byo yagarutseho mu ijoro ry’itariki 05 Kamena 2026, ubwo yabazwaga impamvu agiye kujya mu bitaramo bya Bruce Melodie nta ndirimbo nshya kandi akenshi iyo agiye gukora ibye aba afite indirimbo nshya.

Mu gusubiza yagize ati: “Ngira amahirwe nibaza ko abandi bahanzi batayagira cyangwa se bazagenda bayagira, ntabwo ndi umuhanzi ukorera ku gitutu. Ikindi ndagira ngo mbwire Abanyarwanda ko mu cyumweru gitaha tuzasohora indirimbo yitwa InshaAllah.”

Nubwo The Ben atavuze byinshi kuri iyo ndirimbo n’impamvu yayise iryo zina ubusanzwe InshaAllah ni ijambo ry’Icyarabu risobanuye ‘Imana n’ibishaka’.

The Ben na Bruce Melodie bakomeje kwibutsa abakunzi b’umuziki nyarwanda ko impamvu yo gushyira hamwe kw’abo bigamije kurushaho guteza imbere imyidagaduro nyarwanda.

Biteganyijwe ko ibitaramo bya Summer Country Tour” izatangira tariki 13 Kamena 2026, izazenguruka Intara zose z’u Rwanda mbere yo gusozwa tariki 4 Nyakanga 2026.

The Ben yasetse aratembagara ubwo yabwirwaga ko kudasohora indirimbo nshya ari ‘ubunebwe’
Bruce Melodie yiyemeje gufatanya na The Ben bagaha ibyishimo abakunzi b’umuziki

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA